Harimo icyaha kitagira itegeko rigihana! Akantu ku kandi mu rubanza rwa Fatakumavuta

Imyidagaduro - 15/05/2025 2:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Harimo icyaha kitagira itegeko rigihana! Akantu ku kandi mu rubanza rwa Fatakumavuta

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yaburanye ku byaha bitanu acyekwaho nyuma yo gufatwa ku wa 18/10/2024 acyekwaho ibyaha bibiri.

Ni urubanza rwatangiye saa 10:00 za mu gitondo ruyobowe n’abacamanza babiri n’umwanditsi umwe ndetse n’abashinjacyaha babiri.  

Uru rubanza rwatangiye ubushinjacyaha buvuga ibyaha 5 Fatakumavuta akurikiranyweho ari byo: Gusebanya, Gutukana, Gukoresha ibiyobyabwenge, Ivangura ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha Fatakumavuta yabikoze mu mwaka wa 2023 ndetse na 2024 ubwo yakoraga ku gitangazamakuru cya 3DTV ndetse no ku mbuga ze zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu mwaka wa 2023 abinyujije kuri 3DTV, Fatakumavuta yavuze ko The Ben yiriza nk’umwana wabuze ibere, atazi kwambara neza kandi ko n’ubukwe bwe buzaba ari akajagari ndetse akoreshe ibikangisho ubwo yavugaga ko The Ben natamuha amafaranga azamuzimya.

Fatakumavuta kandi yavuze ko umuhanzi Bahati Makacca yashatse umugore mubi, ukuze kandi w’umukene ibyo ubushinjacyaha bukaba bwarabigenzuye busanga yarakoze icyaha cy’ivangura.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Fatakumavuta yatangaje amakuru y’ibihuha ubwo yavugaga ngo The Ben yabuze amafaranga yo gukwa Uwicyeza Pamella.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo igipimo cy’ibiyobyabwenge by’urumogi biri ku gipimo cya 98mg kandi umuntu usanzwe akwiye kuba afite 0.20mg.

Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko ubushinjacyaha bwirengagije ko yari umusesenguzi mu kazi ke k’itangazamakuru. Yavuze kandi ko ibyo yavugaga byose ari ibyabaga biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hanyuma nawe akaza atanga ibitekerezo nk’umusesenguzi.

Avuga kubyo kuba yaravuze ko Meddy yabanye n’umukobwa mu nzu amurya amaturu kandi ari umukirisitu, Fatakumavuta yavuze ko ibyo bitari inkuru z’ibuhuha cyane ko na nyiri ubwite yabyiyemereye ubwo yatangaga ubuhamya akavuga uko yamaze umwaka abana n’umukobwa mu nzu.

Yavuze kandi ko mu byaha ashinjwa n’amajwi yifashishwa, ubushinjacyaha bukoresha amashusho y’iminota itatu bakuye mu kiganiro gifite isaha irenga bityo bakaba bataritaye kumenya impamvu yavugaga ibyo bintu.

Yasobanuye ko impamvu yo kuvuga ko mu bukwe bwa The Ben buzaba akavuyo yabivuze asesengura nyuma y’ibyabaye I Burundi mu gitaramo The Ben yari yateguye bikarangira habayemo kurwana no kwibana.

Fatakumavuta yongeye gusobanura ko izina rye ari Sengabo Jean Bosco irindi rya ‘Fatakumavuta’ ari iryamamaye kubera umwuga w’itangazamakuru kandi ko hari abantu benshi bamwiyitirira n’aka kanya.

Yunzemo avuga ko ibyaha yakoze byakabaye kuba biregerwa RMC aho kuzanwa mu nkiko kandi ko n’abamureze batigeze bagerageza kumurega muri RMC ngo ananirane.

Umwunganizi wa Fatakumavuta witwa Fatikaramu yavuze ko icyaha cy’ivangura cyakavanywe muri iyi dosiye kuko Bahati Makacca nk’inshuti ya Fatakumavuta ari we wamusabye ko amukoraho inkuru uko yaba imeze kose.

