Ibi
yabivuze nyuma yo gushyikirizwa imodoka yatsindiye muri Mashariki aho yari afite
amajwi arenga 80,000 wabara amafaranga yamutoye akagera 16,000,000Frw nyamara
agaciro k’imodoka ari 13,000,000Frw.
Mu
byishimo byinshi, yavuze ko icyo gihembo ari icy’abakinnyi bose bakina muri
Bamenya Series ndetse ko izakomeza guteza imbere iyi filime imaze imyaka umunani
ikaba ikiri imwe muri filime zigikunzwe mu Rwanda.
Bamenya
yageze ati “Iyi modoka ije kunganira izindi zari zihari. Urumva ko uburyo bwo kugenda
bugiye koroha cyane. Hari ukuntu hagendaga imodoka ebyiri cyangwa hakagira
ibura, hari n’uburyo twajyaga dukina nk’umuryango ufite imodoka, ubu noneho
nicyo kintu ije kuba yakora.”
Yavuze
kandi ko muri sinema hatarimo guhangana cyane ahubwo bafatanya. Avuga ko mubo
bari bahanganye barimo Clapton Kibonke bamutoye kugira ngo yegukane iyi modoka,
nawe ubataha azafasha undi abona ko ayikwiye.
Ati
“Ntabwo iri ari ihangana ryo kuvuga ngo kabaye. Uyu munsi ni ngewe, ejo ni
Killaman, Clapton, Papa Sava, n’abandi. Turashyigikirana. Kuba nyitwaye
ntibivuze ngo nahigitse bariya, twari turi kumwe kandi bamba hafi. Muri abo, Harimo
abantoye bavuga bati tsinda.”
Yavuze
kandi ko hari abantu bo hanze bari baratangiye guhamagara abakinnyi ba filime
bababwira ngo mureke tubashoremo, mutsindire ziriya modoka hanyuma bazishyire
muri business yo gukodesha izo modoka.
Ati
“Twebwe nta hangana turimo ahubwo turi gushaka uko ibintu byajya mu murongo wabyo.
N’izi modoka tuzi abantu bari bari hanze bazishakaga bari baratangiye
guhamagara abakinnyi ngo muze tubashoremo hanyuma tuzijyane muri car-rent. Izi
modoka niba zifite agaciro ka miliyoni 26, nge na Kecapu twatorewe kuri
miliyoni zirenga 30. Twagira ngo zitajya mu mishinga y’abandi yo gukodesha.”
