Haruna Niyonzima yahawe akazi muri FERWAFA

Imikino - 15/03/2026 11:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Haruna Niyonzima yahawe akazi muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye akazi Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda aho ashinzwe gukurikirana impano z’abato mu marushanwa y’abato muri gahunda yiswe Talent Development Scheme (TDS).

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026 ni bwo mu karere ka Huye ku kibuga cya Kamena hatangirijwe ku mugaragaro amarushanwa yiswe Elite FIFA TDS Competitions, agamije kuzamura no kuvumbura impano z’abana bato mu mupira w’amaguru.

Muri aya marushanwa ariko FERWAFA yashyizeho n’itsinda ryihariye ry’abatoza rizajya rihitamo impano z’abato. Muri iryo tsinda harimo na Haruna Niyonzima.

Uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, igihe kinini yabonye impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Usibye ibi ari no mu batoza baheruka gutsinda amahugurwa yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid aho bazajya gufata andi mahugurwa yisumbuyeho muri iyi kipe.

Haruna Niyonzima yakiniye Etincelles FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali, naho hanze akinira amakipe arimo Simba SC, Yanga SC zo muri Tanzania na Al Ta’awon yo muri Libya.

Haruna Niyonzima yagizwe ushinzwe gushaka impano z'abakiri bato muri FERWAFA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...