Umwunganizi wa Fatakumavuta yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ikirego cy’uko yasebanyije mu gihe iki cyaha cyavanywe mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu mwaka wa 2019. Gusebanya nk’icyaha cyo mu rwego rw’imiburanishirize y’inshinjabyaha (pénal) cyakuwemo.

Yunzemo ko ibyo bashingiyeho bavuga ngo yaratukanye ari ibyo gutesha umwanya urukiko kuko kuvuga ngo ‘The Ben ntabwo azi kuririmba’ byari mu busesenguzi bwe n’uko nawe yabyiboneraga n’amaso n’amatwi ye.

Yagaragaje ko gutangaza amakuru y’ibihuha bitagakwiye kuba nabyo biri mu biburanwa ati ‘Niba yaravuze ngo ubukwe buzaba akajagari kandi butari bwaba, ubwo ibihuha ni ibihe?’

Ku cyaha cy’ibiyobyabwenge, umwunganizi wa Fatakumavuta avuga ko batabyemera cyane ko nyiri ugupimwa nawe atigeze ajyanwa gupimwa kandi ko nta hantu na hamwe yasinye y’uko yatanze ibizamini byo gupimwamo ibiyobyabwenge.

Agaragaza kandi ko ibi byaha byagiye bishakirwa aho batari kugira ngo bakuririze dosiye kuko Fatakumavuta yatawe muri yombi acyekwaho ibyaha bibiri nyuma biba bitanu kandi byose bikava mu byo yari yarakoze cyera.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya hanyuma buvuga ko urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu bityo kuba Bahati Makacca atarareze bafite uburenganzira bwo kumurikirana bakamukoraho iperereza.

Basobanura icyaha cy’ivangura, Ubucamanza bwagaragaje igisobanuro cy’iki cyaha nk’uko bikubiye mu ngingo ya 163 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda (Penal codes) ndetse bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwubashywe ahubwo yaburenzeho nkuko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repeburika y’u Rwanda mu ngingo ya 38.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubukwe atari amakuru asanzwe ku cyamamare ahubwo ari ubuzima bwe bwite bityo kuba wajya ku karubanda ukabuvugaho waba ukoze icyaha.

Fatakumavuta we avuga ko yafashwe nta cyaha afite gikomeye ahubwo yashakiwe ibyaha nyuma yo gufatwa kugira ngo ikirego cye guikomeze gukura ndetse no gufata ubukana.

Umwunganizi wa kabiri wa Fatakumavuta yavuze ko ibirego byose umukiriya we ashinja nta shingiro bifite kuko niba bavuze ko Fatakumavuta yakuruye ikariso y’umukobwa, amashusho ahari ayikurara, niba yaravuze ko yarize, amashusho ahari ari kurira kandi ibitangazamakuru byose byabyanditse.

Avuga kandi ko kuvuga ko kuba yaravuze ko ubukwe buzaba ari akavuyo nk’ubusesenguzi byaje no kuba byo nk’uko nyakwigendera Valentine wamamaye Dorimbogo yabitanzemo ubuhamya bw’uko yinjiye mu bukwe bwa The Ben mu kavuyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite inyandiko y’umugore wa Bahati Makacca avuga ko ibyo yavuzweho byamugizeho ingaruka kandi byamubangamiye, babajije aho izo nyandiko ziri harabura bavuga ko sisiteme yagize ikibazo.

Mbere y’uko urubanza rusozwa, Fatakumavuta bamusabye kugira icyo avuga yongera gushimangira ko abeshyerwa ndetse asaba ko yafungurwa akajya kwita ku muryango we.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Fatakumavuta ahamwa n’ibyo byaha byose acyekwaho hanyuma agahanishwa igifungo cy’imyaka 9 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 2Frw.

Fatakumavuta yasabiwe gufungwa imyaka 9 ahakana ibyaha byose ashinjwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...