Abakinnyi b'umupira w'amaguru ntabwo ubuzima bwabo burangirira mu gutera umupira. Hanze y'ikibuga barakunda, bagakundwa, bakabaho nk'abandi bantu bose.
Tugiye kureba abakinnyi b'umupira w'amaguru batanu batandukanye n'abagore babo cyangwa abakunzi babo, bitewe n'impamvu zitangaje.
5. Achraf Hakimi na Hiba Abouk: Bashyingiranwe mu 2020, mu 2023 baratandukana. Icyatumye batandukana ngo nuko Achraf Hakimi ari umuhungu wa mama cyane, dore ko n’igihe bajyaga kureba imitungo bagabana basanze Hakimi ari umutindi nyakujya nta kintu na kimwe afite. Kuko nyine imitungo ye yose yanditse kuri mama we witwa Saida.
Hiba Abouk yatandukanye na Achraf Hakimi kuko ari umuhungu wa nyina cyane.
4. Ricardo Kaka na Caroline Selico: Uyu mugore we ubwe yivugiye ko impamvu yatandukanye n’uyu munya-Brazil, ari uko ari umugabo ari nta makemwa. Muri make Kaka nta kosa na rimwe agira. Ni wa mugabo utaguca inyuma, akaba umwizerwa cyane agahora akwitaho aguhata 'care', rero ngo Kaka yabaye umugabo mwiza cyane, Caroline biramurenga, kubyihanganira biramunanira baratandukana.
Caroline yanze Kaka kuko ari umugabo witonda cyane.
3. Umunye-Ghana Kevin Prince Boateng, murumuna wa Jerome Boateng: Uyu mugabo yatandukanye n’umugore we wa mbere witwa Jennifer ngo kuko uyu mugore yakundaga imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru cyane. Prince Boateng avuga ko ngo yahoraga ananiwe kubera ko Jennifer atamuhaga umwanya wo guhumeka, ahubwo ngo buri kanya yagombaga kuba ari kumuha serivise yatumye asiga nyina na se akajya kubana nawe. Boateng ngo yabonye atazabivamo atandukana n’uyu mugore.
Prince Boateng yatandukanye na Jennifer kuko akunda imibonano mpuzabitsina cyane.
2. Mauro Icardi na Wanda Nara: Igitangaza abantu hano ni uburyo uyu mukinnyi w’umunya-Argentine Wanda Nara yamwambuye mugenzi we Max Lopez bakomoka mu gihugu kimwe, banakinanye ndetse wanamucumbikiye ubwo Icardi yari akigera mu Butariyani. Gusa nawe ntibakiri kumwe.
Maxi Lopez(uri hagati) yatwawe umugore(uri ibumoso) na Icardi(uri iburyo).
1. Cristiano Ronaldo na Irina Shayk: Aba bombi batandukanye mu 2015 nyuma y’imyaka hafi 5 bakundana. Nubwo aba bombi ntawabyemeje, gusa bivugwa ko Cristiano yahisemo kureka Irina Shayk kuko atahuje na mama we witwa Doroles Aveiro.
Ari mama wa Cristiano ntiyakundaga Irina kuko yabonaga nta mugore umurimo, ari na Irina ntiyamukundaga kuko ngo umuhungu we amushyira imbere cyane. Gusa nanone havuzwe n’amakuru yo gucana inyuma.
Cristiano yanze Irina Shayk kuko atahuje na mama we