Harimo batatu bendaga kwicwa n'inkoni! Israel na Palestine bahererekanyije imfungwa

Hanze - 13/10/2025 10:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Harimo batatu bendaga kwicwa n'inkoni! Israel na Palestine bahererekanyije imfungwa

Mu gihe Trump yamaze kugera muri Israel aho agiye kugeza ijambo ku nteko ishinga amategeko ryitezweho kuba ari ijambo ryo kugarura umutekano mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati, Palestine yamaze kurekura imfungwa zose zigihumeka yari yarafashe ndetse na Israel ikaba yamaze kohereza abo yari yarafashe.

Mu masaha ya saa tanu zo mu Rwanda, imodoka 38 zari zitwaye imfungwa za Palestine zivuye muri gereza zo muri Israel zarimo zinjira hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi ngo basubizwe mu miryango yabo.

Ku rundi ruhande, izindi mfungwa 20 Palestine yari yarafashe yamaze kuzitanga aho yazitanze mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’imfungwa 7 naho icyiciro cya kabiri cyarimo imfungwa 13.

Izi mfungwa zose zirajyanwa mu magepfo ya Israel aho baza guhurira n’imiryango yabo n’ubwo hari imiryango myinshi itaza kubasha kubona ababo kubera ko baguye muri Palestine.

13 barekuwe mu cyiciro cya kabiri ni Elkana Bohbot, Avinatan Or, Yosef-Chaim Ohana, Evyatar David, Rom Braslabski, Segev Kalfon, Maxim Herkin, Bar Kupershtein, Eitan Horn, Ariel Cunio, David Cunio, Matan Zangauker, Nimrod Cohen baje basanga Eitan Mor, Gali Berman, Ziv Berman, Matan Angrest, Omri Miran, Alon Ehal, na Guy Gilboa Dallal barekuwe mu cya kare.

Perezida Donald Trump wagize uruhare muri iki gikorwa cyo guhana imfungwa, ari mu gihugu cya Israel aho agiye kugeza ijambo ku nteko ishinga amateka y’iki gihugu hanyuma bakajya gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Palestine na Israel.

Ubwo yari mu nzira ajya muri Isreal, Donald Trump yageze ati “Intambara irarangiye” yongeraho ko “amahoro agiye kugaruka mu karere”.

Nyuma yo kugeza ijambo rye ku nteko ishinga amategeko ya Israel, Donald Trump arerekeza mu Misiri aho azahurira n’abakuru b’ibihugu 20 hanyuma bagasinya bashimangira amahoro muri Palestine na Israel.

Batatu muri 20 Palestine yarekuye, bahise bajyanwa kuvuzwa kuko bari barembye cyane


Israel na Palestine bahanye imfungwa z'intambara

Perezida Donald Trump araza kugeza ijambo rye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Isreal


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...