Haruna Niyonzima yagizwe umwere na Yanga , uwamuciriye akobo arirukanwa

Imikino - 25/01/2016 2:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Haruna Niyonzima yagizwe umwere na Yanga , uwamuciriye akobo arirukanwa

Ikipe ya Yanga yafashe umwanzuro wo kubabarira Haruna Niyonzima nyuma y’aho isanze amakosa yamushinjaga atarayakoze maze ihita ifata umwanzuro wo kwirukana James Tiboroha wagize uruhare mu kwirukanisha uyu mukinnyi w’umunyarwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2015, ni bwo ikipe ya Yanga yatangaje ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Haruna Niyonzima imushinja imyitwarire mibi irimo kwitabira imyiherero y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda atatse impushya ndetse agatinda gusubira muri iyo kipe.

Amabaruwa Haruna yandikaga asaba impushya , Tiboroha ntiyayagezaga muri Yanga

Umuyobozi wa Yanga Yusuf Manji  yanditse urwandiko rurerure rugenewe itangazamakuru asobanura uburyo uwari umunyamabanga wa Yanga Dr Jonas Tiboroha yajyaga ahisha amabaruwa Niyonzima Haruna asaba uruhushya rwo kuza mu Rwanda mu ikipe y’igihugu.

Yusuf Manji yavuze ko iyo Haruna Niyonzima yandikaga aya mabaruwa asaba uruhushya rwo kwitabira imyiherero y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima anabereye kapiteni, uyu Jona s Tiboroha yayahishaga ntayageze ku buyobozi bukuru bwa Yanga, bigatuma Niyonzima afatwa nk’umuntu wica akazi abishaka.

Yusuf Manji | Yanga

Yussuf Manji umuyobozi wa Yanga asanga harakozwe amakosa mu kwirukana Haruna

Kuba Haruna Niyonzima yaragaraga nk’umuntu utubahiriza amasezerano yo kwaka uruhushya mbere yo kuza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Young Africans ifata umwanzuro wo kwirukana Haruna Niyonzima wageze muri Yanga avuye muri APR FC yo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Yanga yagize ati “Nyuma yo kubona imyanzuro ya komite ishinzwe imyitwarire muri Yanga yo gusesa amasezerano na Haruna Niyonzima, numvise muri njyewe ko hashobora hari akantu, katagenda neza, siniyumvishaga ukuntu umukinnyi nka Haruna Niyonzima uhembwa umushahara wa miliyoni 6 yakima agaciro ubuzima bwe [bushingiye kuri uwo mushahara]''.

Nafashe umwanzuro ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo hanyuma dusanga Jonas Tiboroha ataragejeje ubuhamya bwiregura bwa Haruna kuri komite ngengamyitarire, ikintu cyatumye iyi komite ifata umwanzuro udakwiriye’’ Yussuf Manji, umuyobozi mukuru wa Yanga

Hari ibintu byabaye bidakwiye, kuko nk’urugero amabaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asabira uruhushya Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste  ryandikiye iryo muri Tanzaniya (TFF) yagejejwe muri Azam  nyamara iya Haruna yo ntiyigeze igezwa muri Yanga, kandi nta wundi wari ubyihishe inyuma uretse Tiboroha.

Uretse kuba ibi byaratumye komite ngengamyitwarire ifata umwanzuro udakwiye, byanatumye Haruna Niyonzima yangwa cyane n’abafana ndetse n’abandi banyamuryango ba Yanga.

Umuyobozi wa Yanga yakomeje avuga ko Tiboroha yahishaga mabaruwa ya Haruna kugira ngo yirukanwe maze uyu muyobozi wa Yanga avuga ko Tiboroha yakoraga ibi agamije inyungu ze bwite.

Ikipe ya Young Africans yafashe umwanzuro wo kureka Haruna Niyonzima agakomeza akayikinira dore ko yari yanamushyize no ku rutonde rw’abo izifashisha mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Niyonzima aanza mazoezi Yanga

Haruna Niyonzima yakoranye imyitozo na bagenzi be mu mpera z'icyumweru gishize

Igiti Tiboroha yashatse ko Niyonzima amanikwaho ni we wagishyizweho

Dr Jonas Tiboroha wagaragaweho kuba yaratumye Haruna Niyonzima aseserezwa masezerano kandi arengana yakaniwe urwo kwirukanwa muri iyi kipe.

Nyuma yo kumenyekanaho aya makosa, ngo yasabye imbabazi, ariko abayobozi ba Yanga ,mu kwanga kumwirukana byeruye ,bamusaba kwegura ndetse akaba yaranabikoze mu mpera z'icyumweru twasoje.

Tiboroha

Tiboroha yeguye ku mirimo ye nyuma yo guteranya Haruna Niyonzima n'abafana ba Yanga

Uyu yashinjwe n’andi makosa menshi yo kwibonekeza no gushaka kugaragara nk’aho ari we ugize ikipe ya Yanga ndetse no guhombya cyane Yanga mu mezi 12 yari amaze ayikorera nk’umunyamabanga.

Yashinjwe kandi kuba yariyemeraga ko ibyemezo bituma Yanga itera imbere ari we wabifataga nyamara mu gihe ubuyobozi bwa Yanga buvuga ko we nk’umukozi yashyiraga mu bikorwa ibyo yasabwe gukora n’ubuyobozi.

Jonas Tiboroha wari umunyamabanga yasezerewe kuri iyo mirimo maze akazi gahabwa Baraka Deudeit uzagakora kugeza igihe hazabera amatora ya komite izayobora Yanga mu myaka iri imbere.

Haruna Niyonzima w’imyaka 25 yageze muri Yanga mu mwaka wa 2011nyuma yo gukinira amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports na Ettincelles y’iwabo mu karere ka Rubavu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...