Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich, Harry Kane, amaze imyaka myinshi agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.
Uretse ubushobozi budasanzwe bwo gutsinda ibitego, uyu
mukinnyi w’imyaka 33 azwiho guhuza umukino neza, gukora cyane, kureba neza uko
umukino uteye no kugira uruhare mu bwugarizi bw’ikipe ye.
Ibyo byose byamugize umukinnyi wihariye, ariko igihembo cya Ballon d’Or yegukanye mu 2026 kirenze kuba ishimwe ry’ubushobozi bwe.
Ni ikimenyetso cy’urugendo rurerure, rwuzuyemo inzitizi, gushidikanywaho
n’abantu batandukanye, ariko akanga gucika intege kugeza ageze ku rwego rwo
hejuru mu mupira w’amaguru.
Yirukanywe na Arsenal afite imyaka umunani
Mu gihe abana benshi baba barota kuzakinira amakipe
akomeye, Harry Kane we yatangiye urugendo rwe ahura n’ihurizo rikomeye akiri
muto.
Afite imyaka umunani, yasezerewe mu ishuri ry’abato
rya Arsenal, imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza, bitewe n’uko abatoza
n’abashinzwe kureba impano z’abakinnyi batabonaga muri we ubushobozi bwari
gutuma azagera ku rwego rw’umupira w’amaguru w’ababigize umwuga.
Hary Kane ngo yabonwaga nk’umwana wari ufite
umubyibuho ukabije ugereranyije n’ibyo basabaga umukinnyi wifuzaga kugera kure
muri ruhago. Abari bashinzwe kumutoza ntibabonaga muri we imbaraga n’ubushobozi
bw’umubiri byari gutuma azaba umukinnyi ukomeye.
Kuba ikipe nka Arsenal yaramuretse akiri muto byari
kuba bihagije kugira ngo umwana uwo ari we wese acike intege, areke inzozi ze
cyangwa yemere ko atazigera agera ku rwego rw’abakinnyi bakomeye.
Ariko kuri Harry Kane uko kwangwa ntikwabaye iherezo
ry’inzozi ze, ahubwo kwabaye intangiriro y’urugendo rwo kwigaragaza no
guhindura amateka ye.
Yanyuze mu makipe ane mbere yo guhabwa amahirwe muri
Tottenham
Nyuma yo kuva muri Arsenal, inzira ya Kane ntiyari
yoroshye. Ntiyahise ahabwa umwanya mu ikipe ikomeye ngo agaragaze impano ye,
ahubwo yabanje kunyura mu makipe atandukanye kugira ngo yerekane ko ashoboye
guhatana ku rwego rwo hejuru.
Mbere yo guhabwa amahirwe muri Tottenham Hotspur, ikipe ihangana na
Arsenal mu majyaruguru ya Londres, Kane yagiye mu makipe ane atandukanye mu
buryo bw’itizanyo.
Yabanje gukinira Leyton Orient yo mu cyiciro cya
gatatu mu Bwongereza, akomereza muri Millwall yo mu cyiciro cya kabiri, ajya
muri Norwich City yo mu cyiciro cya mbere, mbere yo gusoreza muri Leicester
City yo mu cyiciro cya kabiri.
Izo ntizano zamuhaye amahirwe yo kubona iminota yo
gukina no kwiga byinshi, ariko ntizaburagamo ibihe bikomeye. Yagombaga guhora
agaragaza ko akwiriye amahirwe, mu gihe hari abibazaga niba afite umuvuduko,
imbaraga n’ubuhanga bihagije kugira ngo azabe rutahizamu ukomeye muri Premier
League.
Kane ntiyigeze yemera ko ibyo abantu bamuvugagaho
bimuhagarika. Yakomeje gukora cyane, atera imbere mu buryo yitwaraga imbere
y’izamu, yitoza gutsinda ibitego akoresheje amaguru yombi kandi yubaka icyizere
n’ubudahangarwa bwo mu mutwe.
Ibyo byamufashije gukomeza urugendo rwe, nubwo inzira
yo kugera ku rwego rwo hejuru yari yuzuyemo imbogamizi.
Yanditse amateka muri Tottenham Hotspur
Amahirwe Harry Kane yari amaze igihe ategereje yaje
kuboneka muri 2009 ajya Tottenham
Hotspur, ayabyaza umusaruro mu buryo budasanzwe.
Kane yasoje urugendo rwe muri Tottenham ari we
mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka yayo aho yayitsindiye ibitego 280..
Yabaye kandi umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Ikipe y’Igihugu y’u
Bwongereza, ahamya ko ubushobozi bwe butagarukiraga gusa ku marushanwa
y’amakipe.
Yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru ku giti cye,
atsinda ibitego byinshi kandi ahabwa icyubahiro nk’umwe muri ba rutahizamu
bahiga abandi ku Isi.
Icyakora, nubwo muri Tottenham yari amaze kwigaragaza
no guhabwa icyubahiro, hari ikintu gikomeye yari atarageraho: gutwara ibikombe
bikomeye byo ku rwego rw’amakipe.
Imyaka yarashize, ariko icyo cyuho cyakomeje kuvugwaho
mu nkuru zamuvugaga. Bamwe bibazaga niba Kane azigera atwara ibikombe
