Harimo abari barazigurishije batari bazitsindira! Bamenya yasobanuye agakino k’imodoka zahembwe muri Mashariki – VIDEO

Imyidagaduro - 30/11/2025 2:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Harimo abari barazigurishije batari bazitsindira! Bamenya yasobanuye agakino k’imodoka zahembwe muri Mashariki – VIDEO

Nyuma yo kwegukana imodoka ariko abantu bakabyinubira kubera ko byagaragaye ko habayemo ikubana ry’amafaranga, Bamenya yavuze ko yashyize imbaraga mu kwegukana imodoka yatanzwe na Mashariki kugira ngo itajyanwa gukoreshwa ibikorwa bidateza imbere sinema nyarwanda kuko hari abari baratangiye kwakira amafaranga y’abandi bantu ngo bitore hanyuma imodoka izakore mu gukodeshwa.

Ibi yabivuze nyuma yo gushyikirizwa imodoka yatsindiye muri Mashariki aho yari afite amajwi arenga 80,000 wabara amafaranga yamutoye akagera 16,000,000Frw nyamara agaciro k’imodoka ari 13,000,000Frw.

Mu byishimo byinshi, yavuze ko icyo gihembo ari icy’abakinnyi bose bakina muri Bamenya Series ndetse ko izakomeza guteza imbere iyi filime imaze imyaka umunani ikaba ikiri imwe muri filime zigikunzwe mu Rwanda.

Bamenya yageze ati “Iyi modoka ije kunganira izindi zari zihari. Urumva ko uburyo bwo kugenda bugiye koroha cyane. Hari ukuntu hagendaga imodoka ebyiri cyangwa hakagira ibura, hari n’uburyo twajyaga dukina nk’umuryango ufite imodoka, ubu noneho nicyo kintu ije kuba yakora.”

Yavuze kandi ko muri sinema hatarimo guhangana cyane ahubwo bafatanya. Avuga ko mubo bari bahanganye barimo Clapton Kibonke bamutoye kugira ngo yegukane iyi modoka, nawe ubataha azafasha undi abona ko ayikwiye.

Ati “Ntabwo iri ari ihangana ryo kuvuga ngo kabaye. Uyu munsi ni ngewe, ejo ni Killaman, Clapton, Papa Sava, n’abandi. Turashyigikirana. Kuba nyitwaye ntibivuze ngo nahigitse bariya, twari turi kumwe kandi bamba hafi. Muri abo, Harimo abantoye bavuga bati tsinda.”

Yavuze kandi ko hari abantu bo hanze bari baratangiye guhamagara abakinnyi ba filime bababwira ngo mureke tubashoremo, mutsindire ziriya modoka hanyuma bazishyire muri business yo gukodesha izo modoka.

Ati “Twebwe nta hangana turimo ahubwo turi gushaka uko ibintu byajya mu murongo wabyo. N’izi modoka tuzi abantu bari bari hanze bazishakaga bari baratangiye guhamagara abakinnyi ngo muze tubashoremo hanyuma tuzijyane muri car-rent. Izi modoka niba zifite agaciro ka miliyoni 26, nge na Kecapu twatorewe kuri miliyoni zirenga 30. Twagira ngo zitajya mu mishinga y’abandi yo gukodesha.”

Reba Video Bamenya asobanura amakata yari muri iri rushanwa ry'imodoka

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...