Harmonize
yatangaje ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 14, aho yahujeho abahanzi
batandukanye bo muri Afurika, barimo amazina asanzwe azwi cyane muri Nigeria,
Tanzania, Ghana, Kenya n’ahandi.
Mu
bakoranye kuri iyi Album harimo Yemi Alade, Mayorkun, Darkoo, Stonebwoy,
Rayvanny, Marioo, Jay Melody, Mohamed Ramadan n’abandi, mu gihe mu bayoboye
umusaruro wayo mu ruhande rw’abatunganya indirimbo harimo n’Umunyarwanda
Element Eleeh.
Ni
Album ije mu gihe Harmonize amaze imyaka irenga icumi ari mu rugendo
rw’umuziki, kuva ubwo yatangiraga gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, akazamuka
buhoro buhoro kugeza ubwo abaye umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika
y’Iburasirazuba.
Harmonize
yagaragaje ko 31 izaba iriho indirimbo 14, buri imwe ikaba ifite umwihariko
wayo ndetse igahuza Konde Boy n’umuhanzi cyangwa abahanzi bo mu bihugu
bitandukanye.
Muri
izi ndirimbo harimo For No Reason yakoranye na Young Lunya, Kudos, Beautiful
yakoranye na Wande Call, Tangazo yahuriyemo na Marioo, Huyu ndetse na I Do
yakoranye na Ya Levis.
Hari
kandi Siwezi yakoranye na Rayvanny, Loser yakoranye na Sofiya Nzau,
Imeshindikana yahuriyemo na Jay Melody, Bumpy Ride yakoranye na Mayorkun,
Isondeze yakoranye na Qing Mad ndetse na Beer yakoranye na Stonebwoy.
Ku
rundi ruhande, All Night yayikoranye na Darkoo na Yemi Alade, mu gihe indirimbo
yitiriye Album, 31, yayihuje na Mohamed Ramadan.
Uru
rutonde rugaragaza ko Harmonize atashatse gukora Album ishingiye ku muziki wo
muri Tanzania gusa, ahubwo yayubatse ku bufatanye n’abahanzi bafite amazina mu
bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.
By’umwihariko,
kuba Yemi Alade yongeye kugaruka kuri uyu mushinga ni ikintu gifite ubusobanuro
bwihariye mu rugendo rwa Harmonize.
Mu
batunganyije iyi Album harimo Umunyarwanda Element Eleeh, umwe mu ba Producer
bakomeje kugira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda no kuwuhuza n’abandi
bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.
Harmonize
yagaragaje ko Element ari umwe mu batunganyije indirimbo ziri kuri 31, mu gihe
abandi Producer bakoranye kuri uyu mushinga barimo S2kizzy, usanzwe uzwiho
gukorana na Diamond Platnumz, Kaniba Creator, Kimambo Beats, DJ Tarico ndetse
na Mafia.
Ibi
bishimangira uburyo Album 31 yubatswe ku mikoranire y’abatunganya umuziki
bafite uburyo butandukanye bwo gukora, aho Harmonize yahuje umusaruro
w’abahanga bo muri Tanzania n’abandi bo mu bindi bihugu bya Afurika.
Album
yashowemo imari na Sosiyete y’umuziki ya Konde Music Worldwide, inzu Harmonize
ubwe yatangije nyuma yo kuva muri WCB Wasafi.
Kuva kuri ‘Aiyola’
kugeza kuri ‘31’
Urugendo
rwa Harmonize mu muziki ni rumwe mu zigaragaza uko umuhanzi ashobora kuva ku
rwego rwo kumenyekana mu gihugu cye akagera ku rwego rwo gukora imishinga ihuza
Afurika.
Harmonize,
wavukiye mu Ntara ya Mtwara muri Tanzania, yatangiye urugendo rw’umuziki mbere
y’uko izina rye rimenyekana cyane.
Mu
2015 ni bwo yageze ku rwego rwo hejuru ubwo yasinyaga muri WCB Wasafi, inzu
y’umuziki yashinzwe na Diamond Platnumz. Indirimbo ye Aiyola yamufashije
kwinjira mu muziki w’ubucuruzi no kumenyekana ku rwego rwa Tanzania.
Nyuma
yaho, yakomeje gutera imbere binyuze mu ndirimbo zitandukanye, zirimo Bado
yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Kwa Ngwaru, nayo yamufashije cyane
gukomeza kwamamara. Mu 2017, MTV Base yamushyize ku rutonde rw’abahanzi bo muri
Afurika bari kuzamuka kandi bakwiye kwitabwaho.
Icyo
gihe Harmonize yari amaze kuva ku kuba umuhanzi mushya ukiri gushakisha
umwanya, atangira gufatwa nk’umwe mu mpano zikomeye zari ziri kuzamuka muri
Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
2019, yashyize hanze EP ye Afro Bongo, yari iriho Diamond Platnumz, Burna Boy,
Mr Eazi na Yemi Alade. Muri uwo mushinga harimo Kainama, imwe mu ndirimbo
zamufashije kurushaho kumenyekana hanze ya Tanzania.
Kuva muri WCB
Wasafi kugeza kuri Konde Music Worldwide
Umwaka
wa 2019 wabaye ingenzi cyane mu rugendo rwa Harmonize kuko ari bwo yatandukanye
na WCB Wasafi, nyuma ashinga inzu ye bwite ya muzika, Konde Music Worldwide.
Kuva
ubwo, Harmonize yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi wigenga, afite ububasha
bwinshi ku muziki we no ku mishinga ye. Icyo gihe kandi yatangiye kurushaho
kwagura imikoranire ye n’abahanzi bo muri Afurika no hanze yayo.
Mu
2020, yashyize hanze Album ye ya mbere yise Afro East, yari igizwe n’indirimbo
18. Iyo Album yari iriho amazina akomeye nka Burna Boy, Yemi Alade, Mr Eazi,
Falz, Phyno, Skales, Khaligraph Jones na Morgan Heritage.
Afro
East yabaye intambwe ikomeye kuko yagaragaje ko Harmonize atari agishingiye
gusa ku isoko rya Tanzania, ahubwo ko yari afite intego yo gukora umuziki ushobora
kumvikana no gukundwa hirya no hino muri Afurika.
Nyuma yayo yakomeje gusohora imishinga itandukanye, irimo High School, Made For Us na Visit Bongo, mu gihe andi makuru agaragaza n’indi mishinga yakurikiyeho.

Kuva
kuri Aiyola yamwinjije mu muziki w’ubucuruzi, kuri Kwa Ngwaru yamufashije
kumenyekana cyane, kuri Kainama yamwambukije imipaka ya Tanzania, kugeza kuri
Afro East yamuhuje n’amazina akomeye ku mugabane, Harmonize amaze kubaka
urugendo rushingiye ku gukorana n’abandi no gushaka amajwi mashya
Harmonize
yitabaje abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, abatunganya umuziki batandukanye,
ndetse aninjizamo Element Eleeh w’Umunyarwanda

