Hashyizweho amabwiriza mashya ku batunganya ibinyobwa gakondo

Amakuru ku Rwanda - 30/08/2026 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Hashyizweho amabwiriza mashya ku batunganya ibinyobwa gakondo

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorerwa mu miryango, agamije kurinda abaturage indwara zishobora guterwa n’isuku nke cyangwa imitunganyirize mibi yabyo.

Aya mabwiriza areba ibinyobwa gakondo birimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi binyobwa bikorerwa mu ngo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aya mabwiriza agamije kunoza uburyo ibiribwa bitegurwa, uko ibinyobwa gakondo byengwa, bibikwa ndetse n’uko binyobwa.

Yibutsa ko gukoresha ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ububabare bwo mu nda, uburwayi bw’igifu ndetse n’izindi ndwara zituruka ku biribwa n’ibinyobwa byanduye.

Aya mabwiriza asaba kandi ko ibinyobwa gakondo bikorerwa mu rugo bigomba gutunganywa mu buryo bwubahiriza isuku, hagamijwe kurinda ababinywa ingaruka ziterwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ibikoresho byemewe n’ibitemewe

Mu bikoresho byemewe gukoreshwa mu gutunganya ibinyobwa harimo amazi meza, yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza, bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka(dedeti), ibikoresho bisukuye kandi bibitse ahantu humutse hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi.

Ikindi kandi ibitoki, imbuto n’ubuki na byo bigomba kuba bifite ubuziranenge kandi bitarangiritse. Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima iburira abaturage kwirinda gukoresha alcool zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, ndetse n’ibindi bintu bishobora kwangiza ubuzima.

Hagomba kwirindwa gukoreshwa, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwabyo, n’imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa, birimo mugo, urumogi, umubirizi, idoma, kokayine, itabi, rwiziringa n’ibindi, alukolo bogesha mu ntoki, cyane cyane iyo ari ibyo gukoresha mu gusukura cyangwa koza.

Ibindi bitemewe harimo gukoresha ibikoresho by’ibanze byashaje cyangwa byangiritse, birimo ibitoki, amasaka, ibigori n’ibindi, ndetse n’ibitanga by’amatafari, n’imisemburo y’inganda n’ibindi bintu byo mu bwoko bwabyo, iyo byongerwa mu binyobwa.

Isuku igomba kwitabwaho

Mu gihe cyo gutunganya ibinyobwa gakondo, amabwiriza asaba ko ibikoresho n’ahi bikorerwa bigomba kuba bisukuye.

Ababitunganya basabwa gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, nyuma yo kuva ku musarani ndetse na nyuma yo gukorera ahantu handuye.

Ikindi kandi hagomba gukoreshwa ibikoresho bifite isuku mu gutegura ibinyobwa, kandi ibikoresho bikoreshejwe mu gutunganya ibinyobwa bigomba gusukurwa neza mbere na nyuma yo kubikoresha.

Abatunganya ibinyobwa kandi basabwa gukoresha ibikoresho bisukuye, kwirinda gukorora cyangwa kwitsamurira hafi y’ibiribwa no kwirinda ibindi bikorwa bishobora kubyanduza.

Guteka no kubika neza ibiribwa

Aya mabwiriza asaba ko ibiribwa bitekwa neza bigashyirwa ku bushyuhe bwa dogere Selisiyusi 100°C.

Bigomba gutekwa kugeza bihiye neza. Ibiribwa bagabura bishyushye bigomba kuba bifite ubushyuhe buhagije, mu gihe ibinyobwa bibikwa bigomba kubikwa mu buryo butuma bidahura n’ibishobora kubyangiza.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibiribwa byatetswe bigomba kugaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho kororoka kwa mikorobe zishobora kwangiza ibiribwa no gutera uburwayi.

Ku biribwa bigomba kubikwa bikonje, ubushyuhe bwo muri firigo bugomba kuba bukwiye. Amabwiriza avuga ko ibinyobwa n’ibindi biribwa byangirika bigomba kubikwa ku bushyuhe bukwiye kugira ngo birambe kandi bibirinde kwangirika.

Ababitunganya basabwe kwita ku isuku yabo

Umuntu utunganya ibinyobwa gakondo agomba kuba afite isuku kandi akirinda gutunganya ibinyobwa mu gihe afite ibimenyetso bishobora gutuma abyanduza.

Harimo gukorora, kugira umuriro, kuruka, guhumeka nabi, isereri cyangwa kubabara umutwe, gucika intege no gutakaza ubwenge.

Amabwiriza asaba kandi ko umuntu ugira indwara zandura, cyane cyane izishobora kwandurira mu biribwa, agomba kwirinda gutunganya ibinyobwa kugeza akize.

Abatunganya ibinyobwa bagomba kwita ku isuku, gusukura intoki n’amafunguro ndetse no kwirinda gukorora cyangwa kwitsamurira hafi y’ibinyobwa.

Komite y’Ubuzima ku Mudugudu izagira uruhare mu bugenzuzi

Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, hazifashishwa Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, umwe mu Bajyanama b’Ubuzima ndetse n’ushinzwe umutekano.

Iyi komite izagira igitabo yandikamo amakuru ajyanye n’abasabye gukora cyangwa gutunganya ibinyobwa gakondo, ibyo yabonye mu bugenzuzi ndetse n’abo yemereye kubitunganya.

Umuntu ushaka gutunganya ibinyobwa gakondo mu buryo bwemewe asabwa kumenyesha Komite y’Ubuzima ku Mudugudu akurikije uburyo bwashyizweho.

Komite izajya isuzuma kandi ikanagenzura ibikorerwa mu ngo, harebwe cyane cyane isuku, ubuziranenge bw’ibikoresho ndetse n’isuku y’ahakorerwa ibinyobwa.

Nyuma y’ubugenzuzi, Komite izemeza niba ubusabe bw’umuntu bwujuje ibisabwa, kandi itange uruhushya rukurikije amabwiriza.

Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku binyobwa bikemangwa

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibinyobwa bishobora guteza indwara cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

Umuntu ubonye cyangwa akamenya ibinyobwa bikemangwa ashobora kubimenyesha Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, kugira ngo bikorerwe igenzura.

Abagaragaza ibimenyetso bidasanzwe basabwe kwihutira kwa muganga

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa umuntu unyoye ibinyobwa cyangwa ibindi bicuruzwa bikemangwa maze akagira ibimenyetso bidasanzwe ko agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Mu bimenyetso byagaragajwe harimo kuruka cyane, kubabara mu nda, kunanirwa guhumeka, isereri no kubabara umutwe, gucika intege mu buryo bukabije ndetse no gutakaza ubwenge.

Gutunganya ibinyobwa gakondo bisaba isuku, ibikoresho bifite ubuziranenge, guteka neza no kubibika mu buryo bukwiye, kugira ngo abaturage barindwe indwara zishobora guterwa n’ibiribwa n’ibinyobwa byanduye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...