Ni urukundo rwatangiye mu mwaka wa 2020 nubwo mu mwaka wa 2021 habayeho gutandukana, Harmonize yaje guhonga imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Kadjala mu mwaka wa 2022 hanyuma barasubirana ariko bidateye kabiri bongera gutandukana.
Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi bigasiga urunturuntu hagati ya Rayvanny na Harmonize aho Harmonize yashinjwaga gutereta umukobwa wa Kadjala, byaje kurangira Harmonize agiye mu rukundo rw’akanya gato na Yolo the Queen.
Nyuma yo kujarajara mu nkundo nyinshi ariko byose byanga, Harmonize na Kadjala bongeye kugaragara bahuje urugwiro babyinana ingwatira mu birori by’isabukuru y’umukobwa wa Mario.
Ubwo yabazwaga niba yaba yarasubiranye na Kadjala, Harmonize yateye utwatsi ayo makuru avuga ko bombi ari abantu bakuru kandi kuba baratandukanye bitavuze ko bakwiye kuba abanzi kuko bose ari abantu bakuru.
Yagize ati “Ni we wampaye imbaraga ku kigero cya 80% kugira ngo nkore indirimbo zakunzwe. Iyo mutekerejeho mu ndirimbo, bigera mu ndiba y’umutima wanjye. Oya! Ntabwo twasubiranye. Ntabyo nigeze mvuga kandi nawe ntabyo yigeze avuga. Turi bakuru twembi kandi twabanye imyaka myinshi. Ubu buri wese ari mu bye.”
Kuri ubu, biravugwa ko Harmonize yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Abigail Chams nubwo aba bombi bo bakunze kugaragaza ko bari inshuti bisanzwe.
Harmonize yateye utwatsi ibyo kongera gusubirana na Kadjala ku nshuro ya gatatu
Hari amakuru avuga ko Abigail Chams na Harmonize baba bari mu rukundo nyuma yo gukorana indirimbo 'me too'