Ku rwego mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro ryaragabanutse rigera ku mpuzandengo ya 4.2% mu 2025, nubwo hari igitutu cyatewe n’imisoro mishya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa no ku miyoboro y’ubucuruzi ku isi.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inflation yaragabanutse iva kuri 3% mu 2024 igera hafi kuri 2.7% mu 2025, bigaragaza isura rusange yo kugabanuka kw’izamuka ry’ibiciro mu bukungu bukomeye ku isi.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) giteganya ko izamuka ry’ibiciro ku isi rishobora gukomeza kugabanuka rikagera hafi kuri 3.7% mu 2026, ahanini bitewe n’izamuka rito ry’ibiciro mu Bushinwa no kugabanuka kwabyo mu bihugu byinshi by’u Burayi.
Nubwo hari ayo makuru meza ku rwego mpuzamahanga, ubukungu bwa bimwe mu bihugu bya Afurika bwakomeje guhura n’igitutu gikomeye cy’izamuka ry’ibiciro mu 2025. Ibi byatewe n’ihungabana ry’ifaranga, ikiguzi cyo gutumiza ibicuruzwa hanze, intambara n’amakimbirane, n’imbogamizi z’igihe kirekire mu gutunganya no gutanga ibicuruzwa.
Ibihugu bitanu bya Afurika ari byo Sudani y’Epfo, Zimbabwe, Sudani, Burundi na Malawi, byaje mu myanya ya mbere mu bihugu 10 byo ku isi byari bifite inflation iri hejuru cyane mu 2025.
Byaje byiyongera ku bindi bihugu byari mu bihe bikomeye cyane nka Venezuela, aho inflation yageze kuri 269.9%, ikaba iteganyijwe kurenga 680% mu 2026, bitewe n’ubukungu bwazahajwe n’ihungabana rikomeye ry’ifaranga.
Muri Venezuela, ifaranga rya bolívar ryataye agaciro ku buryo bukabije bitewe n’ibihano bya Amerika n’impinduka za politiki y’ubukungu, bikarushaho gutuma ibiciro bizamuka no kongera urujijo ku hazaza h’ubukungu bw’icyo gihugu.
Intambara n’ihungabana ry’ifaranga byagize uruhare rukomeye
Inflation ya hafi 100% muri Sudani y’Epfo igaragaza ihungabana rikomeye ry’ifaranga n’uko icyo gihugu gishingiye cyane ku bicuruzwa bitumizwa hanze, mu bukungu bukiri mu bibazo by’intambara n’imiyoborere idahagije.
Zimbabwe, ifite amateka maremare y’ihungabana ry’ifaranga n’ingamba zo kugerageza kurihagarika, nayo yiboneye izamuka rikabije ry’ibiciro biri mu bikomeye mu karere.
Ubukungu bwa Sudani, bwangijwe cyane n’intambara imaze imyaka myinshi n’ibibazo by’imari ya Leta, nabwo bwaranzwe na inflation ikabije, igabanya ubushobozi bw’abaturage bwo kugura kandi ishyira Leta mu bibazo bikomeye byo gufata ingamba.
Muri Burundi, inflation iterwa ahanini n’ibibazo by’ingengo y’imari n’ubuke bw’ibiribwa, mu gihe muri Malawi izamuka ry’ibiciro rirenga 20% ryateje kutishimira ubuzima mu baturage, rigaragaza imbogamizi zo guhuza politiki y’ifaranga n’intego z’iterambere.
Ibindi bihugu byari kuri uru rutonde birimo Nigeria, Angola, Misiri, Ghana na Zambiya, byagize inflation iri hejuru ariko itageze ku rwego rukabije nk’urw’ibyavuzwe haruguru. Ibyo byatewe ahanini n’ihungabana ry’ivunjisha ry’amafaranga n’imbogamizi zishingiye ku miterere y’ubukungu.
Muri rusange, aya makuru agaragaza isura itaringaniye y’izamuka ry’ibiciro muri Afurika mu 2025, aho bimwe mu bihugu byakomeje guhura n’igitutu gikomeye cy’ubuzima buhenze, nubwo ku rwego rw’isi hose inflation yari igenda igabanuka.

