Aya mafoto ntabwo yerekana gusa ibyabaye, ahubwo agaragaza amateka, ubuzima bwa muntu, intambara, umuco ndetse n’ubwiza bw’isi n’isanzure. Tugiye kugaruka ku mafoto yagarutsweho cyane muri uyu mwaka n'igisobanuro cya buri imwe nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC News.
1. Perezida Maduro n’umugore we bambitswe amapingu
![]()
Imwe mu mafoto yavuzwe cyane ni iyerekana Nicolás Maduro wahoze ayobora Venezuela n’umugore we Cilia Flores bagezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bambitswe amapingu.
Iyi foto yatumye benshi batekereza ku buryo ubutegetsi bushobora guhinduka mu buryo butunguranye, ndetse yibutsa amashusho n’ibishushanyo byagiye bikorwa mu mateka agaragaza abayobozi bakomeye bafashwe nk’imfungwa nyuma yo gutakaza ububasha.
2. Ababyinnyi ba Bagarumba banyuze benshi

Mu Buhinde, ifoto yafatiwe mu kirere y’ababyinnyi b’imbyino gakondo ya Bagarumba bari mu myiteguro yo guca agahigo ka Guinness World Records yagaragaje ubwiza bw’umuco n’ubufatanye. Amabara y’imyambaro, imiterere y’ababyinnyi n’uburyo bari bahagaze neza byatumye iyo foto iba imwe mu zakunzwe cyane mu ntangiriro z’umwaka.
3. Umusirikare wa Ukraine n’indege ya Drone

Ifoto y’umusirikare wa Ukraine ufite drone y’ubutasi hafi y’urugamba yakomeje kuvugisha benshi kubera uburyo yafashwemo. Uretse kwerekana ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara z’iki gihe, iyo foto yanagaragaje ubuhanga bw’umufotozi washoboye gufata ishusho y’umusirikare n’ikirere kinini kimuri hejuru, bikabyara ifoto ifite ubusobanuro bwimbitse.
4. Igikomangoma Andrew gifashwe na Polisi

Ifoto yafashwe mu Bwongereza yerekana Prince Andrew atwarwa na Polisi yabaye inkuru ikomeye mu 2026. Abasesenguzi bavuga ko iyi foto yagaragaje ko amategeko ashobora gukurikizwa kuri buri wese, yaba umuturage usanzwe cyangwa umuntu wo mu muryango w’ibwami.
5. Inkende ya Punch yishwe n’irungu, yababaje benshi

Mu Buyapani, ifoto ya makaku yitwa Punch ireba igishusho cya orangutan yagaragaje ubwigunge n’agahinda bishobora no kugaragara mu nyamaswa. Abantu benshi bakozwe ku mutima n’uburyo amaso y’iyo nyamaswa yagaragazaga irungu, bituma havuka ibiganiro ku mibereho y’inyamaswa ziba mu bigo bwororerwamo inyamanswa aho kuba mu buturo bwazo karemano.
6. Injangwe y’impunzi zo muri Syria

Muri Syria, ifoto y’injangwe yari mu modoka y’impunzi zitahutse nyuma y’uko intambara yari irangiye, Leta yumvikanye n’umutwe w’inyeshyamba. Iyi foto yagaragaje uruhande rw’ubuzima rutavugwa kenshi.
Yibukije abantu ko no mu bihe bikomeye by’intambara n’ubuhunzi, abantu bakomeza kubungabunga ibyo bakunda ndetse n’amatungo yabo, kugeza aho bahunganye iyi njangwe bakanayihungukana.
7. Umukororombya n’ubwato muri Sydney

Ifoto yafatiwe ku cyambu cya Sydney muri Australia yerekana ubwato busa n’uburisikana n’umukororombya yagaragaje ubwiza bw’ikirere n’amazi. Kuri benshi, iyi foto yabaye ikimenyetso cy’icyizere, amahoro n’ubwiza karemano bw’isi.
8. Isi ibisikana n’Ukwezi

Mu mafoto y’ingenzi yafashwe mu rugendo rwa Artemis II, harimo iyerekana Isi irimo kugaragara inyuma y’agace k’Ukwezi katagerwaho n’izuba. Iyi foto yafashwen’umwe mu bari bari muri urwo rugendo Christina Koch, ikaba yarahaye abantu uburyo budasanzwe bwo kureba Isi bayibonera kure mu isanzure.
9. Ikibuga cy’umupira hagati y’amatongo ya Gaza

Ifoto isoza uru rutonde ni iy’ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri Gaza, kigaragara gitunganyije neza hagati y’inyubako zasenywe n’intambara.
Iyi shusho yabaye ikimenyetso cy’icyizere n’ubushake bwo gukomeza ubuzima nubwo abaturage bahuye n’ibihe bikomeye by’intambara. Yerekanye ko no hagati mu matongo no mu mibabaro, abantu bakomeza gushaka aho bahurira, bakidagadura kandi bakubaka ejo hazaza.
Aya mafoto icyenda yagaragaje ko gufotora atari ugufata amashusho gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubika amateka, gutanga ubutumwa no kwerekana amarangamutima y’abantu n’ibibakikije.
Buri foto muri izi yabaye urubuga rwo kuvuga inkuru idasanzwe, ihuza amateka, ubuzima, umuco, intambara, siyansi n’icyizere, ibintu bikomeza gutuma amafoto akomeza kugira uruhare rukomeye mu gusobanura isi turimo.
