Nyuma yuko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaje ko umukino w'igikombe cyiruta ibindi (Super coupe) uzahura Rayon Sports na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026, aganira na InyaRwanda Sports TV, Umunyamakuru wa Isibo FM, Mugenzi Faustin yatangaje abakinnyi 11 b'intoranwa hagati y'amakipe yombi akurikije aho shampiyona igeze ubu.
Mbere yo gupanga abakinnyi 11 beza, Fuatsinho yabanje gusesengura aya makipe ndetse yerekana ko yose adafite umusaruro mwiza muri Shampiyona. Ati: "Tuvugishije ukuri, sinavuga ko APR FC na Rayon Sports zihagaze neza. Iyo urebye kuri Gikundiro ubona ko itarafata irange, ifite ibibazo by'abakinnyi batarakira imvune neza gusa yazanye umutoza mushya uje no kuyifasha guhindura uburyo bw'imikinire."
Yakomeje avuga ko APR FC yo ifite amahirwe ayisunika yo kuba itaratsindirwa na Rayon Sports muri Stade Amahoro ivuguruye. Ati:" APR FC ifite amahirwe yo kuba itsindira muri iyi stade ndetse abakinnyi bayo barayimenyereye, ifite abakinnyi beza ndetse banahamagarwa mu makipe y'Ibihugu byabo, gusa ikibazo nagishyira ku bushobozi bw'umutoza utaramenya guhuza imkikinire yabo neza."
Aba nibo bakinnyi 11 beza ba Faustinho uteranyije ikipe ya Rayon Sports na APR FC kugeza ubu.
Umunyezamu; Ishimwe Pierre (APR FC)
Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) Nshimiyimana Yunusu (APR FC) na Youssou Diagne (Rayon Sports)
Abo hagati; Ronald Ssekiganda (APR FC), Ndayishimiye Richard (Rayon Sports), Tony Kitoga (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu; Tambwe Gloire (Rayon Sports), Ndikumana Asman (Rayon Sports) na Cheick Djibril Ouattara (APR FC)
FERWAFA yatangaje ko ikipe izegukana iki Gikombe izahabwa miliyoni 20 FRW naho iya Kabiri ari 10 FRW mu bagabo n'abagore kuko Rayon Sports WFC izakira Indahangarwa saa 15:00 kuri Stade Amahoro.
Nubwo APR FC ariyo ifitemo abakinnyi benshi, Mugenzi Fauastin yatangaje ko abona Rayon Sports ariyo izegukana iki gikombe akurikije imyiteguro y'amakipe ndetse n'icyo amateka yerekana hagati y'aya makipe mu gikombe cya Super Coupe mu Rwanda, aho umukino uheruka muri 2023 Gikundiro yatsinze Gitinyiro ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi 11 beza ba Mugenzi Faustin uteranyije Rayon Sports na APR FC kubeza ubu muri 2025
