Harimo bihwanye cyangwa birarutana! Agaciro ka Bruce Melodie; ubwamamare bwa Coach Gael

Imyidagaduro - 01/07/2026 3:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Harimo bihwanye cyangwa birarutana! Agaciro ka Bruce Melodie; ubwamamare bwa Coach Gael

Hari imikoranire ihuzwa n'amasezerano. Hari iyubakwa n'inyungu. Hari n'indi yubakira ku cyizere, ku nzozi n'icyifuzo cyo guhindura amateka. Iyo uganira ku rugendo rwa Bruce Melodie na Coach Gael, usanga izi nkingi zose zarahuye, zubaka imwe mu mikoranire yamaze imyaka myinshi ivugisha benshi mu muziki w'u Rwanda.

Ariko nk'uko byagenze ku yindi mikoranire ikomeye mu muziki ku Isi no muri Afurika, ubu na bwo hari ibimenyetso byinshi byerekana ko uru rugendo rushobora kuba rugana ku musozo.

Mu gihe amakuru akomeje kuvugwa agaragaza ko amasezerano ya Bruce Melodie na Coach Gael ashobora kurangira muri Kanama 2026, haribazwa, agaciro ka Bruce Melodie n'ubwamamare bwa Coach Gael, ni iki cyubatse ikindi? Cyangwa byombi byaruzuzanyaga?

Ku wa 23 Werurwe 2024, aba bombi bahuriye mu kiganiro cyihariye cyamaze isaha imwe, umunota umwe n'amasegonda 33. Bari bamaze kureba ibikorwa muri Madison Square Garden i New York, berekeza i Washington DC bari muri gariyamoshi.

Cyari ikiganiro cya mbere bagiranaga ari babiri imbere ya Camera kuva batangira gukorana muri 2021 binyuze muri 1:55 AM.

Icyo gihe Bruce Melodie yari ari mu rugendo rwo kwamamaza indirimbo "When She's Around" yakoranye na Shaggy, remix y'indirimbo "Funga Macho", imwe mu ndirimbo zikomeye ziri kuri album "Colourful Generation".

Ariko icyaranze icyo kiganiro si ukwamamaza indirimbo. Ahubwo cyabaye nk'ubuhamya bw'uburyo umuhanzi n'umushoramari bubakanye icyizere.

Bruce Melodie yavuze amagambo yasaga n'asobanura uko yabonaga umuziki. Yagize ati "Umuziki no kugira ikipe ikomeye ni ibintu bijyana n'urukundo n'amarangamutima."

Yasobanuye ko ubwo yahuraga bwa mbere na Coach Gael yamubwiye ko umuziki utubakiye ku mafaranga gusa. Ati: "Namubwiye nti ibi bintu ntabwo ari ikibazo cy'amafaranga. Ni ukubikunda no kubishyiramo umutima."

Nyuma y'igihe gito, Coach Gael yemeye ko ayo magambo yari afite ishingiro.

Icyo gihe Bruce Melodie yanagaragaje ko amasezerano yagiranye na 1:55 AM atamufunze, ahubwo yamuhaga uburenganzira bwo gukorana n'abandi bahanzi n'abatunganya indirimbo ku Mugabane wa Afurika.

Byasobanuraga ko umushinga wari ugamije kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga, aho kumugira umuhanzi ubarizwa muri label gusa.

Ku ruhande rwa Coach Gael, nawe ntiyigeze ahisha impamvu yinjiriye muri uyu mushinga. Yavuze ko umuntu wese uzi gushora imari ayishyira aho azi neza ko ishobora kumugarukira.

Mu yandi magambo, ntiyabonaga Bruce Melodie nk'umuntu ukeneye gufashwa gusa. Yamubonaga nk'ishoramari rifite agaciro.

Bruce Melodie na we yemeye ko atigeze ajya muri 1:55 AM nk'umuntu utegereje impuhwe. Yagize ati: "Ntabwo banyinjije muri label kuko ndi uwo kubabarirwa. Nanjye nagombaga gutekereza uko amafaranga bazanshoramo azagaruka."

Aya magambo agaragaza ko umubano wabo ushingiye ku nyungu z'impande zombi.

Bruce Melodie afite impano, izina n'isoko.

Coach Gael afite ubushobozi bwo gushora imari, kubaka gahunda no gufungurira umuhanzi amarembo mashya.

Ni yo mpamvu na Coach Gael yabivuze adashidikanya ati: "Nahisemo Bruce Melodie kuko nabonaga ari umuhanga."

Mu myaka yakurikiyeho, byinshi byarahindutse.

Bruce Melodie yakomeje kwagura isoko rye, akorana n'abahanzi mpuzamahanga, ataramira hanze y'u Rwanda ndetse yinjiza ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, izina rya Coach Gael ryavuye mu rwego rw'umucuruzi utazwi na benshi, rihinduka rimwe mu mazina akunze kuvugwa mu ruganda rw'umuziki nyarwanda.

Yashinze Kigali Universe, ashora imari muri UGB Basketball, yubaka 1:55 AM ndetse ayinyuzamo abahanzi barimo Element, Ross Kana, Kenny Sol, Bruce Melodie na Producer Kompressor.

Nubwo ibikorwa bye byatumye amenyekana cyane, yagiye agaragaza ko ubwamamare butari intego.

