Guhera ku wa Kane muri Stade Amahoro hatangiye gahunda yo gutanga amahugurwa y’Abatoza igamije guhindura ahazaza h'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid.
Ikipe ya tekiniki ya Atlético Madrid yatanze mahagurwa ku batoza b’abakiri bato ari na ko itoranya abatoza bazahabwa ubumenyi bwisumbuyeho muri Espagne. Muri abo batoza harimo Haruna Niyonzima wakiniye Amavubi n’andi makipe yo mu Rwanda no hanze.
Mu bandi batoranyijwe harimo Sifa Gloria Nibagwire nawe wakiniye amakipe arimo Amavubi y’Abagore, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Blaise Itangishaka, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.
Ubwo abatoza bahuguwe bahabwaga impamyabushobozi zabo ejo ku wa Gatandatu, Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yabasabye gukora cyane ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba ari bo batoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi burambye no gushyiraho umurongo usobanutse uva mu iterambere ry’abakiri bato kugeza ku mupira w’amaguru w'ababigize umwuga mu Rwanda.
Ikipe ya Atletico Madrid isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza Visit Rwanda kuva mu mwaka ushize.



Haruna Niyonzima yatoranyijwe mu batoza bazajya mu mahugurwa ya Atlético de Madrid muri Espagne
