Aba bakinnyi barimo
ibyamamare bikomeye bya Hollywood nka Tom Cruise na Dwayne “The Rock” Johnson,
ndetse n’igihangange cya Bollywood Shah Rukh Khan, bafite umutungo ubarirwa muri
za miliyari z’amadolari y’Amerika.
Ku rutonde rwa Forbes, Arnold Schwarzenegger arayoboye n’umutungo wa miliyari 1.49$,
akurikirwa na Johnson ufite
miliyari 1.19$, naho Cruise
afite miliyoni 891$. Ibi byerekana ko aba bakinnyi badashakira ubukire mu
gukina filime gusa, ahubwo binjiza byinshi binyuze mu mishanga y’ubucuruzi
n’ishoramari.
Abakinnyi ba filime batunze agatubutse, bafite uruhare runini mu bukungu bwa
sinema n’imyidagaduro ku Isi. Amafaranga menshi babona aturuka mu mishahara
yabo si menshi ugereranyije n’ayo binjiza biciye mu yindi mishinga.
Urutonde rw’abakinnyi 10
ba filime bakize kurusha abandi mu 2025:
10. Jackie Chan (Ubushinwa) – miliyoni 557.09$
Jackie Chan yamenyekanye cyane mu mafilime yo muri Hong Kong, aninjira muri
Hollywood abicishije muri 'Rush Hour,' 'Kung Fu Panda' na 'The Karate Kid.' Azwiho kuvanga
imbaraga n’urwenya, akaba umwe mu bakundwa cyane. Yatangije kandi imishinga
y’ubucuruzi irimo kwamamaza ibicuruzwa n'ibindi. Yatangaje ko
azatanga ubutunzi bwe mu bikorwa by’ubugiraneza.
9. Tom Hanks (USA) – miliyoni 571.94$
Tom Hanks wagiye yegukana ibihembo bya Oscar
mu mafilime nka Philadelphia na
Forrest Gump, afite ubutunzi
bwinshi yakuye mu ishoramari mu mitungo itimukanwa, aho yashoye hafi miliyoni
225 z'amadolari. Ubu butunzi buruta kure ayo yakoreye mu gukina filime.
8. Jack Nicholson (USA) – miliyoni 590$
Jack Nicholson yamenyekanye mu mafilime akomeye, ariko ubutunzi bwe
bushingiye ku mishoramari. Yashoye miliyoni zirenga 375$ mu mitungo itimukanwa
no mu buhanzi (nk’ibishushanyo bihenze). Yungukiye cyane ku masezerano yagiranye n'abakoze filime zitandukanye nka Batman yo mu 1989,
aho yinjije agera kuri miliyoni 160$.
7. Brad Pitt (USA) – miliyoni 594.23$
Brad Pitt ahembwa amafaranga menshi, urugero ni miliyoni 45$ azahabwa mbere yo
gukina muri filime ya Formula 1
izasohoka muri uyu mwaka. Yashinze kompanyi ya Plan
B Entertainment itunganya filime zatsindiye Oscar nka The Departed,
Moonlight na '12 Years a Slave.'
6. Robert De Niro (USA) – miliyoni 735.35$
Usibye gukina filime, De Niro yashinze urusobe rw’amarestora ya Nobu, kandi afite n’ishoramari rikomeye mu
mitungo itimukanwa. Ibi byose byamugejeje ku bitunzi buruta kure ibiva mu gukina filime.
5. George Clooney (USA) – miliyoni 742.8$
Clooney yashinze ikirango cya Casamigos
Tequila yagurishije hafi miliyari 1 y'idolari mu 2017. Ubu yibanda ku
gutunganya filime no gukomeza kwinjiza mu bucuruzi.
4. Shah Rukh Khan (Ubuhinde) – miliyoni 876.5$
Khan ukunze kwitwa “Umwami wa Bollywood”, yakomeje kunguka cyane mu 2023 ubwo yasohoraga filime zirimo 'Pathaan' na 'Jawan,' zombi zinjije arenga miliyoni 200$ kuri buri imwe. Afite kandi
sosiyete ye ya Red Chillies
Entertainment n’ikipe ya cricket ikomeye, byose bikomeza kuzamura ubutunzi
bwe.
3. Tom Cruise (USA) – miliyoni 891$
Cruise ari mu bakinnyi ba mbere ba Hollywood binjiza menshi kubera filime nka 'Top Gun' na 'Mission: Impossible.' Hari n’aho bivugwa ko yinjizaga 7,000$ ku
jambo rimwe mu mashusho ya televiziyo. Afite kandi inyubako zihenze hirya no
hino muri Amerika.
2. Dwayne “The Rock” Johnson (USA) – miliyari 1.19$
Yatangiye akina muri WWE, aza kuba umwe mu bakinnyi ba filime binjiza cyane.
Afite imigabane 30% mu ruganda rwa Teremana
Tequila rufite agaciro ka miliyari 2$. Afite kandi indi mishinga myinshi
y’ubucuruzi yatumye azamuka.
1. Arnold Schwarzenegger (Ostiriya/USA) – miliyari 1.49$
Uyu wahoze ari intangarugero mu bijyanye no kubaka umubiri, umukinnyi wa Hollywood ndetse na Guverineri wa California, afite umutungo ukomeye waturutse mu gushora imari mu
mitungo itimukanwa kuva akiri muto. Afite n’imigabane ya 5% mu kigo kinini
cy’ishoramari, ibi byose bimushyira ku isonga mu batunze agatubutse.
Isesengura
Abakinnyi nka Arnold
Schwarzenegger, Dwayne Johnson, George Clooney na Brad Pitt babashije kugera
kuri urwo rwego babikesha imishinga itandukanye y’ishoramari. Benshi muri bo
bashoye imari mu mitungo itimukanwa, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ndetse
no gushinga amasosiyete akora filime, bikaba ari byo byabaye ishingiro
ry’ubukire bwabo burambye.
Muri rusange rero, Sinema
y’Isi iragenda ihinduka urwego rw’ubucuruzi rufatika, aho kugira impano
byonyine bitagihagije, ahubwo bisaba no kuba umuntu afite icyerekezo,
ubushobozi bwo gucunga neza umutungo, no kubyaza inyungu impano afite binyuze
mu mishinga minini y’ishoramari.