Harimo ishoti rikomeye rya Hubert Bebe! Abahoze bakinira Amavubi "FAPA" banyagiye aba Uganda "Falair 50 FC" 5-0

Imikino - 21/06/2025 11:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Harimo ishoti rikomeye rya Hubert Bebe! Abahoze bakinira Amavubi "FAPA" banyagiye aba Uganda "Falair 50 FC" 5-0

Ikipe igizwe n'abahoze bakinira Amavubi "FAPA" yatsinze ibitego 5-0 "Flair 50 Fc" igizwe n'abahoze bakinira Uganda n'abandi bakinnyi batabonye amahirwe yo gukinira igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 21 Kamena 2025 abahoze bakinira Amavubi FAPA bakinnye umukino wa Gicuti na Flair 50 FC irimo n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni Ndayishimiye Eric Bakame, Rucogoza Aimable, Niyonshuti God, Enzo Ikumba, Ngabo Albert, Haruna Niyonzima, Sibo Abdul, Eric Nshimiyimana Karim Kamanzi, Ntamuhanga Tumanine na Mateso Jean de Dieu.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina atuje ariko anashaka kureba ko yabona igitego hakiri kare. Ku munota wa kane gusa Uganda yazamukanye umupira iburyo wari ufitwe na Kariyo ariko abasifuzi baramuhagarika.

FAPA batangiye guhererekanya umupira neza mu kibiga hagati maze Haruna Niyonzima aha umupira mwiza mukuru we Sibo Abdul ariko awugaruye mu izamu Karim Kamanzi ananirwa kuwutsinda. Nyuma gato Sibo Abdul yahaye umupira mwiza murumuna we Haruna Niyonzima ariko ahita atera ishoti hejuru y’izamu.

Ku munota wa 17 FAPA yahererekanyije umupira ishaka kureba ko yabona igitego cya mbere, maze Haruna Niyonzima, Ngabo Albert, Ntamuhanga Tomaine, Sibo Abdul, bahererekanya neza umupira ariko Ngabo awuzamuye kwa Kamanzi Kalimu myugaruro wa Unganda Wahab aratabara.

Ku munota wa 22 Jean De Dieu Mateso yakinanye neza na Eric Nshimiyimana ariko Mateso azamuye umupira ku mutwe wa Kamanzi awutera hanze.

Ku munota wa 33 FAPA yakoze impinduka maze Lomami Andre asimbura Karim kamanzi. Ku munota wa 37 kandi Eric Nshimiyimana yavuye mu kibuga aha umwanya Kibaya Annar.

Ku munota wa 39 u Rwanda rwabonye coup franc ikomeye nyuma y’uko Ngabo Albert yari ari kwinjira mu rubuga rw’amahina maze Isma amutereka hasi. Coup franc yatewe na Sibo Abdul ubwo abanya-Uganda bagaruraga umupira wasanze Ngabo Albert ahagaze neza maze atera ishoti rikomeye aba atsinze igitego cya mbere ku ruhande rw’u Rwanda.

Igice cya mbere cyarangiye abahoze bakinira u Rwanda FAPA batsinze, Flair 50 FC irimo n’abakoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka zidasanzwe ku ruhande rwa FAPA maze Mugiraneza Miggy na Nshizirungu Hubert Bebe bajya mu kibuga basimbura Sibo Abdul na Mateso Jean De Dieu.

Lomami Andre yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw'u Rwanda ku mupira yahawe na Ntamuhanga Titi.

Ku munota wa 57 Lomami Andre yinjiranye umupira imbere y’izamu rya Uganda maze agarura umupira kwa Nshizirungu Hubert Bebe maze arekura ishoti rikomeye cyane aba atsinze igitego cya gatatu cya FAPA. Ku munota wa 61 Nyandwi Idrissa yahise atsinda igitego Kane cya FAPA.

Ku munota wa 63 nsuizirungu Hubert Bebe yahaye umwanya Nyandagara Cherles Radora umwe mu basaza bakiniye u Rwanda mu 1983.

Nyuma yo kubona ibitego bitatu ku ruhande rwa FAPA amakipe yombi yagumye gukina umukino wagaragayaragamo ishyaka ndetse n’urukundo. Umukino ugihye kurangira Theoneste yacenze ba myugariro bose ba Uganda maze aba atinze igitegi cya kane ku ruhande rw’u Rwanda.

Umukino warangiye abahoze bakinira Amavubi FAPA batsinze Flair 50 FC irimo n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda ibitego 5-0. Ni umukiino wongeye kwibuta amateka mu mupira w’amaguru kuko ubwo u Rwanda rwagiye muri CAN ya 2004 rwanatsinze umukino wa Uganda wari urimo bamwe mu basaza bakinnye uyu mukino.

Haruna Niyonzima Mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe

Bakame niwe wabanje mu kibuga mu izamu ku ruhande rw'u Rwanda 

Sibo Abdul mukuru wa Haruna Niyonzima mu basaza bakibuka umupira 

Mateso Jean De Dieu

Ngabo Albert niwe watsinze igitego cya mbere cya FAPA

Eric Nshimiyimana arakibuka guconga Ruhago 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...