Ni
amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatandatu, aho ikigo cya Inovotec LTD cyari
gihagarariwe na Pascal Ndizeye, ari nawe muyobozi w'iki kigo, mu gihe ikipe ya
Youvia WFC yari ihagarariwe na Mark Ndarama ari nawe wayishinze.
Aya
masezerano y'ubufatanye, azamara imyaka 5, intego yayo nyamukuru ni ukuzamura
urwego rw'umupira w'amaguru mu bagore, guha amahirwe angana kuri buri umwe, no gufasha abana b'abakobwa bafite impano kugera ku ndoto zabo.
Pascal Ndizeye uyobora Inovotec LTD, yashimiye cyane ubuyobozi bwa Youvia WFC kuba bwemeye ko bakorana. Yagize ati “InovoTech Ltd imaze umwaka umwe ishyigikiye kandi ikaba umufatanyabikorwa w’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Ubu twishimiye kumenyekanisha ibikorwa byacu bishya mu mupira w'amaguru.
Gukorana na
Youvia bizaha imbaraga abagore bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, kandi
bizafasha iyi kipe kuba imwe mu makipe akomeye mu Rwanda no mu karere. Biteganijwe
ko umupira w'amaguru w'abagore uzarebwa n’abantu benshi kandi twishimiye ko
Youvia yemeye ubufatanye bwacu. Ubufatanye bwacu na Youvia buzanashyigikira
iterambere ry’abana bakiri bato, ndetse n'iterambere ry'umupira w'amaguru
w'abagore muri rusange."
Inovotec
LTD isanzwe ifite ikipe ya Inovotec Pro ikina umukino w'amagare, ndetse ikaba
iri mu makipe azitabira Tour du Rwanda ya 2024 iri kumwe n'abakinnyi nka Mugisha
Moise na Nsengimana Jean Bosco.
Mark
Ndarama washinze ikipe ya Youvia WFC yabwiye InyaRwanda ko yishimiye
amasezerano bagiranye na Inovotec LTD kuko azafasha umupira w'amaguru
w'abagore.
Yagize ati: "Nishimiye cyane amasezerano twagiranye na Inovotec LTD. Ubusanzwe ndi umukunzi w'umupira w'amaguru by'umwihariko w'abagore, gusa aya masezerano ndizera ko azafasha byinshi umupira w'amaguru mu bagore mu Rwanda.
Mu masezerano
twagiranye yemerera Inovotec Youvia WFC kuba nibura yakwegukana ibikombe 2 bya
shampiyona mu myaka 5 iri imbere, ndetse n'ibikombe 3 by'Amahoro. Tugiye kubaka
ikipe izakora kinyamwuga ku buryo bwuzuye".
Ikipe
ya Youvia WFC nyuma y'isinywa ry'amasezerano, yahise ihabwa izina na Inovotec
Youvia WFC. Iyi kipe kandi izaba yemerewe gukina imikino mpuzamahanga yaba
CECAFA ndetse n'imikino ya gicuti itandukanye.
Inovotec Youvia WFC isanzwe ikina icyiciro cya kabiri ikaba iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 21, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 28
Inovotec LTD isanzwe ifite ikipe y'umukino wo gusiganwa ku magare ya Java Inovotec