Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku mugaragaro na Karidinali Kevin Farrell, wavuze ko Papa Fransisiko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uwo munsi saa moya n’iminota 35, afite imyaka 88 y’amavuko.
Papa Fransisiko yasize amateka akomeye mu buyobozi bwe, aho yamenyekanye cyane mu kwimakaza ubutumwa bw’urukundo, kwicisha bugufi no kwita ku bakene n’abatagira kivurira. Ubuzima bwe bwose yabweguriye umurimo wa Nyagasani, aharanira ko ubutumwa bwiza bugera kuri bose.
Mu butumwa bwatanzwe icyo gihe, Karidinali Farrell yashimangiye ko Papa Fransisiko yigishije abatuye isi kubaho bagendera ku ndangagaciro zirimo ubutwari, ubudahemuka n’urukundo, agaragaza urugero rwiza rw’ubuyobozi bushingiye ku kwemera.
Mbere gato y’uko yitaba Imana, Papa Fransisiko yari amaze igihe arwaye. Ku wa 23 Werurwe 2025, yasezerewe mu bitaro nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice avurwa indwara z’ubuhumekero.
Papa Fransisiko yatangiye inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2013, aba uwa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo ugeze kuri uwo mwanya. Yaranze ubuyobozi bwe kwegera abantu, ashyira imbere ubuzima bworoheje no kwita ku bakene kurusha ibindi.
Nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana, abakirisitu Gatolika n’isi muri rusange baracyamwibuka nk’umuyobozi wahinduye byinshi mu mitekerereze ya Kiliziya, ndetse wasize umurage ukomeye w’indangagaciro zirimo ubumuntu, kubabarira no kwita ku bandi.
Uyu munsi, Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo hirya no hino ku isi bakomeje kumwibuka no kumusabira, banaharanira gukomeza inzira y’urukundo n’ubumwe nk’uko yabitoje akiriho.
