Kuri uyu wa Gatandatu itariki 21 Kamena 2025 abahoze
bakinira Amavubi FAPA bakinnye umukino wa Gicuti na Flair 50 FC irimo n’abahoze
bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni
Ndayishimiye Eric Bakame, Rucogoza Aimable, Niyonshuti God, Enzo Ikumba, Ngabo
Albert, Haruna Niyonzima, Sibo Abdul, Eric Nshimiyimana Karim Kamanzi,
Ntamuhanga Tumanine na Mateso Jean de Dieu.
Ni umukino watangiye amakipe yombi akina atuje ariko
anashaka kureba ko yabona igitego hakiri kare. Ku munota wa kane gusa Uganda
yazamukanye umupira iburyo wari ufitwe na Kariyo ariko abasifuzi
baramuhagarika.
FAPA batangiye guhererekanya umupira neza mu kibiga
hagati maze Haruna Niyonzima aha umupira mwiza mukuru we Sibo Abdul ariko
awugaruye mu izamu Karim Kamanzi ananirwa kuwutsinda. Nyuma gato Sibo Abdul
yahaye umupira mwiza murumuna we Haruna Niyonzima ariko ahita atera ishoti
hejuru y’izamu.
Ku munota wa 17 FAPA yahererekanyije umupira ishaka
kureba ko yabona igitego cya mbere, maze Haruna Niyonzima, Ngabo Albert,
Ntamuhanga Tomaine, Sibo Abdul, bahererekanya neza umupira ariko Ngabo
awuzamuye kwa Kamanzi Kalimu myugaruro wa Unganda Wahab aratabara.
Ku munota wa 22 Jean De Dieu Mateso yakinanye neza na Eric
Nshimiyimana ariko Mateso azamuye umupira ku mutwe wa Kamanzi awutera hanze.
Ku munota wa 33 FAPA yakoze impinduka maze Lomami
Andre asimbura Karim kamanzi. Ku munota wa 37 kandi Eric Nshimiyimana yavuye mu
kibuga aha umwanya Kibaya Annar.
Ku munota wa 39 u Rwanda rwabonye coup franc ikomeye
nyuma y’uko Ngabo Albert yari ari kwinjira mu rubuga rw’amahina maze Isma
amutereka hasi. Coup franc yatewe na Sibo Abdul ubwo abanya-Uganda bagaruraga
umupira wasanze Ngabo Albert ahagaze neza maze atera ishoti rikomeye aba
atsinze igitego cya mbere ku ruhande rw’u Rwanda.
Igice cya mbere cyarangiye abahoze bakinira u Rwanda
FAPA batsinze, Flair 50 FC irimo n’abakoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda
igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka zidasanzwe ku
ruhande rwa FAPA maze Mugiraneza Miggy na Nshizirungu Hubert Bebe bajya mu
kibuga basimbura Sibo Abdul na Mateso Jean De Dieu.
Lomami Andre yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw'u
Rwanda ku mupira yahawe na Ntamuhanga Titi.
Ku munota wa 57 Lomami Andre yinjiranye umupira imbere
y’izamu rya Uganda maze agarura umupira kwa Nshizirungu Hubert Bebe maze
arekura ishoti rikomeye cyane aba atsinze igitego cya gatatu cya FAPA. Ku
munota wa 61 Nyandwi Idrissa yahise atsinda igitego Kane cya FAPA.
Ku munota wa 63 nsuizirungu Hubert Bebe yahaye umwanya
Nyandagara Cherles Radora umwe mu basaza bakiniye u Rwanda mu 1983.
Nyuma yo kubona ibitego bitatu ku ruhande rwa FAPA
amakipe yombi yagumye gukina umukino wagaragayaragamo ishyaka ndetse n’urukundo.
Umukino ugihye kurangira Theoneste yacenze ba myugariro bose ba Uganda maze aba
atinze igitegi cya kane ku ruhande rw’u Rwanda.
Umukino warangiye abahoze bakinira Amavubi FAPA
batsinze Flair 50 FC irimo n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda ibitego
5-0. Ni umukiino wongeye kwibuta amateka mu mupira w’amaguru kuko ubwo u Rwanda
rwagiye muri CAN ya 2004 rwanatsinze umukino wa Uganda wari urimo bamwe mu
basaza bakinnye uyu mukino.
Haruna Niyonzima Mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe
Bakame niwe wabanje mu kibuga mu izamu ku ruhande rw'u Rwanda
Sibo Abdul mukuru wa Haruna Niyonzima mu basaza bakibuka umupira
Mateso Jean De Dieu
Ngabo Albert niwe watsinze igitego cya mbere cya FAPA
Eric Nshimiyimana arakibuka guconga Ruhago