bihambaye, nubwo yari umwe mu bakinnyi beza ku giti cyabo.
Bayern Munich yamuhaye amahirwe yo guhatanira ibikombe
bikomeye
Kane ntiyigeze yemera ko kuba ataragera ku ntego yo
gutwara ibikombe muri Tottenham ari byo bigena uko amateka ye azandikwa.
Mu 2023, afite imyaka 30, yafashe icyemezo cyo
kwerekeza mu Budage, asinyira Bayern Munich, imwe mu makipe akomeye i Burayi.
Kuri iyo kipe yo mu Budage, Kane yari yitezweho
kongera imbaraga mu busatirizi no kuyifasha guhatanira ibikombe bikomeye,
ashingiye ku bunararibonye n’ubushobozi yari amaze imyaka agaragaza mu
Bwongereza.
Nubwo yari amaze igihe kinini atsinda ibitego kandi
yandika amateka ku giti cye, byamusabye gutegereza kugeza afite imyaka 31
kugira ngo yegukane igikombe gikomeye cya mbere mu rugendo rwe.
Icyo gihe cyabaye intambwe ikomeye kuri Kane, kuko
cyamufashije guhuza ibigwi bye ku giti cye n’ibikombe by’amakipe, ibintu
abamunengaga bari bamaze igihe bamutegerejeho.
Ballon d’Or y’imyaka 33, igihembo cy’urugendo
rw’imyaka hafi 25
Mu 2026, Harry Kane yageze ku nzozi z’abakinnyi benshi
ku Isi, yegukana Ballon d’Or, igihembo gitangwa na France Football gihabwa
umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino.
Abanyamakuru baturutse mu bice bitandukanye by’Isi
bagaragaje ko Kane yari akwiriye icyo gihembo, bashingiye ku ruhare yagize mu
mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Kane, wari wabanje no kwegukana igihembo cy’umukinnyi
mwiza ukina nka rutahizamu, yabaye umukinnyi wa mbere wa Bayern Munich
wegukanye Ballon d’Or nyuma ya Karl-Heinz Rummenigge wayitwaye mu 1980 no mu
1981. Ni na we mukinnyi w'u Bwongereza wa mbere uhawe iki gihembo kuva Michael
Owen yagitwara mu 2001.
Mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Harry Kane yatsinze
ibitego 73 mu mikino 65 yakiniye Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u
Bwongereza, afasha ikipe yo mu Budage kwegukana ibikombe bitatu birimo icya
shampiyona ya Bundesliga, Igikombe cy’u Budage (DFB-Pokal) na German Super Cup.
Muri Bundesliga, uyu mukinnyi yatsinze ibitego 36 mu mikino 31, afasha
Bayern Munich kwegukana igikombe cya shampiyona ku buryo bworoshye. Iyi kipe
yarangije shampiyona itsinzwe umukino umwe gusa, irusha amanota 16 Borussia
Dortmund yari ku mwanya wa kabiri.
Mu mikino ya UEFA Champions League, uyu rutahizamu
yatsinze ibitego 14 mu mikino 13. Icyakora, Bayern Munich ya Vincent Kompany
yasezerewe muri ½ cy’irangiza, itsinzwe na Paris Saint-Germain yaje kwegukana
igikombe.
Harry Kane yanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu Gikombe
cy’u Budage, aho yatsinze ibitego bitatu ku mukino wa nyuma, Bayern Munich
itsinda Stuttgart ibitego 3-0, yegukana igikombe.
Mu mateka y’umupira w’amaguru muri iki kinyejana,
Lionel Messi ni we wenyine urusha Kane ibitego yatsinze mu mwaka umwe
w’imikino. Messi yatsinze ibitego 82 mu mwaka w’imikino wa 2011-2012, mu gihe
Kane yageze kuri 73.
Yafashije u Bwongereza kugera muri ½ cy’irangiza
cy’Igikombe cy’Isi
Mu mpeshyi ya 2026, Harry Kane yanayoboye Ikipe
y’Igihugu y’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Canada na Mexique, ayifasha gusoreza ku mwanya wa gatatu.
Uyu mukinnyi yatsinze ibitego bitandatu muri iryo
rushanwa, birimo bibiri byafashije u Bwongereza gutsinda Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo ibitego 2-1 mu mikino ya ⅛ cy’irangiza.
Kane kandi yatsinze igitego cy’ingenzi mu mukino u
Bwongereza bwatsinzemo Mexique, kimwe mu bihugu byari byakiriye irushanwa,
ibitego 3-2 muri ¼ cy’irangiza.
Uretse kuba yarafashije ikipe ye y’igihugu kugera kure
mu irushanwa, umusaruro we muri Bayern Munich watumye aba umwe mu bakinnyi
bavuzwe cyane mu rugendo rwo guhatanira Ballon d’Or ya 2025-2026.

Harry Kane yirukanwe muri Arsenal ubwo yari afite imyaka 8


Harry Kane yanyuze mu makipe atandukanye

Harry Kane yakiniye Tottenham imyaka myinshi ariko nta gikombe atwara

Harry kane yatangiye gutwara ibikombe ageze muri FC Bayern Munich

Harry Kane yegukanye Ballon d'Or ya 2026
