Icyo aba banyarwenyakazi bose bahuriyeho ni uko bitinyuka, bakavuga ibitagira ubivuga, bagakoresha urwenya nk’intwaro yo kwigisha, gusetsa no guharurira inzira abagore n’abandi bantu bahora barenganywa mu ruganda rw’imyidagaduro.
Dore abanyarwenya 10 b’abagore bari
guhindura isura y’urwenya ku Isi:
1. Ali Wong (Amerika)
Ali Wong yamamaye cyane
binyuze mu biganiro bye nk'icyitwa 'Baby
Cobra' na 'Hard Knock Wife,' byamuhesheje izina rikomeye mu ruganda rw’urwenya. Yabaye umwe mu banyarwenya
b’abagore ba mbere bataramiye imbere y'imbaga batwite, igikorwa cyabaye igicumbi
cy’ubutwari n’ubudasa bwe. Uretse gutera urwenya, Wong ni umwanditsi
w’umuhanga akaba n’umukinnyi wa filime, aho akomeje kwagura impano ye mu buryo
bushya kandi butangaje.
2. Evelyn Mok
(Suède/Chine)
Evelyn
ni Umunya-Suède ufite inkomoko mu Bushinwa, uzwi cyane mu gutebya ku ngingo
zirebana n'ubuzima bwe nk’umukobwa w’umunyamahanga uba muri Scandinavia. Ategura
urwenya ruvuga ku rukundo, imiryango y’Abashinwa ikomeye ku mategeko ya kera,
n’ukuntu ubwo buzima buhuza imico butoroshye. Urwenya rwe ruranatangaje kuko
rurimo ubushishozi, ubuhanga n’uburyo bwo gusetsa anenga imyumvire isanzwe
ifatwa nk’ukuri.
3. Celeste Barber
(Australie)
Uyu mugore yamamaye cyane
abikesha uburyo budasanzwe yiganamo amafoto y’abantu bazwi cyane ku mbuga
nkoranyambaga (influencers), abikora mu buryo busekeje. Uburyo
asubiramo ibyo bamurika mu buryo bwo gutera urwenya bwatumye akundwa n’abantu
batari bake, bituma agira miliyoni z’abamukurikira. Ubu ari mu banyarwenya
b’abagore bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
4. Guz Khan & Sindhu
Vee (Ubwongereza)
Nubwo
Guz Khan ari umugabo, Sindhu Vee we ni umugore w’Umunyaburayi ufite inkomoko mu
Buhinde, akaba azwi cyane mu Bwongereza. Azwi mu gutera urwenya ku buzima bwo
mu muryango w’Abahinde, uburyo barera abana, n’ukuntu bahura n’imbogamizi
zituruka ku guhura kw’umuco wabo n’uw’Abanyaburayi. Urwenya rwe rugaragara kuri
Netflix no kuri BBC, aho asetsa mu buryo bunyura abantu b’ingeri zose.
5. Loyiso Gola & Tumi
Morake (Afurika y’Epfo)
Tumi
Morake ni umwe mu banyarwenya b’abagore b’inararibonye bo muri Afurika y’Epfo,
waciye inzira igoranye akagera ku rubyiniro mu bihe bitari byoroshye. Urwenya
rwe rugaruka ku buzima bwo kuba umugore w’umwirabura muri Afurika y’Epfo,
inshingano zo mu rugo, ndetse n’uburyo abagore bashobora gutera imbere mu
muryango n’ahandi hose.
6. Michelle Buteau
(Amerika)
Michelle
ni Umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Karayibe. Azwiho kugira ubushobozi bwo
gutanga ibitekerezo byihuse, akabyaza umusaruro urwenya mu buryo bwihuse kandi bwumvikana neza. Yagize uruhare mu biganiro bitandukanye nka The Circle, ndetse afite n’ikiganiro
cye bwite gitambuka kuri Netflix.
7. Zainab Johnson
(Amerika)
Uyu mugore w’umwirabura
akaba n’Umwisilamukazi, yamamaye cyane binyuze mu biganiro birimo 'Upload' gitambuka kuri Amazon Prime. Urwenya rwe
rugaruka ku buzima bwo gukurira mu muryango ukomeye ku myemerere, ndetse no
kuba yaranyuze mu buzima bugoye bwa ghetto n'ibindi.
8. Jo Koy’s Mom
(Filipine) – Josie Harrison
Nubwo atari umunyarwenya
w’umwuga, nyina wa Jo Koy yagize uruhare rukomeye mu gutuma urwenya rw’uyu
muhungu we ruramba. Abanyarwenyakazi benshi bakomoka muri Aziya bamufata nk’isoko
y’ihumure n’ishusho ibahagarariye, bitewe n’uko agaragazwa mu biganiro bya Jo
Koy, bikabatera imbaraga zo kwitinyuka no kugira uruhare rufatika mu ruganda
rw’urwenya.
9. Aditi Mittal
(Ubuhinde)
Aditi
ni umwe mu banyarwenyakazi ba mbere bageze ku rubyiniro mu Buhinde. Urwenya rwe
rugaruka ku burenganzira bw’abagore, ibijyanye n’uburinganire, imyemerere ya kera,
ndetse n’ibibazo bikigaragara muri sosiyete y’Abahinde. Ibiganiro bye biboneka
kuri Netflix no kuri Amazon Prime.
10. Mo Gilligan &
Thanyia Moore (UK – Jamaica)
Thanyia Moore ni
umunyarwenyakazi w’indashyikirwa ukomoka muri Jamaica, akaba akorera mu
Bwongereza. Yegukanye ibihembo bitandukanye ku bw’ubuhanga bwe. Urwenya
rwe ruvuga ku buzima bwo ku mihanda, imico y’abirabura ndetse n’imyidagaduro, bigatuma ashimwa n’abatari bake.