Filime “A Perfect Woman in Trials” yakiniwe ku mugabane w’u Burayi, ikaba ifite ubutumwa bukomeye bugaruka ku mibereho y’abakristo, cyane cyane abagabo bayoborwa n’amafaranga kuruta kuyoborwa na Umwuka Wera.
Araganje H. Gaspardos wakoze iyi filime binyuze mu muryango w'ivugabutumwa yashinze witwa Araganje Ministries, si mushya mu gukora filime za Gikristo, kuko yakoze izindi zirimo “Nabali” ndetse na “4Cities”, filime ishingiye ku Ijambo ry’Imana riri mu Ivanjili ya Luka 8:11-15, aho Yesu asobanura umugani w’umubibyi.
Muri iyo filime “4Cities” yakunzwe cyane, Araganje yagaragaje imijyi ine ishushanya ubuzima bw’abakristo mu itorero ry’Imana, anagaragaza ko hari “umujyi w’ingenzi” buri mukristo akwiye guharanira guturamo, ari wo ubuzima bwuzuye mu Mana.
Araganje yize ibijyanye na Video Production mu gihe cy’umwaka umwe, ari naho yakuye ubumenyi bwo kwandika no gutunganya filime. Uyu mugabo usanzwe ari Designer/Graphic, atuye mu Bubiligi, ari naho akorera umurimo w’Imana.
Akiba mu Rwanda, yasengeraga muri Jubilee Revival Assembly (JRA) iyobowe na Pastor Kabanda Stanley n’umugore we Pastor Julienne Kabanda. Ni nabwo yakoze filime zatumye izina rye rimenyekana muri sinema ya Gikristo, zirimo "4Cities".
Araganje Ministries: Ivugabutumwa rinyuze mu mashusho
Araganje Ministries ni umuryango washinzwe hagamijwe gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu mashusho, mu buryo bwiswe Art Gospel—bukubiyemo filime, indirimbo ndetse n’imivugo.
Uyu muryango watangiye mu 2018, ariko utangira gukora ku mugaragaro tariki ya 20 Werurwe 2021, ubwo herekanwaga filime “4Cities” mu muhango witabiriwe n’abashumba barimo Pastor Kabanda Stanley, Pastor Julienne Kabanda, Pastor Gakumba Tom na Pastor Anitha Gakumba. Icyo gihe witwaga Rwanda Christian Movie Ministry, nyuma uza kwitwa Araganje Ministries.
Araganje H. Gaspardos avuga ko uyu muryango wavutse bitewe n’icyuho cyari kiri mu ivugabutumwa rikoresheje filime za Gikristo, kuko zari nke cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Yongeraho ko yabonye impano nyinshi mu bakristo, ariko zikaba zimeze nk’“impano zitabye mu butaka”, bituma afata icyemezo cyo kuzibyutsa no kuziteza imbere.
“A Perfect Woman in Trials”: Indorerwamo ku miryango y’abakristo
Filime “A Perfect Woman in Trials” ifite umuzi mu buzima busanzwe, aho igaruka ku bagabo bavuga ko bakijijwe ariko bagatwarwa n’amafaranga, rikaba intandaro y’amakimbirane n’amakuba mu miryango yabo.
Araganje asobanura ko iyi filime ari nk’indorerwamo umuntu yakwirebamo akamenya neza uko ahagaze—ubwiza bwe n’inenge ze. Intego yayo nyamukuru ni ugufasha abantu gusubira mu murongo nyawo wa Gikristo, bakayoborwa n’Umwuka Wera aho kuyoborwa n’inyungu z’amafaranga.
Muri iyi filime hagaragaramo abakinnyi b’imena batatu: Carmen, ari na we filime yitiriwe, Filip, ukina ari umuramyi ndetse akaba umugabo wa Carmen,ndetse na Pastor, ugaragaza uruhare rw’itorero mu gukosora no kuyobora abakristo.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Araganje yavuze inkomoko y'iyi filime ye. Yagize ati: "Filime ya "A Perfect Woman in Trials", yakomotse ku myitarire y'abagabo bayoborwa n'ifaranga kandi bakijijwe, ugasanga iryo faranga riteje umwiryane mu rugo ukomeye".
Yunzemo ati: "Filime rero kuri njye nyibona nk'indererwamo umuntu yakwirebamo akamenya ubwiza bwe n'inenge...umusanzu wayo ni ukugarura uwo muntu mu nzira ikwiriye ya Gikristo akabaho ubuzima buyoborwa na Mwuka Wera aho kuyoborwa n'ifaranga."
Agaragaza ko gukora iyi filime bitari byoroshye. Avuga ko ikibazo gikomeye cyari ukubura umwanya uhagije, bitewe n’uko abakinnyi n’abafatanyabikorwa baba bafite izindi nshingano.
Ikindi kibazo cyari ubuke bw’abatekinisiye babifitemo ubumenyi buhagije, bigira ingaruka ku ireme rya filime. Gusa yizera ko uko iminsi izagenda ishira, abantu bazarushaho kwiyubaka muri uru rwego, bityo n’ubuziranenge bukazamuka.
Araganje H. Gaspardos afite gahunda yo gukomeza gukora filime nyinshi za Gikristo, harimo n’izo yakoreye mu Rwanda zitarasohoka, avuga ko zizashyirwa hanze vuba.
Afite kandi intego yo kuvumbura impano nshya no kuzirera, ndetse mu gihe kiri imbere yifuza kuzashingira studio ikora ikanatunganya filime mu Rwanda, nubwo ashimangira ko byose biri mu mugambi w’Imana.
Yagize ati: "Ikindi ni ukuvumbura impano no kuzirera. Ikigeretse kuri byo mu bihe biri imbere ntazi (gusa bizwi n'Imana) ntekereza gushinga studio mu Rwanda itunganya fililme."
Iyi filime “A Perfect Woman in Trials” ije nk’inyigisho ikomeye ku bakristo, cyane cyane abubatse ingo, ibibutsa ko ubuzima bwiza bwa Gikristo budashingira ku mafaranga, ahubwo bugomba kuyoborwa na Umwuka Wera.

Araganje yakoze filime ya Gikristo yise “A Perfect Woman in Trials” nyuma ya "Nabali" na "4Cities"

Yakinnye ari Pasiteri muri iyi filime ya Gikristo ihanura abagabo 'bakijijwe' bayoborwa n’amafaranga

Akina ari Filipo akaba umugabo wa Carmen muri iyi filime "A Perfect Woman in Trials”

Akina yitwa Carmen muri filime "A Perfect Woman in Trials" yakomotse ku myitarire y'abagabo bayoborwa n'amafaranga kandi bakijijwe

Yakinnye yitwa Celine, inshuti ya hafi ya Carmen muri filime “A Perfect Woman in Trials”
REBA FILIME NSHYA YA GIKRISTO "A PERFECT WOMAN IN TRIALS"
