Harmonize yakomorewe mu muziki

Imyidagaduro - 03/10/2026 12:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Harmonize yakomorewe mu muziki

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yongeye kubona uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa bye bya muzika nyuma yo kugera ku Baraza la Sanaa la Taifa (BASATA) no kubahiriza ibisabwa yari yarahawe.


BASATA, urwego rushinzwe kugenzura no guteza imbere ibikorwa by’ubuhanzi muri Tanzania, rwatangaje ko Harmonize yageze ku biro byarwo ku wa 2 Ukwakira 2026, aho yashyize mu bikorwa ibisabwa yari yarahawe mbere y’uko akomeza ibikorwa bye bya muzika.

Mu itangazo BASATA yashyize ahagaragara, yavuze ko Harmonize yitabye uru rwego ndetse agakurikiza amabwiriza yari yarahawe, ariko ko atahise akurwaho burundu mu igenzura.

Ahubwo, uyu muhanzi yahawe ukwezi kumwe ko gukurikiranwa, aho ibikorwa bye bizaba bikurikiranwa kugira ngo harebwe niba akomeza kubahiriza ibisabwa yashyizweho.

BASATA yavuze ko ishobora kongera gufatira Harmonize ibindi byemezo mu gihe yaba atubahirije ibyo yasabwe.

Iri tangazo rije mu gihe Harmonize ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania bafite ibikorwa byinshi by’umuziki, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Kuba BASATA yamuhaye ukwezi kw’igenzura bivuze ko muri iki gihe agomba gukomeza kwitwararika mu bikorwa bye by’ubuhanzi no kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga urwego rw’imyidagaduro muri Tanzania.

BASATA kandi yibukije abandi bahanzi n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro ko bagomba gukurikiza amategeko, amabwiriza, imirongo ngenderwaho ndetse n’imyitwarire isabwa mu gihe bakora cyangwa bakwirakwiza ibihangano byabo.

Uru rwego rwasabye abahanzi gukomeza gukora umuziki no kuwugeza ku bawukunda, ariko bakabikora hubahirizwa umurongo ushyirwaho n’amategeko agenga ubuhanzi muri Tanzania.

Ku wa 24 Nzeri 2026, nibwo BASATA yafatiye ibihano Harmonize kubera amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kudos’, rutegeka ko ayikura ku mbuga nkoranyambaga kandi rumuca amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania asaga [2,795,760.16].

Harmonize, umaze imyaka myinshi ari mu mazina akomeye mu muziki wa Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, asanzwe azwi cyane mu ndirimbo ziganjemo Bongo Flava na Afrobeat, ndetse afite abakunzi benshi mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Muri iki gihe cy’ukwezi kumwe cyo gukurikiranwa, amaso azaba ku buryo uyu muhanzi azakomeza ibikorwa bye ndetse n’uko azubahiriza ibisabwa n’urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania.

 

Harmonize yageze kuri BASATA ku wa 2 Ukwakira 2026, yishyura amafaranga yaciwe mbere yo gukomeza ibikorwa bye bya muzika, ariko ahabwa ukwezi kumwe ko gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba akomeza kubahiriza amabwiriza y’uru rwego




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...