Ibi
byose bayabaye nyuma y’uko hagiye hanze amashusho y’urukozasoni ya Yampano n’uwahoze
ari umufasha we, yatangiye gusakara mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo.
Mu
kiganiro na MI Empire, Yampano yavuze ko mu bibazo yahuye nabyo nyuma y’icyo gihe
harimo kuba uwahoze ari umufasha we yananiwe kwiyakira hanyuma ahitamo ko
batandukana.
Yagize ati: “Uwahoze ari umugore wange kwiyakira byaramunaniye. Biramunanira pe! Afata umwanzuro wo gutandukana nange. Nkubwijije ukuri, byaranshegeshe. Numvaga ariho hantu honyine nkwiye kwihisha turi babiri.”
Yavuze
ko ubwo yajyaga i Burayi mu minsi yashize, yumvishe inkuru y’akababaro y’uko
umwana we yitabye Imana ari nabwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ze emoji
irira.
Ati: “Uribuka kariya gafoto napostinze ndi kurira? Buriya nari ndi i Burayi, inkuru
iba ingezeho ngo umwana wawe yitabye Imana. Ibi bintu biri kumbaho n’ibi
birabaye? Ni izina ry’Imana kwihangana byarananiye, nari ndi mu ndege, kwifata
biranga abantu bagira ngo ngiye kwiyahura ariko nasezeraga ku mwana wange ngo
Aheza ni mu Ijuru.”
Avuga
ko muri ubu buzima yumvaga ko umwana we ari we arimo arwanira, avunikira, ariko
yagize ibyo byago byo kumubura, abimenya ari i Burayi.
Nyuma y’ibyo bibazo byose yanyuzemo, Yampano yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo “Nyaboneka” asaba abantu gukomeza gukwirakwiza ibihuha bimuvugaho ndetse no gusiba ibyo babonye byose.

Yampano yasobanuye ibibazo amaranye iminsi ndetse n'uko umufasha we batandukanye
Reba indirimbo "Nyaboneka" ya Yampano yongeye gusabiramo abantu bose gusiba ibyo babonye no kumufasha kugaruka mu buzima bwiza
