Harri agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki ateguza indirimbo nshya buri kwezi

Imyidagaduro - 19/04/2026 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Harri agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki ateguza indirimbo nshya buri kwezi

Umuramyi Harri [Henriette Nishimwe] wari umaze imyaka myinshi 'acecetse', yatangaje ko agarukanye imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho afite intego yo kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo.

Harri usanzwe ari umunyamuryango wa CCR, yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali. Icyo gihe yakoraga umuziki nk’igikorwa gisanzwe, ariko kuri ubu yafashe umwanzuro wo kuwugira umwuga wa buri munsi, aho yifuza kujya ahora agaragara mu bikorwa byo kuramya Imana igihe cyose abonye amahirwe, mu gihe cyose bigamije guhesha Imana icyubahiro.

Ku bijyanye n’intego afite mu muziki, Harri yabwiye inyaRwanda ko ashaka kugeza ku bantu ubutumwa bw’ukuri ku rukundo rwa Yesu Kristo, no kubafasha kumenya ko agaciro nyakuri kari mu kumenya Yesu no kumenywa na we.

Agaruka ku ndirimbo ye nshya yitwa “Irate Kristo”, yavuze ko ifite ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu kudashyira agaciro ku by’isi, ahubwo bakishimira kumenya Kristo. Ati: “Ndashaka ko abantu bamenya ko ibyo twirata byose nta cyagereranywa no kumenya Yesu. Nk’uko Bibiliya ibivuga mu 2 Abakorinto 10:17, ‘Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka.’”

Harri usanzwe ukunda cyane umuramyi Jesca Mucyowera ndetse akaba amufatiraho icyitegererezo, yemera ko igihe yinjiye mu muziki gihuriranye n’igihe umuramyi Jesca Mucyowera yerekezaga muri Amerika, ariko akavuga ko Jesca yakoze umurimo ukomeye mu gihe yari mu Rwanda.

Asobanura ko yamusigiye urugero rwiza rwo gukorera Imana adacogora, kandi ko afite inshingano yo gukomeza uwo murage. Ati: “Jesca yakoze ibyo yagombaga gukora mu gihe Imana yamuhaye hano. Yakoze cyane kandi neza. Njye icyo niteguye gukora ni ugutanga indirimbo buri kwezi muri uyu mwaka, zose zifite ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo nzibe icyuho yasize mu buryo bwiza.”

Ku kibazo cy’uko abahanzi benshi ba Gospel bakomeje kujya gutura mu mahanga, Harri avuga ko abibona nk’ibisanzwe kandi bishobora no kuba igisubizo ku murimo w’Imana, kuko buri wese aba ajyanywe n’icyerekezo cye cyangwa n’uburyo Imana imuyobora.

Ati: “Ni ibisanzwe kuko ari ho bahisemo kujya cyangwa Imana yabayoboye. Ariko Imana ihora ifite abo ikoresha, kandi izahagurutsa abandi cyangwa ibahe imbaraga zo gukomeza umurimo aho bari hose.”

Harri waminurije mu Bushinwa ari naho yatangiriye umurirmo w'ubuhanzi, yatangaje ko abakunzi be bakwiye kwitegura indi mishinga mishya iri hafi gusohoka, ati: “Mwitegure indi ndirimbo vuba, uko Umwami azanshoboza.”

Harri ni umwe mu baramyi bashya bafite icyerekezo cyo kuzamura urwego rwa Gospel mu Rwanda, aho yifuza kuba umwe mu batanga umusanzu ukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Harri yagaragaje ko iki ari igihe cyo gukora cyane umurimo yahamagariwe wo kuramya no guhimbaza Imana

Harri yashyize hanze indirimbo nshya "Irate Kristo" anateguza indirimbo nshya buri kwezi 

REBA INDIRIMBO NSHYA "IRATE KRISTO" YA HARRI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...