Ubusanzwe, televiziyo ya MTV Base ni rimwe mu mashami ya televiziyo mpuzamahanga y’umuziki ariyo MTV(Music Television).Iri shami rikaba rikorera ndetse rikanibanda ku mugabane wa Afrika ariko iboneka ku isi hose.Kuva iyi televiziyo yatangira gukorera muri Afrika mu mwaka w’2005,yafashije ku buryo bugaragara abahanzi nyafrika kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ese ni gute umuhanzi ashobora kugeza indirimbo kuri iyi televiziyo?
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi televiziyo,hari amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo indirimbo runaka yakirwe kuri televiziyo ariko icyiza ni uko byo bishobora gukorerwa ku murongo wa internet.
1.Uko video igomba kuba imeze(mu buryo tekinike)
-Igomba kuba iri muri mov format
-Kuba ifite 25 FPS(Frame rate)
-Kuba ifite 48 KHz
- Kuba ingana na 1920x1080 mu butambike
- Kuba ifite 50 Mb/s Bit rate
- Video igomba kuba byibuze ifite 1GB kuko iramutse iri munsi y’ibi bipimo ntiyakwakirwa
2.Iyo umaze kubona Video yawe yujuje ibi,ku rubuga rw’iyi televiziyo usangaho aho ugomba kuzuza ibindi bibazo bijyanye n’andi makuru ndetse n’ibindi bijyanjye n’amasezerano n’amabwiriza usabwa kubahiriza.
3.Iyo urangije kuzuza ibyo wasabwe(Formulaire) hari adresse za e-mail ugomba koherezaho link ya videwo yawe bitewe n’aho uherereye:Kuri uru rubuga hagaragaraho adresse ebyiri:
*Muri afrika y’epfo ni kuri: melanie.triegaardt@vimn.com cyangwa tebogo.seema@vimn.com
Uramutse kandi uri muri iki gihugu wajyana ibi byavuzwe haruguru kuri adresse zikurikira:
MTV Base Programming/Music
#1 Saxon road Hyde Park 2196 Johannesburg - Gauteng South Africa
*Muri Afrika y’uburengerazuba ni kuri Lanre.Onipede@vimnmix.com .Uramutse uri mu gihugu cya Nigeria cyangwa hafi yahoo ukajya kuri:
MTV Base Programming/Music
10B Prof. Bello Osagie Street Parkview Estate 101008 Ikoyi - Lagos Nigeria
Icyitonderwa:Nta busabe bwandikishije intoki(ikaramu) bwakirwa,hakirwa gusa ubukoresheje ikoranabuhanga kandi iyo Video itujuje na kimwe mu byavuzwe haruguru ntiyakirwa.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi Televiziyo,iyo bamaze kwakira indirimbo y’umuhanzi runaka barayireba bakanayumva hagamijwe kugenzura,ubwiza bw’amashusho yayo,nib anta mashusho cyangwa amagambo y’ivangura cyangwa ibindi bitajyanye n’umurongo ngenderwaho w’iyi televiziyo.Aha bikaba bishatse kuvuga ko kuba video yakiriwe gusa bidahagije ko igomba gukinwa.
Kuri uru rubuga kandi nta hantu hagaragara amafaranga cyangwa ikindi kiguzi gisabwa umuhanzi kugira ngo indirimbo ye yakirwe cyangwa ngo ikinwe.
Ese habura iki kugira ngo indirimbo z'abahanzi nyarwanda nazo zigaragare kuri iyi televiziyo?
Robert N Musafiri