Mu minsi yashize Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwihanagirije
abanyamakuru ba siporo rubibutsa kubahiriza amahame y’itangazamakuru ndetse no kwirinda
kwibasira abantu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umunyamakuru wa Fine FM, Aime
Niyibizi yavuze ko impamvu abanyamakuru ba siporo bibasira abantu ndetse bakavugwaho
kudakora neza harimo ubukene aho bakoresha umwanya barimo kugira ngo bishakire
ibisubizo.
"Muri iyi minsi urareba aho
ubuzima bugeze, ibinyamakuru bifite ubushobozi bwo guhemba umunyamakuru wenda
nka Miliyoni imwe n’igice ntabwo ari byinshi kandi ubuzima buradutegeka ko
tugomba kuba turi mu buzima bwiza. Umunyamakuru ni umuntu uzwi noneho ugasanga
abanyamakuru barimo gukoresha intwaro ya micro bafite mu kwishakishiriza".
Aime Niyibizi yavuze ko hari n’ukuntu abanyamakuru ba
siporo mu Rwanda basigaye barinjiye mu byo gukugurisha abakinnyi.
Yakomeje agira ati: ”Noneho hari ukuntu abakinnyi bajya gushaka abanyamakuru ngo babashakire amakipe aho gushaka aba ‘agent', noneho bigatuma umunyamakuru atangira gusunika ngo amushakire ikipe ubundi yayibona byaba no gukina byamunaniye agatangira kumuvuga uko bitari ubundi ugasanga byose biragaruka kuri cya kintu cy’inyungu bwite”.
Nyura hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye n'umunyamakuru Aime Niyibizi
