Harimo urukuta rw’imyaka 31: Umutoza wa Police FC azashobora gusenya ubwami bwa APR FC na Rayon Sports?

Imikino - 08/08/2025 6:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Harimo urukuta rw’imyaka 31: Umutoza wa Police FC azashobora gusenya ubwami bwa APR FC na Rayon Sports?

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yagarutse mu Rwanda azana ingamba zikomeye, avuga ko yifuza guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona bwa mbere mu mateka yayo.

Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti, byamwongereye icyizere, bimwereka ko ibyo atekereza ashobora kuzabigeraho, ahita atangaza ko ikipe atoza igomba guhatanira igikombe mu mwaka w’imikino wa 2025/26 uzatangira muri Nzeri.

Kugira ngo ibyo bigerweho, umutoza wa Police FC Ben Moussa agomba kuzamuka umusozi ukakaye cyane, ari wo kubanza gusenya ubwami bwa APR FC na Rayon Sports, kuko mu myaka 31 ishize ari inshuro imwe gusa igikombe cya shampiyona kitatashye mu kabati k’ayo makipe.

Mu myaka 31 ishize, APR FC ifite ibikombe 23 naho Rayon Sports ifite 7, bivuze ko ibikombe 30 muri 31 biheruka gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda biri muri ayo makipe abiri, uretse rimwe gusa mu 2007/08 ubwo ATRACO FC yegukanye igikombe, ariko nayo ntabwo yahiriwe kuko nyuma yaho yaje gusenyuka.

APR FC ni yo yagiye yiharira ibikombe, kugera ubwo bitandatu biheruka ari yo ibibitse, naho Rayon Sports ikomeza kuba ikipe ihora yegera ndetse rimwe na rimwe ikanyuzamo ikegukana igikombe cya shampiyona.

Nubwo bimeze bityo, umutoza wa Police FC Ben Moussa azi neza ingano y’akazi kamutegereje kugira ngo ahigike ubuhangange bwa APR FC na Rayon Sports maze yegukane igikombe cya shampiyona. Ubwo yageraga mu Rwanda yagize ati: “Si naje hano mu kwinezeza. Police FC isanzwe iza ku mwanya wa gatatu, uwa kane cyangwa uwa kabiri… Nje guhindura imyumvire no kwegukana igikombe.”

Uyu mutoza asanzwe afite uburambe mu kwegukana igikombe cya shampiyona mu Rwanda, dore ko ari we wahesheje APR FC igikombe cya shampiyona mu 2022/23 nyuma yo gusimbura Adil Erradi Muhammed wo muri Maroc hagati mu mwaka w’imikino nyuma yo kwirukanwa.

Kuri iyi nshuro, Ben Moussa wagiriwe ikizere na Police FC ifite inyota yo gutera intambwe ikomeye, agaha Police FC igikombe cya mbere cya shampiyona ndetse agakuraho ingoma ya APR FC na Rayon Sports.

Umwaka ushize, Police FC yarangirije ku mwanya wa 4, ubu yamaze kuvugurura imbaraga binyuze mu bakinnyi bashya nka Dieudonné Ndayishimiye “Nzotanga” na Alain Bacca Kwitonda na Mugiraneza Frodouard bavuye muri APR FC, Samuel Nsengiyumva wavuye muri Gorilla FC, na Leonard Gakwaya wo hagati wakinaga muri Bugesera FC.

Biyongereye ku bakinnyi basanzwe barimo kapiteni Eric Nsabimana, umunyezamu Onesime Rukundo, myugariro Samuel Ndizeye bongereye amasezerano, ndetse na Abdoul Niyigena wazamuwe akuwe mu ikipe y’abato.

Urebye uburyo iyi kipe yiyubatse, Police FC ifite amahirwe yo kuba imwe mu makipe akomeye cyane azagaragara mu mwaka utaha. Si ubwa mbere Police FC igaragaye nk’ikipe ikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha, ariko umwaka watangira ikaba ikipe iciriritse, ibintu abasesenguzi ba ruhago nyarwanda bahurizaho bavuga ko umutoza mushya Ben Moussa afite akazi ko kumvisha abakinnyi ko bagomba guhangana.

Kugeza ubu, amakipe azaba ahanganye na Police FC ni APR FC na Rayon Sports, gusa ayo makipe afite n’undi musozi wo kuzamuka kuko azahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ndetse na Confederations Cup, ibintu biha amahirwe Police FC yo gutangira izanikira kuko yo izaba ihanganye n’amarushanwa ya hano mu Rwanda gusa.

Police FC imaze kwegukana ibikombe bibiri by’Amahoro, irashaka uburyo yazegukana igikombe cya shampiyona nayo ikaba yinjiye mu makipe y’ubukombe hano mu Rwanda, ikajya mu makipe arwanira ibikombe bya shampiyona.

Ben Moussa yagarukanye mu Rwanda intego yo gukuramo ubuhangange bwa Rayon sports na APR FC maze akazitwara igikombe cya shampiyona 

Ben Moussa afite akazi gakomeye ko guhigika APR FC na Rayon Sports kuko mu bikombe 31 biheruka gukinirwa, 30 zarabyegukanye 

Ikipe ya Atraco FC niyo yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona hagati ya APR FC na Rayon Sports 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...