Yigeze kuvuga ati "Ati "Hari n'abantu bavuga ngo Gael akunda ifoto. Nta muntu ushaka ubwamamare, ntibibaho. Impano ufite, ibikorwa byawe birakumenyekanisha. Kuko, ushobora gukora icyo ushaka cyo bikanga rwose [...] Ibyo ukora, ibukurimo, ibyo utanga, iyo bifasha abantu, kandi ntabwo bigomba gufasha abantu bose, iyo bifite abo bifasha by'ukuri bo bazakuvuga, uzamamara muri bo. Nta kundi kuntu wabigenza [...]"

Yasobanuye ko kwamamara bituruka ku gaciro ibikorwa byawe bifitiye abantu, atari ku gushaka kuvugwa.

Ariko se, iyo urebye aho ibintu bigeze uyu munsi, ni nde wungutse?

Bruce Melodie yinjiye muri 1:55 AM asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Coach Gael na we yari asanzwe ari umushoramari ufite ubushobozi, ariko utari uzwi cyane mu ruhando rw'imyidagaduro.

Imikoranire yabo yongereye agaciro ku mpande zombi.

Bruce Melodie yabonye ubushobozi bwo kwagura ibikorwa bye no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Coach Gael na we yabonye urubuga rwatumye ibikorwa bye bimenyekana, izina rye rigera kure ndetse aba umwe mu bashoramari bavuga rikijyana mu muziki nyarwanda.

Ni yo mpamvu ikibazo cyo kumenya uwubatse undi kidafite igisubizo cyoroshye.

Birashoboka ko Bruce Melodie yazamuye izina rya Coach Gael mu ruhando rw'imyidagaduro.

Na none kandi, biragoye guhakana ko ishoramari, gahunda n'icyerekezo bya Coach Gael byafunguye Bruce Melodie amarembo mashya yari kugorana kuyageraho wenyine.

Uyu munsi ariko, hari ibimenyetso byerekana ko iyi mikoranire ishobora kurangira.

Mu minsi ishize, Bruce Melodie yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo agira ati: "Coach nawe akeneye."

Ni ubutumwa bwasembuye ibitekerezo byinshi, bukurikirwa n'amakuru avuga ko amasezerano ashobora kurangira bitarenze Kanama 2026.

Nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku hazaza h'iyi mikoranire.

Ariko amateka y'umuziki agaragaza ko gutandukana kw'umuhanzi n'umujyanama bitaba buri gihe iherezo ry'urugendo.

Bruce Melodie ubwe arabizi.

Yigeze kujyanwa mu nkiko na Super Level akiri muto, asabwa miliyoni 18 Frw.

Icyo gihe yatekerezaga ko ubuzima bwe bw'umuziki burangiye.

Nyamara nyuma y'igihe, icyo kibazo cyamubereye isomo.

Yigeze kubivugaho ati: Bwa mbere njya mu rukiko n'umuntu twakoranaga washyiraga amafaranga muri 'Label' yitwa Super Level. Ni we muntu wa mbere wangejeje mu rukiko. Njyewe nari nziko iyo umuntu akugejeje mu rukiko, ikintu cya mbere bahita bakora ni ukugurisha utuntu twawe twese. Nagiye mu rukiko mfite imyaka 21, kandi icyo gihe bansabaga Miliyoni 18 Frw. Coach Gael ati 'None uzikorera mu gitaramo kimwe!" Ariko uwo muntu wandeze, nari nziko anyishe, ariko yaranyigishije. Ku buryo ubu ngubu hari ukuntu mbona ibintu mpereye kuri iryo somo yanyigishije."

Naho Coach Gael na we yigeze kuvuga ko abantu benshi bamubwiraga ko we na Bruce Melodie batazamarana kabiri.

Imyaka yakurikiyeho yaberetse ko bibeshya.

Uyu munsi na bwo hari abatega iminsi iyi mikoranire.

Ariko n'iyo yarangira, amateka azakomeza kwandika ko Bruce Melodie na Coach Gael basize ikimenyetso gikomeye mu muziki nyarwanda.

Umwe yazanye impano, undi azana ishoramari.

Umwe yari afite agaciro ku isoko ry'umuziki, undi yubaka urubuga rwatumye ako gaciro kaguka.

Amateka ashobora kuzandika ko igihe bahuraga, buri umwe yari afite icyo akeneye ku wundi. Kandi igihe bari kumwe, buri umwe yungukiye ku wundi.

Niba koko inzira zabo zigiye gutandukana, icyo amateka atazigera ahindura ni uko imyaka bakoranye yahinduye isura y'umuziki nyarwanda, inerekana ko impano n'ishoramari iyo bihuye bishobora kubyara inkuru iramba kurusha amasezerano abyanditseho.


Mu myaka isaga itanu ishize, Bruce Melodie na Coach Gael bubatse imwe mu mikoranire yavuzwe cyane mu muziki w'u Rwanda. Umwe yazanye impano n'agaciro ku isoko ry'umuziki, undi azana ishoramari, icyerekezo n'ubushobozi bwo kwagura ibikorwa


Coach Gael ni umwe mu bashoramari bake bagize uruhare rugaragara mu guhindura isura y'umuziki nyarwanda. Binyuze muri 1:55 AM, yashoye imari mu mpano z'abahanzi batandukanye. Nubwo avuga ko atigeze ashora imari agamije kwamamara, ibikorwa bye byatumye aba umwe mu bajyanama b'abahanzi bavugwa cyane mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...