Urubuga Elcrema rwakusanyije zimwe mu ngingo zikunze kuganirwaho cyane n’abakobwa n'abagore iyo abasore n'abagabo badahari. Basore, iyi nkuru ntigucike!
1. Abagabo
Yego rwose, iyi ngingo iri ku rutonde. Nk’uko abagabo n'abasore baganira ku bakobwa n'abagore, n’abagore n'abakobwa na bo baganira ku basore n'abagabo. Ibiganiro bishobora kuva ku isura, uko umuntu yitwara mu bandi, imyitwarire ye, n’aho ageze mu buzima.
2. Ibiryo
Ntimwibeshye ngo abakobwa ntibarya! Abakobwa bararya cyane!!. Iyo atari ukuvuga ku mafunguro mashya, baba baganira ku biryo bafite amerwe akabije yo kurya, rimwe na rimwe akaba adashira.
3. Ibihe by’ukwezi k'umukobwa
Ibi ni bimwe mu bihe bikomeye abagore banyuramo buri kwezi. Bamwe bagira ububabare, abandi bakumva batameze neza mu mubiri no mu marangamutima. Aha ni ho usanga baganira hagati yabo, bagirana inama ku miti cyangwa uburyo bwabafasha kumva bamerewe neza.
4. Urukundo
Buri muntu agira inshuti y’akadasohoka abasha kuganira na yo ku bintu byihariye. Abakobwa na bo ni uko. Baganira ku rukundo, uko biyumva, gukundana, no ku byishimo cyangwa imbogamizi bahura na zo mu mibanire.
5. Abandi bakobwa
Ntitwabyita amazimwe!, ariko ukuri ni uko abakobwa baganira ku bandi bakobwa. Baganira ku myambarire yabo, uko bitwara, uko bavuga n’uko bagaragara muri rusange.
6. Ejo hazaza
Abakobwa ni abantu bafite inzozi n’ibyifuzo. Baganira ku migambi yabo y’ahazaza, imishinga, akazi, umuryango n’uko bifuza ko ubuzima bwabo buzaba bumeze mu minsi iri imbere.
7. Imideri n’imyambarire
Abakobwa benshi bakunda imyambarire n’imideri, bityo si igitangaza kubona iyi ngingo igaruka kenshi mu biganiro byabo—kuva ku nkweto nshya, imyenda igezweho, kugera ku buryo bwo kwiyitaho.
8. Filime n’imyidagaduro
Abakobwa baganira ku byamamare bakunda, filime nshya, indirimbo nshya n’abandi bahanzi bari kwigarurira imitima yabo. Ibi na byo abagabo barabiganira, bityo nta gitangaje kuba abakobwa babigaruka mu biganiro byabo.
