Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, ni bwo ikipe ya APR FC yashyize hanze itangazo ryemeza ko yatandukanye n’umutoza Darko Novic kubera impamvu bwite.
Mu itangazo ryashyizwe ahagarara n’iyi kipe, Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagize ati: “APR FC iramenyesha abafana bacu, abafatanyabikorwa n’umuryango mugari w’abakunzi ba ruhago ko umutoza Darko Nović n’abungiriza be; Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd, batandukanye n’ikipe ku bwumvikane kubera impamvu bwite.” Yakomeje agira ati “Turashimira ubwitange n’ibyo bagejeje kuri APR FC kandi turabifuriza ibyiza ahazaza.”
InyaRwanda yatohoje uko byagenze kugira ngo ikipe ya APR FC itandukane na Darko Novic igitaraganya
Ubusanzwe Darko Novic yari afite amasezerano y’imyaka 3 aho yari hafi gusoza umwaka wa mbere akaba asigaje imyaka ibiri.Kwirukanwa kwa Darko muri APR FC kwatunguye benshi n'ubwo abakunzi bayo bahereye kera bashaka ko yabavira mu ikipe
Uyu mugabo, mu masezerano ye hari hakubiyemo ingingo y’uko impamvu yatuma yirukanwa kubera umusaruro muke, ari uko yananirwa kwegukana ibikombe bibiri bikinwa hano mu Rwanda. Ibi bisobanuye ko, bigendanye n'aho umwaka w’imikino wari ugeze, nta mpamvu yari gutuma Darko yirukanwa kuko afite igikombe cy’Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo kwegukana shampiyona.
Darko yazize amafaranga yo mu kwaha ku bakinnyi ba APR FC
Darko Novic ubwo yendaga kuva mu US Monastir ahagana mu 2023, yasinye mu kigo gishinzwe gushakira abakinnyi n’abatoza akazi, ari cyo Mir Sport ifite icyicaro muri Moroc. Uyu mutoza ajya guhabwa aya masezerano yari yijejwe ko umukinnyi uzagurwa ari we wamwohereje muri iki kigo azajya ahabwa ijanisha ry’amafaranga.
Richmond ni umwe mu bakinnyi babuze umwanya muri APR FC kubera kwanga gusinya muri 'Company' ibarizwamo Darko
Ubwo uyu mutoza yageraga mu ikipe ya APR FC, yagerageje kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari yagiranye na Mir Sport aho yashatse gusinyisha abakinnyi barimo Richmond Lamptey uhenze mu Rwanda, Aliou Suane ndetse na Pavelh Ndzila, gusa ntibyakunda kuko abakinnyi batahitaga babyumva. Uyu mutoza wari wigize nk’umunyagitungu, byatumye aba bakinnyi ahitamo kubashyira ku ntebe y’abasimbura kuko banze kumwumvira.
Aba bakinnyi bavuzwe haruguru, mu bihe bitandukanye bagiye barega uyu mutoza ko yababujije kugaruka mu kibuga kubera ko batakoze ibyo yabasabye. Ubuyobozi bwa APR FC bwaburaga gihamya y’ibyo abakinnyi bavuga ku mutoza, biri mu byatumaga uyu mutoza agumana akazi ke.
Niyigena Clement yabaye imbarutso
Mu mukino wa Peace cup wahuje APR FC na Police FC ndetse n’umukino wa nyuma wa Peace Cup, hari abantu bavuye mu ikipe ya Pyramids FC baje kureba Niyigena Clement uko yitwara. Uyu musore uri mu bahagaze neza hano mu Rwanda, Darko Novic yamenye ko ari gushakishwa ahita amusaba ko yasinya mu kigo cya Mir Sports ndetse akazagenda ari cyo kimutanze.
Ubwo aba bantu bo muri Pyramids FC babazaga Darko uburyo Clement akina, yarabasobanuriye ndetse ababwira ubuhanga bwe, ariko mu gusoza anongeraho ko ari umukinnyi uba mu kigo cyabo nibaramuka bashatse kumugura nabo bazavugana ku bijyanye n’ibireba umukinnyi.
Aba bantu bo muri Pyramids ibi babyibajijeho ndetse babibwira ubuyobozi bwa APR FC bwahise bugwa mu kantu. Aba bagabo berekanye ibintu bagiye baganira na Darko byahise biba gihamya y’uko n’abandi bakinnyi babuze umwanya wo gukina bagataka bavuga ko ari ikibazo bafitanye n’umutoza byari ukuri ahubwo batinze kubimenya.
APR FC yahise ifata umwanzuro wo gutandukana na Darko Novic ndetse bamusaba ko yahita yigendera, bikaba biteganyijwe ko ava mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Darko ubanza hasi, ari mu batoza bakorana n'ikigo cya Mir Sport