Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Time Out gifatanyije na sosiyete ikora ibijyanye n’ingendo yitwa Intrepid Travel, mu bushakashatsi bwiswe “Best Cities of 2026.”
Muri ubu bushakashatsi, abantu 24,000 batuye mu mijyi itandukanye ku Isi babajijwe ibitekerezo byabo ku buzima bwo mu mijyi. Byongeye kandi, itsinda ry’abahanga 100 b’inzobere za Time Out ku mijyi na bo batanze ibitekerezo byabo ku mijyi ishishikaje kurusha iyindi.
Abashakashatsi basesenguye amakuru ashingiye ku ngingo 44 zitandukanye, zirimo: ibiribwa n’ibinyobwa, pariki n’ahantu h’icyatsi kibisi, umuco, ubusabane n’imibanire y’abaturage n’uburyo umujyi ukunzwe n’urubyiruko rwa Gen Z.
Umujyi wa Melbourne wo muri Australia ni wo waje ku mwanya wa mbere mu mijyi myiza yo gusura mu 2026. Mu Bwongereza, umujyi wa Edinburgh waje ku mwanya wa gatatu, ukurikirwa na London waje ku mwanya wa kane.
Edinburgh yashimiwe cyane kubera Edinburgh Festival Fringe, imwe mu minsi mikuru ikomeye y’umuco ku Isi, ndetse n’ahantu heza nyaburanga harimo pariki zirimo ibiti bya cherry blossom, imihanda ya kera yubakishijwe amabuye n’uturere twihariye dutuma umuntu ashobora kuhazenguruka amasaha menshi atarambirwa.
The Sun yanditse ko uyu mujyi kandi wagaragaye mu mijyi ituwe n'abaturage bishimye cyane, kubera ibiribwa byiza ndetse n’ahantu henshi hari amahumbezi.
Ku bijyanye na London, yashimiwe cyane kubera ibyubatswe bishya by’ubukerarugendo birimo Museum of London iri kubakwa muri Smithfield. Abaturage 99% bo muri London bavuze ko bishimira cyane ubuhanzi n’umuco byo muri uwo mujyi.
Undi mujyi wo mu Bwongereza witwaye neza ni Bath, waje ku mwanya wa 26, ushimirwa amahoteli mashya, imibanire myiza y’abaturage ndetse no kwizihiza imyaka 20 y’ikorwa rya spa izwi nka Thermae Bath Spa.
Ku mugabane w’u Burayi, umujyi waje ku mwanya wa mbere ni Zurich waje ku mwanya wa 11 ku Isi. Wakurikiwe na: Copenhagen (13), Krakow (16), na Porto (17).
Mu mijyi yo muri Espagne, Madrid na Valencia na yo yinjiye muri uru rutonde ku myanya ya 19 na 20.
Imijyi yo muri Afurika iri muri uru rutonde
Mu mijyi 50 myiza ku Isi, ine yo muri Afurika ni yo yagaragayemo, ari yo: Cape Town, Marrakesh, Cairo na Lagos.
Mu mijyi 10 ya mbere ku Isi harimo: New York City, Bangkok, Seoul na Tokyo
Umujyi wa Shanghai nawo washimwe cyane muri uyu mwaka, cyane cyane nyuma y’uko u Bushinwa bworohereje ingendo z’abakerarugendo bukuraho visa ku bihugu byinshi kugeza mu mpera za 2026.
Umuyobozi ushinzwe ingendo muri Time Out, Grace Beard, yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uko ubuzima bwo mu mijyi buhagaze ku Isi, bugahesha agaciro umuco, imyidagaduro n’imibanire myiza y’abaturagebigira uruhare mu gutuma umujyi uba mwiza kubamo no gusurwa.
Urutonde rw'Imijyi 50 ku Isi wasura muri 2026
- Melbourne, Australia
- Shanghai, China
- Edinburgh, United Kingdom
- London, United Kingdom
- New York, United States
- Cape Town, South Africa
- Mexico City, Mexico
- Bangkok, Thailand
- Seoul, South Korea
- Tokyo, Japan
- Zurich, Switzerland
- Rio de Janeiro, Brazil
- Copenhagen, Denmark
- Sao Paolo, Brazil
- Hong Kong, Hong Kong
- Krakow, Poland
- Porto, Portugal
- Guadalajara, Mexico
- Madrid, Spain
- Valencia, Spain
- Sydney, Australia
- Paris, France
- Singapore, Singapore
- Marrakesh, Morocco
- Hanoi, Vietnam
- Bath, United Kingdom
- Bilbao, Spain
- Berlin, Germany
- Adelaide, Australia
- Beijing, China
- Antwerp, Brussels
- Chiang Mai, Thailand
- Naples, Italy
- Amsterdam, Netherlands
- Medellin, Colombia
- Lima, Peru
- Vancouver, Canada
- Ho Chi Minh City, Vietnam
- Osaka, Japan
- Athens, Greece
- Chicago, United States
- Cairo, Egypt
- Buenos Aires, Argentina
- Vienna, Austria
- Dublin, Ireland
- San Francisco, United States
- Lagos, Nigeria
- Auckland, New Zealand
- Lisbon, Portugal
- Bogota, Colombia

Melbourne yaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu mijyi watemberamo mu 2026

Umujyi wa London wo mu Bwongereza waje mu mijyi 5 ya mbere ku Isi yo gusura mu 2026

Marrakesh iri mu mijyi ine yaserukiye Afrika kuri uru rutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi
