Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2015, nibwo Haruna Niyonzima yasezeranye imbere y’amategeko na Uwineza Consolée usanzwe ari umugore we kuva mu myaka 12 ishize ariko bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba ubu bamaze kubihamiriza imbere y’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda mu murenge wa Kimihurura ko bazabana akaramata.
Haruna Niyonzima yasezeranye n'umugore we Uwineza Consolée. Photo: Izuba Rirashe
Haruna Niyonzima na Uwineza Consolée basanzwe bafitanye abana batatu, barimo umuhungu mukuru w’imfura yabo witwa Ramuzy ndetse n’abandi b’impanga baherutse kwibaruka tariki 17 Mata uyu mwaka, bakaba basezeranye nyuma y’amezi atandatu bibarutse izi mpanga.
Baherutse kwibaruka impanga zisanga umwana wabo mukuru w'imfura
Haruna Niyonzima amaze imyaka 12 abana n’uyu mugore we, bivuga ko yamushatse afite imyaka 13 kuko haba mu byangombwa uyu mukinnyi akoresha mu makipe atandukanye, ku makuru we ubwe yagiye atangaza mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’amakuru yashyizwe ku rubuga rwa Wikipedia aho bigaragara ko yavukiye ku Gisenyi tariki 5 Gashyantare 1990, ubu akaba afite imyaka 25 y’amavuko.
Ubu bigaragara ko Haruna Niyonzima afite imyaka 25 y'amavuko
Gusa imyaka y’uyu mugabo kimwe n’imyaka y’abakinnyi benshi bo mu Rwanda no muri Afrika muri rusange, ntiyagiye ivugwaho rumwe n’abantu batandukanye baba akenshi bashidikanya bakanagaragaza ko hashobora kuba hakunda kugaragazwa imyaka micye cyane ugereranyije n’imyaka nyayo baba bafite.