Harimo abamaranye amasaha 55: Ama-couple 10 y’ibyamamare yatandukanye mu kanya nk’ako guhumbya - AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/06/2025 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Harimo abamaranye amasaha 55: Ama-couple 10 y’ibyamamare yatandukanye mu kanya nk’ako guhumbya - AMAFOTO

Mu ruganda rw’imyidagaduro, usanga urukundo rw’ibyamamare kenshi rutaramba nk’uko benshi babyitega. Hari abashyingiranwa bikavugwa cyane, ariko bagatandukana hashize igihe gito cyane, harimo abamaranye ukwezi, abandi icyumweru, ndetse n’abamarana iminsi. Ibi byose bituma abantu benshi bibaza niba koko urukundo rw’abamamare rushobora kuramba, cyangwa se niba ibyamamare bibasha kubaka urugo ruhamye.

Iyi nkuru iragaruka ku rutonde rw’ama-couple 10 y’ibyamamare bizwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yashakanye mu buryo bwavugishije abantu ariko agahita atandukana mu gihe gito cyane. Harimo nka Kim Kardashian washakanye na Kris Humphries, bagatandukana bataramara n’amasaha 72, ndetse n’abandi batandukanye nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Iyi nkuru igaruka ku mateka yabo, impamvu zatumye batandukana, igitutu cy’itangazamakuru cyabagwiririye, n’uko bamwe bananiwe guhangana n’ukuri k'urushako.

6.     Britney Spears na Jason Alexander

Britney Spears yashyingiranywe n’inshuti ye yo mu bwana, Jason Alexander, muri Las Vegas mu 2004. Hakurikiyeho gutandukana byihuse, kuko byabaye mu masaha 55 gusa, bitewe no kubona ko gushyingiranwa kwabo byari nk'impanuka.

2.     Cher na Gregg Allman

Mu kwezi kumwe gusa nyuma yo gutandukana na Sonny Bono, Cher yakoze agashya ashyingiranwa na Gregg Allman i Las Vegas. Nyamara n’ubwo yari azwiho kuririmba urukundo, nyuma y’iminsi 9 gusa Cher yahise asaba gatanya, avuga ko ibiyobyabwenge bya Gregg byamurushije imbaraga.

3.     Eric Murphy na Tracey Edmonds

Mu 2008, icyamamare Eddie Murphy yumvikanye mu rukundo rwatunguye benshi n’umukobwa bari barahuriye mu biruhuko bya Bora Bora, aho banakoze umuhango usa n’ubukwe. Nyamara nyuma y’iminsi 14 gusa, batangaje ko nta mushinga w’ubukwe bwemewe n’amategeko bari bafitanye, batandukana gutyo.

4.     Mario Lopez na Ali Landry

Umukinnyi wa filime akaba n’umuherwe Mario Lopez n’umunyamideli w’Umunyamerika Ali Landry bashyingiranywe mu 2004. Mu minsi 18 gusa, Landry yasabye ko habaho gatanya ubwo yiyumvagamo ko Lopez yamubeshyaga ku rukundo kubera uburiganya yamubonagaho.

5.     Sinead O'Connor na Barry Herridge

Umuririmbyi Sinead O’Connor yakoze ubukwe na Barry Herridge muri Las Vegas mu 2011. Mu minsi 18, bashatse gutandukana vuba kuko bombi bumvaga ko ibyo bakoze batari babitekerejeho neza.

6.     Eminem na Kim Mathers

Umuraperi Eminem na Kim Mathers bashyingiranywe bwa mbere mu 1999, ariko baza gutandukana nyuma y’amezi abiri. Mu 2006 barasubiranye ariko na none bongera gutandukana mu gihe cy’amezi atatu gusa.

7.     Nicolas Cage na Lisa Marie Presley

Nyuma yo gushyingiranwa mu 2002, Nicolas Cage na Lisa Marie Presley babanye by’igihe gito kingana n’iminsi 107 gusa. Batandukanye nyuma yo gusanga ubukwe bakoze barabuhatiwe n'imiryango, bitari icyemezo cyabo.

8.     Pamela Anderson na Kid Rock

Nyumva yo guhora bumvikana mu gisa n'ikinamico, ibya Pamela na Kid ntabwo byagenze neza, kuko nyuma y’amezi 4 gusa basezeranye kubana akaramata, basabye gatanya mu 2006.

9.     Renée Zellweger na Kenny Chesney

Mu 2005, Renée na Kenny barashyingiranywe, ariko batandukana nyuma y’iminsi 128, batanga impamvu zitumvikana zitavuzweho rumwe mu itangazamakuru.

10.Chad Michael Murray na Sophia Bush

Bahuye bwa mbere mu 2005, bashyingiranwa mu kwezi kwa Mata k'uwo mwaka, ariko Sophia asaba gatanya nyuma y’igihe kigufi kigera ku minsi 163 gusa, avuga ko Chad atari ari umwizerwa, kandi ko babanye batabigambiriye.

Kuri bamwe muri ibi byamamare, gutandukana byatumye biyubaka, bayobora neza abana, cyangwa basubira mu buzima bwabo busanzwe. Abandi bagiye bahura n’ingaruka z’itangazamakuru, agahinda gakabije, ndetse no kutongera guhirwa n'urushako.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...