Ibi byaha bikomeye byatumye benshi bacika intege ku kwizera
abayobozi b’amadini, bituma hakenerwa ubucukumbuzi n’igenzura rikomeye ku
mikorere yabo. Dore urutonde rw’abapasiteri 10 bamaze kugwa mu maboko
y’ubutabera bazira ibyaha binyuranye:
1. Apollo Carreon Quiboloy – Philippines

Yafashwe mu 2022 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorerwa ku Itorero Kingdom of Jesus Christ. Quiboloy, wiyitaga “Umwana w’Imana watowe,”
yashinjwe gukoresha abana n’abagore bafite imyaka hagati ya 12 na 25 mu bikorwa
by’ihohotera rishingiye ku gitsina, abatera ubwoba ko nibamwanga bazajya mu
muriro w’iteka. Yashinjwe kandi gukoresha abayoboke be mu gusabiriza amafaranga
yo kumwishyurira ubuzima bw’ibyubahiro. Urubanza rwe ruracyakurikiranwa muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2. Terrance “Tony” Elliott – Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Uyu mupasiteri wo muri California yatawe muri yombi muri Kamena
2023 azira uburiganya yakoreye inshuti ze, aho yabashutse gushyira imitungo
yabo mu maboko ye abizeza inyungu, ariko akayikoresha ku giti cye. Yashinjwe
kwambura abarenga $238,000. Ubu afungiye muri Leta ya California.
3. Robert Morris – Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yahoze ari Umuyobozi w’itorero Gateway Church muri Texas ndetse
akaba umujyanama wa Donald Trump mu by’umwuka. Yeguye muri Gicurasi 2024 nyuma
y’uko ashinjwe gusambanya umwana mu myaka ya 1980. Nubwo atarahamwa n’icyaha mu
rukiko, dosiye ye iri mu rukiko rwa Texas.
4. Bishop Jean Bosco Harerimana na Jeanne Nsengiyumva – Rwanda

Batawe muri yombi mu mpera za 2024 bazira ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi, n'icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amashusho y’urukozasoni. RGB yahise ifunga
itorero Zarephat Holy Church ryabo. Ubu bakurikiranwa n'ubutabera.
5. Kudzai Ngoni Nyamasoka – Zimbabwe
Yatawe muri yombi muri Werurwe 2022 azira kwiyitirira umukozi wa
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya ruswa (ZACC) ndetse no kwigira
umunyamuryango wa ZANU-PF kugira ngo yambure ubutaka bw’itorero.
Urubanza rwe rwarangiye muri Gicurasi 2023, akatirwa gufungwa imyaka itatu.
6. Bishop Erik Ruwona – Zimbabwe

Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2021 azira gukoresha nabi
inguzanyo ya 700,000$ yari igenewe kubaka ishuri ry’itorero Angilikani.
Yayikoresheje ku nyungu ze bwite, yishyurira ibya mirenge n’ingendo zo hanze.
Yakatiwe gufungwa imyaka ine muri Mutarama 2023.
7. Pastor Siraji Ssemanda – Uganda
Yatawe muri yombi muri Mata 2021, aho yashinjwe kwambura abantu
barenga 5,000 amafaranga abizeza ibitangaza n’ubufasha bw’amahanga. Yashinjwe
ibyaha 17 by’ubutekamitwe. Muri Kanama 2022, yakatiwe gufungwa imyaka itanu.
8. Shepherd & Mary Bushiri – Afurika y’Epfo / Malawi
Aba bashakanye bayobora itorero Enlightened Christian Gathering
(ECG). Batawe muri yombi mu Kwakira 2020 bazira uburiganya n’ibikorwa byo
kunyereza amafaranga, byombi bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amarandi. Bahungiye muri
Malawi nyuma yo kurekurwa by’agateganyo. Gutabwa muri yombi bwabo byasabwe na
Afurika y’Epfo, ariko Malawi yanze kubohereza. Ibyaha byabo bikomeje
gukurikiranwa n’urwego mpuzamahanga (Interpol).
9. Apostle Joseph Harerimana (Yongwe) – Rwanda
Muri Werurwe 2024, yakatiwe n’Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gufungwa umwaka umwe usubitse no gutanga ihazabu ya 750,000 Frw nyuma yo
guhamwa n’icyaha cyo kwihesha
ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
10. Santosh Madhavan (Amritha Chaithanya) – Ubuhinde

Uyu muyobozi w’Itorero ry’Abahindu yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Yatawe muri yombi mu 2008, akatirwa igifungo cy’imyaka 16 muri Werurwe 2009. Afungiye mu gihugu cy’Ubuhinde.
Mu bandi bakozi b'Imana batawe muri yombi, harimo
Pasiteri w’Itorero Bethesda Holy
Church Bishop Rugamba Albert watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, Musenyeri Mugisha
Mugiraneza Samuel, wari uherutse kwegura ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero
rya Angilikani mu Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no
gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku
buyobozi, n’bandi benshi bafungiwe ibyaha bitandukanye.
