Muri aba bantu bane bazajya muri uru rugendo, harimo umugore wa mbere uzagera kuri uru rwego, umuntu wa mbere w’umwirabura uzajya kure cyane mu isanzure, ndetse n’Umunya-Canada wa mbere uzitabira urugendo nk’uru.
Ibi byose bigaragaza ko isi iri gutera intambwe mu guha amahirwe abantu b’ingeri zitandukanye, bikaba bitandukanye n’ibihe bya kera aho abajyaga mu isanzure babaga ari abagabo b’Abanyamerika b’abazungu kandi hafi ya bose bakomoka mu gisirikare.
Nubwo hari iri hinduka mu bijyanye n’ubudasa, aba bantu bose bafite ubunararibonye bukomeye kandi busa n’ubw’abagiye mbere yabo mu bihe bya Apollo. Batoranyijwe hashingiwe ku bumenyi, ubunyamwuga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye by’uru rugendo.
Abagize iri tsinda ni Reid Wiseman, uzaba ayoboye urugendo, akaba ari umupilote w’indege za gisirikare wabigize umwuga; Victor Glover, uzaba ari umupilote, akaba ari na we muntu wa mbere w’umwirabura uzagera kure cyane mu isanzure;
Christina Koch, umugore wa mbere uzagera kuri uru rwego rwo kwegera ukwezi; ndetse na Jeremy Hansen, uzaba uhagarariye Canada kandi ari nawe muntu wa mbere utari uwa NASA uzajya muri uru rugendo.
Uru rugendo ruzamara iminsi 10, rukaba ruzaba ari rurerure cyane, rugera ku ntera ya kilometero zirenga ibihumbi 965. Icyo gihe bazaba bari kure cyane y’Isi kurusha undi muntu wese wigeze kugerayo.
CNN ducyesha iyi nkuru itangaza ko ibi bizana ibyago byinshi, birimo guhura n’imirasire ishobora kwangiza ubuzima, ndetse no kubura itumanaho n’abari ku Isi mu bihe bimwe na bimwe bitewe n’intera nini.
Hari n’ibindi bibazo bishobora kuvuka, kuko aba bantu bazaba ari aba mbere bagiye kugendera mu cyogajuru cya Orion spacecraft gifatanyije na roketi ya Space Launch System, bikaba ari ibikoresho byakorewe igeragezwa igihe kirekire ariko bikiri bifite zimwe mu mbogamizi.
Nubwo bimeze bityo, aba bagenzi berekanye ko bafite icyizere n’ubutwari bwo guhangana n’ibishobora kubaho. Bemera ko hari igihe bashobora kubura itumanaho n’Isi cyangwa bagahura n’ibibazo by’ikoranabuhanga, ariko bagakomeza kwizera ko imyitozo bakoze izabafasha kubinyuramo neza.
Uru rugendo ni igice cya gahunda nini ya Artemis program igamije gusubiza abantu ku kwezi no gutegura ejo hazaza h’ingendo zo mu isanzure. Nubwo uru rugendo rutazagera neza ku kwezi, ruzazenguruka ukwezi, rukazafasha gutegura urugendo ruzakurikiraho ruzagera ku butaka bw’ukwezi.
Intego ya nyuma ni ukureba uko abantu bashobora kubaho igihe kirekire ku kwezi, bityo bikazaba intambwe iganisha ku rugendo rwo kujya kuri Mars. Nk’uko Victor Glover yabivuze, iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku nzozi zo kugeza abantu kuri uwo mubumbe utukura.
Iyi nkuru igaragaza ko ubumenyi, ubutwari n’ubufatanye mpuzamahanga bishobora gutuma ibisa n’ibitari gushoboka bigerwaho. Ni urugero rwiza rwerekana ko ejo hazaza h’ikorwa ry’isanzure atari iry’abantu bamwe gusa, ahubwo ari iry’isi yose.

Abantu bane barimo umugore n'umwirabura baritegura gukora urugendo rudasanzwe ruzagera hafi y'ukwezi


Victor Glover agiye kwandika amateka yo kuba umuntu wa mbere w’umwirabura uzaba ageze kure cyane mu isanzure

Christina Koch, ni we mugore wa mbere ku isi ugiye gukora urugendo rurerure cyane mu isanzure

