Haringingo yashimangiye ko umwaka utaha w'imikino uzaba umwe mu myaka myiza Rayon Sports yagize

Imikino - 17/06/2026 9:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Haringingo yashimangiye ko umwaka utaha w'imikino uzaba umwe mu myaka myiza Rayon Sports yagize

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yaremye agatima abafana bayo avuga ko umwaka utaha w’imikino uzaba ari umwe mu myaka myiza yabayeho muri iyi kipe.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino izakinamo amarushanwa atandukanye arimo na CAF Confederation Cup. 

Kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi barindwi ari bo; Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Moubarak.

Haringingo yavuze ko umwaka utaha w’imikino uzaba ari umwe mwiza yabayeho muri iyi kipe bijyanye n’uko barimimo bariyubaka.

Ati: ”Uzaba umwaka mwiza wabayeho muri Rayon Sports kuko ni umwaka w’imikino twatangiye kwitegura, mwarabibonye ko twabonye umuyobozi wa tekinike. Yaje kutwongeramo imbaraga, twatangiye kuvugana kera ataragera mu Rwanda dushaka kubaka uburyo ikina duhereye mu bakiribato.

Twatangiye kubitegura kare ku buryo shampiyona ikirangira twahise dukomeza akazi,twari twaratangiye, twari twarashatse abakinnyi. Intego ya mbere twari twihaye yari iyo kugura abakinnyi beza b’Abanyarwanda bashobora kwinjira neza mu buryo bw’imikinire”.

Haringingo Francis yakomeje agira ati: ”Isoko ry’abakinnyi b’Abanyarwanda ni ritoya cyane ni yo mpamvu twagize vuba dutwara abakinnyi twari dukeneye kandi n’andi makipe abashaka. Ni umwaka w’imikino turimo turitegura, aho tugeze ni mu kwezi kwa Gatandatu kandi tumaze gukora ibintu byinshi.

Uyu mutoza wa Rayon Sports yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda baguze babafitiye icyizere ,bityo ko basigaje kugura abandi b’Abanyamahanga bazajya kubunganira gusa.

Yavuze ko Rayon Sports y’umwaka itaha izaba ivanze ishingiye ku bakinnyi b’Abanyarwanda ndetse no ku Banyamahanga ubundi yizeza ko iyo ari ikipe izaba itanga ibyishimo ku bafana bayo no ku Banyarwanda muri rusange.

Haringingo Francis yavuze ko amakipe yose yanyuzemo yubakira ku bakinnyi b’Abanyarwanda dore ko aribo batuma abanyamahanga bari mu ikipe baba beza.

Yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports agira ati:|“Ubutumwa nagenera abakunzi ba Rayon Sports n’uko uyu mwaka bazishima,ni umwaka w’imikino utandukanye n’indi. Urebye uburyo ibintu twabishyize ku murongo, twakoze ikintu gikomeye ni ukuvuga twabonye umuyobozi wa  tekenike.

Ubuyobozi turikumwe turimo kugura abakinnyi. Ntabwo turimo kwiruka ngo kubera ko twumvise ko abandi baguze oya twebwe turimo turakora ibintu byacu twateguye”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...