Ibi bikubiye mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports, isubiza ku busabe bw’iyi kipe bwari bwatanzwe ku wa 2 Mata 2026, isaba guhabwa uburenganzira bwo kwandikisha uyu mutoza nk’umutoza wayo mushya.
FERWAFA yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza ubusabe bwa Rayon Sports ndetse n’inyandiko ya Kiyovu Sports yasabaga ko hadatangwa uru ruhushya, byagaragaye ko hakiri ikibazo gikomeye kigomba kubanza gukemurwa
Yagize iti: “Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwanyu hamwe n’ubusabe bwa Kiyovu Sports bwo kudatanga uruhushya, FERWAFA iramenyesha ko umutoza Haringingo Christian Francis akiri mu makimbirane n’iyo kipe ajyanye n’uburyo yayivuyemo, kandi icyo kibazo kikaba kitarakemuka.”
Iri shyirahamwe ryakomeje risobanura ko hashingiwe ku mategeko arigenga, ridashobora gutanga uburenganzira mu gihe hari ikibazo kitararangizwa mu buryo bwemewe.
Riti: “Dushingiye ku ngingo ya 28, igika cya mbere n’icya kabiri cy’amabwiriza agenga uko abakinnyi n’abatoza bahinduranya amakipe ntabwo FERWAFA ishobora gutanga uruhushya kuri Haringingo Francis Christian muri iki gihe.”
FERWAFA yanagaragaje ko iki cyemezo atari icya burundu, ahubwo ko kizahinduka igihe ikibazo kizaba cyakemutse. Yagize iti: ”Itangwa ry’uru ruhushya rizakomeza gusubikwa kugeza igihe amakimbirane hagati ya Haringingo Christian Francis na Kiyovu Sports azakemukira mu buryo bwemewe n’amategeko.”
FERWAFA yasabye impande zose bireba gushyira imbere ibiganiro, hagamijwe gushaka umuti wihuse kandi urambye. Yagize iti: ”Turashishikariza Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse n’umutoza ubwe kugirana ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo mu bwumvikane, mu gihe cya vuba gishoboka.”
Haringingo Francis uheruka kwerekeza muri Rayon Sports,ikipe ya Kiyovu Sports yari asigaranyemo amasezerano y’amezi abiri imushinja ko yatandukanye nayo mu buryo budakwiye. Perezida wayo, Nkurunziza David ejo yavuze ko ibyo Rayon Sports yakoze atari byo yagombaga kubanza kuganira na Kiyovu Sports.
Rayon Sports Kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri n'igice irakira Gicumbi FC mu mukino wo ku munsi wa 26 wa shampiyona.

Haringingo ntabwo yemerewe gutoza Rayon Sports
