Harimo ufite ubukwe! Uko urubanza rw'abarimo Reagan, Richard na Antha rwagenze mbere yo gushyirwa mu muhezo

Imikino - 13/08/2025 2:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Harimo ufite ubukwe! Uko urubanza rw'abarimo Reagan, Richard na Antha rwagenze mbere yo gushyirwa mu muhezo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwashyize mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili barimo abanyamakuru; Rugaju Reagan, Ishimwe Richard na Mucyo Antha aho bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 ni bwo uru rubanza rwatangiye kubarunishwa. Abasirikare bari kuburanishwa barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi ndetse hakaza Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.

Ku ikubitiro uwunganira Captain Peninah Mutoni yasabye ko urubanza rutaba bitewe n’uko arwaye. Yavuze ko we n’umunyamategeko we babonye uko biga kuri dosiye y’ibyo aregwa bitewe n’uko yayibonye bwije ndetse akaba anafite gahunda yo kubonana na muganga kuri uyu wa Gatatu.

Ubwo hari hakigwa ku kuba urubanza rwasubikwa hari uwunganira umwe mu basivili wavuze ko umukiriya we afite ubukwe guhera ejo ku wa Kane bityo ko urubanza rukwiye kuba hakarebwa niba yanarekurwa. Urukiko rwaje kwanzura ko urubanza ruba ku bandi basigaye ahubwo we akazaburana tariki ya 18 Kanama 2025.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Abasivile barengwa babajijwe niba iki cyaha bashinjwa bacyemera ubundi baragihakana. Mbere y’uko Abafisiye babazwa niba icyaha baregwa bacyemera, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza ruburanishwa mu muhezo bitewe n’uko ibyo baregwa bifitanye isano na Minisiteri y’Ingabo kandi nta buryo watandukanya Minisiteri y’Ingabo n’umutekano w’igihugu.

Abunganira abasivili bo bashatse ko rubera mu ruhame bitewe n’uko hari abashobora gukenera ababishingira kugira ngo barekurwe ariko birangira urukiko rwemeje ko rubera mu muhezo. 

Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho hari uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...