Haringingo wari umaze kugira Kiyovu Sports Inyenyeri yasubiye muri Rayon Sports

Imikino - 26/03/2026 7:27 PM
Share:
Haringingo wari umaze kugira Kiyovu Sports Inyenyeri yasubiye muri Rayon Sports

Umutoza ukomoka i Burundi, Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports yasubiye muri Rayon Sports nk'umutoza Mukuru ugomba gusoza imikino isigaye ya Shampiyona y'uyu mwaka 2025/26

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026 Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah bwarangizanyije n'umutoza Haringingo Francis watozaga Kiyovu Sports, aho yumvikanye na Gikundiro kuyitoza imikino ya shampiyona isigaye ndetse mu gihe umusaruro waba mwiza akazongererwa amasezerano mashya mu mpeshyi ya 2026.

Uyu ni umwe mu batoza bamenyereye shampiyona y’u Rwanda dore ko yatoje amakipe arimo Mukura VS, Police FC, Bugesera FC na Rayon Sports. Ubwo aheruka muri Rayon Sports muri 2023 yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Haringingo Francis yahawe inshingano zo kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda birimo Rwanda Premier League ndetse n'igikombe cy'Amahoro aho Rayon Sports yamaze no kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Gorilla FC.

Tariki ya 20 Werurwe 2026 ni bwo Rayon Sports yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza wayo aho yayisize ku mwanya 5 n’amanota 39 muri shampiyona ndetse anayisize muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026.

Haringingo azakorana n'abatoza bari bahasanzwe aho azungirizwa na Romami Marcel uheruka kubona amanota atatu biciye muri mpaga yateye ikipe ya Gasogi United yabuze ku kibuga.

Ntagihindutse, amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Haringingo Francis azatangira imirimo ye mu ntangiriro z'Icyumweru gitaha ndetse kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mutoza yasezeye ku bakinnyi n'abatoza ba Kiyovu Sports abinyujije muri 'WhatsApp Group' bahuriragamo.

UMVA UKO HARINGINGO YEREKEJE MURI RAYON🔥AMAFARANGA N'AMASEZERANO🔥UMVA UKO ABARAYON BAMWAKIRIYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...