Harry Styles yanditse amateka nyuma yo kuzuza Wembley Stadium inshuro 12

Imyidagaduro - 07/07/2026 12:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Harry Styles yanditse amateka nyuma yo kuzuza Wembley Stadium inshuro 12

Umuhanzi w’icyamamare Harry Styles yanditse amateka mashya mu muziki nyuma yo guhabwa igihembo cya Guinness World Records kubera gukora ibitaramo byinshi bikurikirana muri Wembley Stadium.

Harry Styles yakoze ibitaramo 12 byose byagurishijwe amatike yose, ibintu byatumye aca agahigo ko kuba umuhanzi wakoze ibitaramo byinshi bikurikirana muri iyi stade. Yahise arenga ku gahigo kari gafitwe n’itsinda rya Coldplay, ryari ryarakoze ibitaramo 10 bikurikirana muri Wembley Stadium.

Uru rugendo rwe rw’ibitaramo rwiswe “Together, Together Tour”, rwatangiriye i Londres ku wa 12 Kamena, rukazakomereza mu bihugu birimo Burezili, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo gusorezwa muri Australiya mu kwezi k’Ukuboza. Iyi ni indi ntambwe ikomeye kuri Harry Styles, ukomeje kugaragaza ubudasa bwe n’ubushobozi bwo gukurura imbaga mu bitaramo bye.

Harry Styles yamenyekanye cyane binyuze muri album ye ya mbere yise “Harry Styles” yasohotse mu 2017, yamufashije kwigaragaza nk’umuhanzi wigenga nyuma y’urugendo rwe muri One Direction. Muri iyi album harimo indirimbo zakunzwe cyane nka “Sign of the Times”, “Sweet Creature” na “Kiwi”.

Nyuma yaje gusohora “Fine Line” mu 2019, album yamuhesheje kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga, ikundwa kubera injyana zayo zitandukanye ndetse n’indirimbo nka “Watermelon Sugar”, “Adore You” na “Lights Up”.

Mu 2022, Harry Styles yasohoye album ye ya gatatu yise “Harry’s House”, yabaye imwe mu zamufashije gukomeza kwandika amateka mu muziki. Iyi album yamuhesheje igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya Album y’Umwaka, ikubiyemo n’indirimbo yakunzwe cyane ku isi nka “As It Was”, ndetse n’izindi nka “Late Night Talking” na “Music for a Sushi Restaurant”.

Harry Styles yanditse amateka nyuma yo kuzuza Wembley Stadium inshuro 12



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...