Harindintwari Jonathan usifura muri Azam Rwanda Premier League agiye kurushinga na Rutayisire Hyacintha

Imikino - 16/04/2019 12:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Harindintwari Jonathan usifura muri Azam Rwanda Premier League agiye kurushinga na Rutayisire Hyacintha

Harindintwari Jonathan umusifuzi w’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Rutayisire Hyacintha, umukobwa bamaranye imyaka itandatu mu rukundo.

Harindintwari wazamutse mu kazi ko gusifura icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro mu cyiciro cya kabiri, azatangira urugendo rwo kubana na Rutayisire Hyacintha tariki ya 26 Gicurasi 2019 kuko aribwo hazaba ubukwe nyirizina.


Rutayisire Hyacintha amaze igihe muri gahunda y'urukundo na Harindintwari Jonathan


Ubumire mu bukwe bwa Harindintwari Jonathan na Rutayisire Hyacintha 

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire (Invitation), gusaba no gukwa bizabera mu karere ka Kamonyi aho Rutayisire Clement umubyeyi wa Rutayisire Hyacintha atuye mu murenge wa Rugarika mu kagari, akagari ka Kigese, umudugudu wa Rugarama.


Harindintwari Jonathan (Uteruye umupira) asifura mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda  



Harindintwari Jonathan hamwe n'umukunzi we

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...