Hasojwe amahugurwa yo guhangana n'ibyaha bikoresha ifaranga koranabuhanga: RIB isaba ibihugu kongera ubufatanye

Amakuru ku Rwanda - 25/07/2026 5:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Hasojwe amahugurwa yo guhangana n'ibyaha bikoresha ifaranga koranabuhanga: RIB isaba ibihugu kongera ubufatanye

Mu gihe ikoreshwa ry'ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) rikomeje kwiyongera ku Isi, ni na ko imitwe y'abanyabyaha ikomeje kurikoresha mu bikorwa byayo. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye amahugurwa y'iminsi ine yahuje inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango w'Abayobozi Bakuru ba Polisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), agamije kongerera ubumenyi abashinzwe gukora iperereza kuri ibi byaha bishingiye ku ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abari barahuguwe mu cyiciro cya mbere ku iperereza rijyanye n'ibyaha bikoresha ifaranga koranabuhanga, amahugurwa yari yabereye i Nairobi muri Kenya umwaka ushize.

Yateguwe n'Umuryango wa EAPCCO ku bufatanye n'Umushinga w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ugamije kurwanya ibyaha byateguwe n'iterabwoba (EU-ACT).

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, intego yari ugufasha inzego z'iperereza gusobanukirwa neza uburyo abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga n'ifaranga koranabuhanga mu guhisha inkomoko y'amafaranga, gukoresha uburiganya no gukora ibyaha byambukiranya imipaka.

Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ku Byaha no Kurwanya Iterabwoba mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Peter Karake, yavuze ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje guhindura isura, bityo bikaba bisaba ko inzego z'umutekano na zo zikomeza kongera ubumenyi n'ubushobozi.

Yasabye ibihugu bigize EAPCCO kongera amahugurwa yihariye, imyitozo ngiro ndetse n'imikoranire ihuriweho kugira ngo bibashe guhangana n'ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.


Yagize ati: "Ibihugu bigize EAPCCO bikwiye kongera imbaraga no gukora imyitozo ngiro myinshi ku buryo bwo guhangana n'iki kibazo."

Yanagaragaje ko hakenewe gutegurwa imyitozo ihuza ibihugu byo mu karere (regional tabletop exercises) kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gutanga ibisubizo byihuse igihe habaye ibyaha byambukiranya imipaka.

Peter Karake yavuze ko ikoranabuhanga rigenda rihinduka ku muvuduko munini, bityo n'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zigomba kurikurikira kugira ngo zidakomeza gusigara inyuma y'abanyabyaha.

Yagize ati: "Dukwiye kureba kure, ntitugarukire gusa ku bumenyi bwa tekiniki, ahubwo tukanaharanire kugera ku musaruro ufatika mu kubahiriza amategeko muri iki gihe cy'ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ririhuta cyane, kandi mu by'ukuri ntitugomba gusigara inyuma."

Yashimangiye ko ubumenyi bwa tekiniki bugomba kujyana no kubahiriza amategeko kugira ngo iperereza rirusheho gutanga umusaruro.

Umuyobozi Wungirije w'Intumwa z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Dr. Uwe Wissenbach, yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bwitange bagaragaje, abasaba gukomeza kwagura ubumenyi bwabo no kubaka imikoranire hagati y'ibihugu.


Yagize ati: "Ndabashishikariza gukomeza kwiga, cyane cyane mukomeze gukorera hamwe no kubaka imikoranire. Ubufatanye, guhuza ibikorwa no kubaka imiyoboro y'imikoranire ni ingenzi cyane."

Yongeyeho ko guhangana n'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bisaba ubufatanye buhoraho hagati y'inzego z'iperereza n'iz'ubutabera.

Dr. Wissenbach yavuze ko atari abashinzwe iperereza bakwiye gusobanukirwa ibyaha bishya bishingiye ku ikoranabuhanga, ahubwo ko n'abashinjacyaha ndetse n'abacamanza bakwiye kongererwa ubumenyi ku mikorere y'ifaranga koranabuhanga n'ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ibi bizafasha urwego rwose rw'ubutabera gukorana neza no gutanga ubutabera bujyanye n'imiterere y'ibyaha bigezweho.

Mu myaka ishize, ikoreshwa ry'ifaranga koranabuhanga ryazanye amahirwe menshi mu bucuruzi no mu ikoranabuhanga, ariko rinatanga icyuho gikoreshwa n'imitwe y'abanyabyaha mu kunyereza amafaranga, gukora uburiganya, gukoresha amafaranga mu bikorwa by'iterabwoba no guhisha inkomoko y'umutungo.

Ni yo mpamvu ibihugu byinshi bikomeje gushora imari mu kongerera ubushobozi inzego z'umutekano n'iz'ubutabera, kugira ngo zibashe gukurikirana no gukumira ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, cyane cyane ibikorerwa ku mafaranga koranabuhanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...