Harimo n'uzajya mu irerero rya Manchester United - Abana 14 bakina ruhago bagiye gutyarizwa i Burayi

Imikino - 09/03/2026 8:49 AM
Share:
Harimo n'uzajya mu irerero rya Manchester United - Abana 14 bakina ruhago bagiye gutyarizwa i Burayi

Irerero ry’umupira w’amaguru Inspire Stars Academy Rwanda ryohereje abana 14 mu Budage mu rwego rwo kugaragaza impano zabo, mu gikorwa kigamije kubafasha kubona amahirwe mu makipe yo ku rwego mpuzamahanga.

Abana 14 boherejwe i Burayi gutyarizwayo impano zabo, mbere babanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, Gilbert Muvunyi, wabasabye gukoresha neza amahirwe babonye no kwiga ku buryo siporo itezwa imbere mu bindi bihugu.

Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye babonye. Bajye bareba uko bimeze ahandi maze babibyaze umusaruro. Niba hariya bafite Mbappé, kuki twe tutagira umukinnyi nka we?”.

Aba bana barimo umunani b’abanyarwanda, ndetse n’abaturuka mu bindi bihugu birimo Éritrea, Sudani, u Burundi, Ethiopia na babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bose biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda. Muri bo harimo Abdoullah Khalfan w’imyaka 17 ukina asatira, uzerekeza mu ikipe y’abato ya Manchester United mu Bwongereza namara kuzuza imyaka 18. Mbere yaho azamara umwaka umwe mu Budage.

Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye kuri njye n’abari hafi yanjye. Nashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo ibi bishoboke.”

Umuyobozi wa Inspire Stars Academy, Rodrigue Nzeye, yavuze ko aba bana bazamara iminsi umunani mu mujyi wa Munich mu Budage, batumiwe n’irerero rya DFI Football Interna, mbere yo gukomereza urugendo mu Bufaransa aho bazamara iminsi ibiri. Yagize ati: “Ni ibyishimo kubona ubuyobozi bw’igihugu butangiye kumenya ibikorwa byacu no kubishyigikira.”

Iri rerero rifite abana 197 rikaba rikunda gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro no kuri Zaria Court.

Abana 14 bakina umupira w'amaguru berekeje i Burayi gutyarizayo impano zabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...