Hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'Ingabo

Amakuru ku Rwanda - 05/07/2026 9:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'Ingabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2026, u Rwanda rwizihije umunsi mukuru wo #Kwibohora32, abaturage hirya no hino mu gihugu bawishimiye banashyikirizwa ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi, Ingabo z’u Rwanda (#DSCOP2026), inzego z’ibanze n’abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.


Ni ibikorwa byari bimaze igihe cy'amezi agera kuri atatu bibera mu gihugu hose byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Ubufatanye bw'Abaturage, Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza #Kwibohora32.’

Muri icyo gihe cy'amezi atatu hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo; kubakira imiryango itishoboye, hirya no hino mu gihugu; hubantswe inzu 80 zashyikirijwe imiryango itishoboye zirimo ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibyo kurya, ibikorwa byibanda ku buvuzi, havuwe abaturage 28,582, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, hubatswe ibiraro 3 bizafasha abaturage mu buhahirane n’imigenderanire, amashuri hubatswe ibyumba 15 ku kigo gisanzwe n’ubwiherero 18.  

Hafashijwe amakoperative y'imboni z’impinduka, hatanzwe imashini zuhira 10, hatanzwe ubwato 2 buzafasha abaturage mu ngendo, horojwe abaturage batishoboye inka 6 n’ihene 910, hatangwa moto zigera 10 ku mboni z’impinduka, hatanzwe amazi meza, hakozwe ibikorwa by’ubukangurambaga hahugurwa abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) barenga 1,500 hirya no hino mu gihugu ndetse hanakozwe n'ibindi bikorwa bitandukanye muri icyo gihe cy’amezi atatu.

Ibi bikorwa by’ubufatanye, si ukubitanga gusa, ahubwo ni ibimenyetso by’icyizere, agaciro, n’iterambere ridaheza rifite icyerekezo kerekana ko inzego z’umutekano atari abarinzi b’amahoro n’ubusugire gusa, ahubwo ari n’umusingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza igihugu cyacu kigenda kigeraho, abafatanyabikorwa ba hafi bakaba abaturage bakorera kandi barinda.

Mu Ntara y'Iburengerazuba, umuhango wo gusoza ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'ingabo wayobowe na Minisitiri w’intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n’Umuyobozi w’Ingabo wa Division ya gatatu, Maj Gen. Eugene Nkubito, batanze inzu 30 zubakiwe abatishoboye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe.

Mu Ntara y'Iburasirazuba, umuhango wo gusoza ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'ingabo wayobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Madame Gertrude Kazarwa, ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, DCG Jean Chantal Ujeneza, n’Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya 5, Maj Gen. Ruki Karusisi, batanze inzu zubakiwe abatishoboye n’amashuri mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Rwinkwavu, ndetse n’ibindi bitandukanye byiganjemo, amatungo magufi, n’imashini zuhira imyaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, n’Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya mbere, Col Egide Ndayizeye, batanze ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, hagamijwe guteza imbere uburezi. Hanatanzwe kandi moto 10 zigenewe Imboni z’impinduka, mu rwego rwo kubafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Mu Karere ka Rusizi, byitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Komiseri wa Polisi, CP Robert Niyonshuti na Col. Fidele Butare, Umuyozi wa Brigade ya 309 ndeste n’abayobozi b’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, aho bashyikirije ubwato ku bagenerwabikorwa bo ku kirwa cya Gihaya, mu murenge wa Gihundwe n’abakorera mu karere ka Nyamasheke ku kirwa cya Kirehe. Banashyikirijwe kandi inkunga ingana na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku rubyiruko rw’Imboni z’impinduka mu Karere ka Rusizi azabafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Mu murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisitiri w’ubutabazi n’ibiza, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame, n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Edmond Kalisa, batanze inzu 10 zigezweho ndetse zifite n’ibikoresho byazo hagamijwe kubateza imbere no kuzamura imibereho myiza.

Umuhango wo gushyikiriza abaturage ibikorwa by'iterambere mu Ntara y'Amajyepfo wasorejwe mu murenge wa Muganza, mu Karere ka Gisagara na Minisiri w’ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Désiré Twizere, n’ushinzwe Imikoranire hagati y’Ingabo n’Abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, Lt Col Robert Murenzi, aho batashye inzu 10 zahawe imiryango itishoboye ndetse banatanga amafaranga miliyoni 5 ku makoperative y’imboni z’impinduka.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...