Iyi nkuru iragaruka ku rutonde rw’ama-couple 10 y’ibyamamare bizwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yashakanye mu buryo bwavugishije abantu ariko agahita atandukana mu gihe gito cyane. Harimo nka Kim Kardashian washakanye na Kris Humphries, bagatandukana bataramara n’amasaha 72, ndetse n’abandi batandukanye nyuma y’icyumweru kimwe gusa.
Iyi nkuru igaruka
ku mateka yabo, impamvu zatumye batandukana, igitutu cy’itangazamakuru
cyabagwiririye, n’uko bamwe bananiwe guhangana n’ukuri k'urushako.
6. Britney Spears na Jason Alexander
Britney Spears
yashyingiranywe n’inshuti ye yo mu bwana, Jason Alexander, muri Las Vegas mu 2004. Hakurikiyeho gutandukana byihuse, kuko byabaye mu masaha 55 gusa, bitewe no
kubona ko gushyingiranwa kwabo byari nk'impanuka.
2. Cher na Gregg Allman
Mu
kwezi kumwe gusa nyuma yo gutandukana na Sonny Bono, Cher yakoze agashya
ashyingiranwa na Gregg Allman i Las Vegas. Nyamara n’ubwo yari azwiho kuririmba urukundo, nyuma y’iminsi 9 gusa Cher yahise asaba gatanya, avuga ko
ibiyobyabwenge bya Gregg byamurushije imbaraga.
3. Eric Murphy na Tracey Edmonds
Mu
2008, icyamamare Eddie Murphy yumvikanye mu rukundo rwatunguye benshi n’umukobwa bari
barahuriye mu biruhuko bya Bora Bora, aho banakoze umuhango usa n’ubukwe.
Nyamara nyuma y’iminsi 14 gusa, batangaje ko nta mushinga w’ubukwe bwemewe
n’amategeko bari bafitanye, batandukana gutyo.
4. Mario Lopez na Ali Landry
Umukinnyi wa filime akaba n’umuherwe Mario Lopez n’umunyamideli w’Umunyamerika Ali Landry bashyingiranywe
mu 2004. Mu minsi 18 gusa, Landry yasabye ko habaho gatanya ubwo yiyumvagamo ko Lopez yamubeshyaga ku rukundo kubera uburiganya yamubonagaho.
5. Sinead O'Connor na Barry Herridge
Umuririmbyi Sinead O’Connor yakoze ubukwe na Barry Herridge muri Las Vegas mu
2011. Mu minsi 18, bashatse gutandukana vuba kuko bombi bumvaga ko ibyo bakoze batari babitekerejeho neza.
6. Eminem na Kim Mathers
Umuraperi Eminem na Kim
Mathers bashyingiranywe bwa mbere mu 1999, ariko baza gutandukana nyuma y’amezi
abiri. Mu 2006 barasubiranye ariko na none bongera gutandukana mu gihe cy’amezi atatu
gusa.
7. Nicolas Cage na Lisa Marie Presley
Nyuma yo gushyingiranwa mu 2002,
Nicolas Cage na Lisa Marie Presley babanye by’igihe gito kingana n’iminsi
107 gusa. Batandukanye nyuma yo gusanga ubukwe bakoze barabuhatiwe n'imiryango, bitari icyemezo cyabo.
8. Pamela Anderson na Kid Rock
Nyumva yo guhora bumvikana mu gisa n'ikinamico, ibya Pamela na Kid ntabwo byagenze neza, kuko nyuma y’amezi 4 gusa basezeranye kubana akaramata, basabye gatanya mu 2006.
9. Renée Zellweger na Kenny Chesney
Mu 2005, Renée na Kenny
barashyingiranywe, ariko batandukana nyuma y’iminsi 128, batanga impamvu
zitumvikana zitavuzweho rumwe mu itangazamakuru.
10.Chad Michael Murray na Sophia Bush
Bahuye bwa mbere mu 2005,
bashyingiranwa mu kwezi kwa Mata k'uwo mwaka, ariko Sophia asaba gatanya nyuma y’igihe
kigufi kigera ku minsi 163 gusa, avuga ko Chad atari ari umwizerwa, kandi ko babanye batabigambiriye.
Kuri bamwe muri ibi byamamare, gutandukana
byatumye biyubaka, bayobora neza abana, cyangwa basubira mu buzima bwabo
busanzwe. Abandi bagiye bahura n’ingaruka z’itangazamakuru, agahinda gakabije, ndetse no kutongera guhirwa n'urushako.