Muchoma
wamamaye cyane mu myaka ya 2015, avuga ko yagiye atumirwa mu bitaramo
bitandukanye, ariko kenshi ntibumvikane ku gihembo yagombaga guhabwa. Kuri we,
amafaranga macye hamwe n’uburyo abategura ibitaramo bahitamo abahanzi, byamugize
nk’utitabira ibitaramo.
Mu
kiganiro na InyaRwanda Mucoma yagize ati: “Reka nkubwize ukuri, hari ikintu
cy’ikimenyane. Hari abahanzi runaka bakunda gufatamo cyane, n’iyo baba badafite
indirimbo nshya, ariko bagakomeza kuba muri ba bantu batandatu bahoraho.”
Yakomeje
agira ati: “Ikindi ni amafaranga macye cyane atangwa. Njyewe, sinshobora
kuririmba mu gitaramo bantumiye ngo bambwiye Miliyoni 1 cyangwa 1.5 Frw. Ndi
umwe mu bahanzi bahenze, kandi nkwiye guhabwa uko mbikwiye.”
Uyu
muhanzi yavuze ko amafaranga akenshi abategura ibitaramo bamwemerera,
atanarangiza ibyo yashoye mu ndirimbo imwe – haba mu buryo bw’amajwi cyangwa
amashusho.
Mucoma,
uri mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira ibikorwa bye bya muzika no
kureba amahirwe y’ishoramari, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uyu mwaka’.
Iyi
ndirimbo irimo umukinnyi wa filime wamamaye nka Rufonsira mu mafilime ya
Clapton Kibonge.
Ku
bijyanye n’uko abahanzi b’Abanyarwanda batishyurwa neza, Mucoma yagize ati: “Ntabwo
byumvikana ukuntu umuhanzi wo hanze aza i Kigali agahabwa amafaranga aruta kure
ay’uw’imbere mu gihugu. Ibyo ntibikwiye. Umuhanzi wese akwiye guhembwa nk’uko
agaciro ke gahagaze.”
Yongeyeho
ko yizeye ko igihe kizagera abategura ibitaramo bagasobanukirwa agaciro
k’umuhanzi nke. Ati “Niba amafaranga nsaba utari kuyumva neza, ubwo tegereza
nkore, ngere ku rundi rwego, uzamvugisha nanjye narazamuye ibiciro.”
Mucoma
yasabye ko abahanzi b’imbere mu gihugu bahawe agaciro nk’uko aba hanze
bagahabwa. Yagize ati “Mu by’ukuri, ndi umwe mu bahanzi bihagazeho. Ntashukwa
n’amafaranga macye ngo njye ku rubyiniro. Inganzo ni umurimo, kandi igira
igiciro.”
Muchoma
akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili n’Icyongereza. Azwi
cyane mu ndirimbo zirimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My
love” , “Mtoto” n’izindi.

Muchoma yatangaje ko kuba amaze imyaka 10 ataririmba mu bitaramo ahanini bituruka mu kuba abategura ibitaramo batanga amafaranga macye

Muchoma
yagaragaje ko hari ikimenyane mu guhitamo abahanzi baririmba mu bitaramo, kuko
hari n’abatumirwa nta ndirimbo nshya baheruka gushyira hanze

Muchoma
yavuze ko yiteguye gukomeza gukora umuziki kugeza ubwo ijwi rye rizahabwa
agaciro mu bitaramo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUCHOMA MUCHOMANI
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UYU MWAKA' YA MUCHOMA MUCOMANI
