Izi
gereza ni zimwe mu ziteye ubwoba ku isi kubera ubuzima bugoye abazifungiwemo
bahura nabwo. Hari zimwe mu zifungirwamo abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye,
ubucucike bukabije, no kwicwa n’indwara zitavurwa.
Kubera
izi mpamvu, ibigo by’uburenganzira bwa muntu bikomeje gusaba ko hagira igikorwa
ngo abagore bafungirwe ahantu haboneye kandi uburenganzira bwabo bwubahirizwe.
Dore
gereza 10 zifungirwamo abagore ziteye ubwoba ku isi:
1.
La Esperanza Women’s Prison (Guatemala)
Iyi
gereza iherereye mu Mujyi wa Guatemala, izwiho gufungirwamo abagore benshi
barenze ubushobozi bwayo. Hari inkuru nyinshi zagaragaje ihohoterwa rikorerwa
abagororwa ndetse no kuba bamwe bacuruzwa mu buryo buteye inkeke. Imibereho yo
muri iyi gereza igaragaramo ibibazo binyuranye birimo kwandura indwara zikomeye
n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
2.
Carandiru Women’s Prison (Brazil)
Nubwo
gereza y’abagabo ya Carandiru yakuweho kubera ubwicanyi bukomeye bwahabereye mu
1992, ishami ryayo ryagenewe abagore rikomeje gukora. Iyi gereza ifungirwamo
abagore benshi bafunzwe bazira ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Hari
inkuru nyinshi zigaragaza ihohotera rikorwa n’abacunga gereza ndetse no
gutotezwa gukabije gukorerwa abagororwa.
3.
Black Beach Prison (Equatorial Guinea)
Iyi
ni imwe mu magereza azwiho imikorere mibi muri Afurika, ndetse n’abagore
bafungirwamo bahura n’ibibazo bikomeye. Hari inkuru nyinshi zivuga ku buryo
abacunga gereza bakoresha imbaraga nyinshi mu guhana abagororwa, bamwe bakabura
ubuzima kubera imirimo ivunanye n’imibereho iteye ubwoba.
4.
Bakırköy Women’s Prison (Turkey)
Muri
Turikiya, iyi gereza izwiho gufungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bya
politiki cyangwa ibyaha bikomeye. Uburenganzira bw’abagore bafungiwemo bukunze
kugibwaho impaka, kuko hari ibyagiye bitangazwa ko abafungiwemo bakorerwa
iyicarubozo, ubusumbane mu mitangire y’amafunguro, ndetse bamwe bakabuzwa
gusurwa.
5.
Evin Prison (Iran)
Iyi
ni imwe mu magereza akomeye muri Iran, aho abagore benshi bafungirwa kubera
imyemerere yabo ya politiki cyangwa iy’idini. Hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bafungirwamo mu buryo bavuga ko bubangamira uburenganzira bwabo. Benshi mu
bigeze gufungirwamo bakaza kurekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo, babuzwa
uburenganzira bw’ibanze ndetse bagahatirwa kwemera ibyaha batakoze.
6.
Tihar Women’s Prison (India)
Tihar
ni gereza nini muri Aziya ifungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bikomeye
birimo ubwicanyi, iterabwoba n’ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge. Iyi gereza
ifite amategeko akaze cyane, aho abagore benshi bakora imirimo ivunanye ku
gahato. Hari inkuru nyinshi zivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagororwa no kuba
bamwe muri bo bapfa bazize uburwayi butavurwa neza.
7.
Sao LuÃs Female Prison
Sao
LuÃs ni gereza ifungirwamo abagore muri Brezil, izwiho guhora mu mvururu, ubucucike
bukabije, imibereho mibi y’imfungwa, ndetse n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye
ku gitsina. Iri muri gereza ziteye ubwoba ku isi, cyane cyane
kubera ibikorwa biberamo by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’imitwe
y’abagizi ba nabi.
8.
Ciudad Barrios Women’s Prison (El Salvador)
Iyi
gereza ifungirwamo abagore bakurikiranyweho ibyaha by’ubugizi bwa nabi n’imitwe
y’iterabwoba. Muri El Salvador, hari imitwe y’amabandi nka MS-13 na Barrio 18
ikomeye cyane. Abagore bafatwa bayifasha mu buryo ubwo ari bwo bwose
barafungwa. Iyi gereza iteye ubwoba cyane kuko n'abacungagereza ubwabo bagira
ubwoba bwo kugenzura abagororwa kubera iterabwoba ry’iyo mitwe.
9.
Chikurubi Women’s Prison (Zimbabwe)
Iyi
gereza iri muri Zimbabwe izwiho imibereho mibi, aho abagore benshi bafungirwamo
badahabwa uburenganzira buhagije ku buvuzi. Hari raporo nyinshi zivuga ko
abagore batitabwaho na gato cyangwa bagafatwa nabi mu gihe cyo gutwita. Indwara
zandura zirimo igituntu n’indwara zifata urwungano rw’ubuhumekero ni ibisanzwe
muri iyi gereza.
10.
Lo Wu Correctional Institution (Hong Kong)
Nubwo ari ni imwe mu magereza afite isuku ugereranyije n’andi, Lo Wu ivugwamo ihohoterwa rikabije. Abagore benshi bafungirwamo bazira kuba abimukira batemewe cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukorera mu gihugu mu buryo butemewe. Iyi gereza ivugwaho kugira amabwiriza akakaye agenga imyitwarire y’abagororwa, atuma hari n'abahasiga ubuzima.
Ku Isi hari gereza nyinshi zifatwa nk'iziteye ubwoba, zifungiwemo abagore gusa bahamijwe ibyaha bikomeye birimo iby'ubwicanyi, gukorana n'imitwe y'iterabwoba n'ibiyobyabwenge 