BASATA, urwego rushinzwe kugenzura no guteza imbere ibikorwa
by’ubuhanzi muri Tanzania, rwatangaje ko Harmonize yageze ku biro byarwo ku wa
2 Ukwakira 2026, aho yashyize mu bikorwa ibisabwa yari yarahawe mbere y’uko
akomeza ibikorwa bye bya muzika.
Mu itangazo BASATA yashyize ahagaragara, yavuze ko Harmonize
yitabye uru rwego ndetse agakurikiza amabwiriza yari yarahawe, ariko ko atahise
akurwaho burundu mu igenzura.
Ahubwo, uyu muhanzi yahawe ukwezi kumwe ko gukurikiranwa,
aho ibikorwa bye bizaba bikurikiranwa kugira ngo harebwe niba akomeza
kubahiriza ibisabwa yashyizweho.
BASATA yavuze ko ishobora kongera gufatira Harmonize ibindi
byemezo mu gihe yaba atubahirije ibyo yasabwe.
Iri tangazo rije mu gihe Harmonize ari mu bahanzi bakomeye
muri Tanzania bafite ibikorwa byinshi by’umuziki, haba mu gihugu imbere no
hanze yacyo.
Kuba BASATA yamuhaye ukwezi kw’igenzura bivuze ko muri iki
gihe agomba gukomeza kwitwararika mu bikorwa bye by’ubuhanzi no kubahiriza
amategeko n’amabwiriza bigenga urwego rw’imyidagaduro muri Tanzania.
BASATA kandi yibukije abandi bahanzi n’abakora mu ruganda
rw’imyidagaduro ko bagomba gukurikiza amategeko, amabwiriza, imirongo
ngenderwaho ndetse n’imyitwarire isabwa mu gihe bakora cyangwa bakwirakwiza
ibihangano byabo.
Uru rwego rwasabye abahanzi gukomeza gukora umuziki no
kuwugeza ku bawukunda, ariko bakabikora hubahirizwa umurongo ushyirwaho
n’amategeko agenga ubuhanzi muri Tanzania.
Ku wa 24 Nzeri 2026, nibwo BASATA yafatiye ibihano Harmonize
kubera amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kudos’, rutegeka ko ayikura ku
mbuga nkoranyambaga kandi rumuca amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania
asaga [2,795,760.16].
Harmonize, umaze imyaka myinshi ari mu mazina akomeye mu
muziki wa Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, asanzwe azwi cyane mu
ndirimbo ziganjemo Bongo Flava na Afrobeat, ndetse afite abakunzi benshi mu
bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Muri iki gihe cy’ukwezi kumwe cyo gukurikiranwa, amaso azaba
ku buryo uyu muhanzi azakomeza ibikorwa bye ndetse n’uko azubahiriza ibisabwa
n’urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania.
Harmonize yageze kuri BASATA ku wa 2 Ukwakira 2026, yishyura amafaranga yaciwe mbere yo gukomeza ibikorwa bye bya muzika, ariko ahabwa ukwezi kumwe ko gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba akomeza kubahiriza amabwiriza y’uru rwego

