Icyakora, uyu mwaka haje no kugaragaramo igitangaza, kuko igihugu cya Costa Rica cyinjiye bwa mbere mu bihugu bitanu bya mbere. Hariho kandi na Israel iri mu ntambara muri Iran, akaba ari intambara ifatanyijemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi raporo itegurwa n’ibigo birimo Gallup, Oxford Wellbeing Research Centre n’United Nations Sustainable Development Solutions Network, ishingiye ku mibereho abaturage ubwabo bavuga, ifata mu ngiro ibintu nko kwizerana, ubwisanzure, ubuzima buzira umuze, ubufasha mu muryango n’uburyo ubuyobozi bukora.
Ku mwanya wa mbere haje Finland, ikomeje kuwugumaho hafi buri mwaka. Abaturage bayo bavuga ko impamvu nyamukuru ari ukwizerana hagati yabo, ubuzima butekanye, n’ubufasha buhamye butangwa na Leta mu bijyanye n’ubuzima, uburezi n’imibereho rusange.
Ku mwanya wa kabiri haje Iceland, aho abaturage bashimangira ubufatanye bukomeye hagati yabo. Bavuga ko amateka yabo yo kubana mu bihe bikomeye yatumye bamenyera gufashanya no kwizigirana.
Denmark iza ku mwanya wa gatatu, aho ibyishimo bishingiye cyane ku kwizerana mu muryango mugari no ku buryo abaturage bafatanya mu buzima bwa buri munsi, aho buri wese yumva afite uruhare mu kubaka igihugu.
Ku mwanya wa kane haje Costa Rica, igihugu cyagaragaje kuzamuka gukomeye mu myaka ishize. Nubwo kidafite ubukungu buhambaye nk’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, abaturage bacyo bishimira cyane ubwisanzure, ubuzima busanzwe bworoshye, n’umuco wo kubana neza no gufashanya mu muryango.
Ku mwanya wa gatanu haje Sweden, aho abaturage bishimira uburinganire, ubuzima bworoheje ndetse no kuba hafi y’ibidukikije, ibintu bibafasha kugira ubuzima butuje kandi bushimishije.
Ku mwanya wa gatandatu hari Norway, ku mwanya wa karindwi hariho Netherlands, ku mwanya wa munani hari Israel, ku mwanya wa cyenda hari Luxembourg naho ku mwanya wa 10 haza Switzerland.
Muri rusange, ibi bihugu bihuriza ku bintu bimwe by’ingenzi bituma abaturage babyo bishima: ukwizerana hagati y’abantu, ubuyobozi buboneye, ubwisanzure mu gufata ibyemezo by’ubuzima, ndetse n’umuco wo gufashanya.
BBC itangaza ko iyi raporo igaragaza ko ibyishimo bidashingira gusa ku bukungu, ahubwo bishingira cyane ku mibereho myiza, umutekano, n’imibanire myiza hagati y’abantu mu muryango.
