Harmonize yaciwe amande ya Miliyoni 2.7 Frw, indirimbo ye irakomanyirizwa

Imyidagaduro - 24/09/2026 7:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Harmonize yaciwe amande ya Miliyoni 2.7 Frw, indirimbo ye irakomanyirizwa

Urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania, BASATA, rwafatiye ibihano umuhanzi w’icyamamare Harmonize kubera amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kudos’, rutegeka ko ayikura ku mbuga nkoranyambaga kandi rumuca amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania asaga [2,795,760.16].


BASATA yatangaje ko Harmonize yarenze ku mabwiriza agenga imyitwarire ikwiye kuranga ibikorwa by’ubuhanzi muri Tanzania.

Icyemezo cya BASATA cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 20(a) y’amabwiriza agenga ibikorwa by’uru rwego, yashyizweho binyuze mu itangazo rya Leta nomero 137 ryo ku wa 22 Gicurasi 2026.

BASATA yavuze ko amashusho y’indirimbo ‘Kudos’ itubahiriza amahame y’imyitwarire n’umuco w’Abanya-Tanzania, ndetse ko ibiyigaragaramo bishobora kubangamira icyubahiro cy’ureba cyangwa umwumva.

Mu bihano Harmonize yahawe harimo guhagarika no gukuraho amashusho ya ‘Kudos’ ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse no kwishyura TSh 5,000,000, ni ukuvuga miliyoni eshanu z’amashilingi ya Tanzania.

BASATA yamuhaye iminsi 14 yo kuba amaze kwishyura ayo mande, uhereye ku munsi icyemezo cyafatiweho.

Uretse ayo mande no gukura amashusho y’iyi ndirimbo kuri Youtube, Harmonize yanategetswe kudakomeza gukora ibikorwa by’ubuhanzi mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugeza igihe azaba yubahirije ibyemezo yafatiwe.

Iki cyemezo nticyagarukiye kuri Harmonize gusa kuko n’uwakoze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Kudos’, Kennedy David Sanga, na we yafatiwe ibihano bijyanye nayo.

BASATA yavuze ko Sanga yakoze amakosa mu kuyobora amashusho y’iyo ndirimbo, aho na we yarenze ku mabwiriza ajyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga ibikorwa by’ubuhanzi.

Na we yategetswe gukura videwo ya ‘Kudos’ ku mbuga nkoranyambaga, kwishyura TSh 5,000,000 mu gihe cy’iminsi 14, ndetse no guhagarika ibikorwa by’ubuhanzi kugeza igihe azaba yubahirije ibyo yasabwe na BASATA.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko BASATA yari yahamagaje Harmonize, Nandy, Director Kenny ndetse na Millen Magesse ku wa 22 Nzeri 2026 kugira ngo baganire n’uru rwego. Icyo gihe BASATA ntiyahise itangaza ku mugaragaro impamvu buri umwe yari yahamagajwe.

Harmonize yari amaze iminsi ari mu bikorwa byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘31’, yasohotse ku wa 4 Nzeri 2026, ikaba igizwe n’indirimbo nshya zirimo na ‘Kudos’.


BASATA yaciye Harmonize amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania, angana na hafi miliyoni 2.8 Frw



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...