"Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma" - Producer wa Jay Polly yahishuye ibiri kuri Album yari ari kumukorera

Imyidagaduro - 09/09/2021 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

"Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma" - Producer wa Jay Polly yahishuye ibiri kuri Album yari ari kumukorera

Li John wari Producer wa Jay Polly, yatangaje ko yari ari kumukorera Album yitwa "Inkuta enye". Yakomoje ku ndirimbo yagombaga gusoka mbere, avuga ko Jay Polly yayanditse akayiha amagambo agaragaza ko wagira ngo ari mu bihe bye bya nyuma.

Mbere y'uko tugaruka kuri iyi Album, reka duhere kuri iyi ndirimbo yagombaga kuyibanziriza nyakwigera Jay Polly yise "Menyabawe" yakozwe na Li John. Ayigarukaho mu kiganiro yagitanye na YAGO TV SHOW, Li John yagize ati: "Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma. Nk'iyo ngiyo "Menyabawe", ni ukuvuga ngo irimo nyine ukuntu avuga ukuntu nko muri iyi minsi, muri iyi minsi nyine turimo ntabwo wamenya ukuntu ejo bizagenda".


Producer Li John wari uri gukorera Jay Polly Album ye nshya

Yakomeje avuga ko harimo nk'aho yaririmbye abaza Imana ko ari buze kuramuka, ibi ngo bituma Producer Li John iteka iyo ayumva yibaza impamvu Jay Polly yari atangiye kwandika ibintu nk'ibi. Yatanze urugero rw'iyindi yitwa "Ishuti nyazo" nayo iri kuri iyi Album aho Jay Polly aba aririmba agira ati: "Tuzi neza ko isi turiho yamyeho, ko akenshi abadakenga batayirambyeho, ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ni intambara zihoraho mu bigeragezo abenshi dushyize imbere.....".

Producer Li John kandi yasobanuye kuri iyi Album "Inkuta enye" ya Jay Polly yari ari kumukorera agira ati: "Muri iyi minsi bamubonaga nta ndirimbo ari gusohora ariko twari dufite intego y'uko tugomba kubanza kurangiza Album". Yakomeje avuga ko bari bafite gahunda yo kubanza gushyira hanze indirimbo imwe Jay Polly yise "Menyabawe" tumaze kugarukaho nyuma yaho bakabona gushyira hanze Album.


Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi

Iyi Album ngo yagombaga kuzaba iriho indirimbo nibura 16. Muri zo yavuze ko hari izo yari yarangije ati: "Ni indirimbo 10 zirikodinze". Yashimangiye ko hari izo atazi amazina kuko Jay Polly mu kurikodinga abanza kuririmba nyuma akabona gushaka izina ry'indirimbo nyuma. Yavuze ko yahuriye bwa mbere na Jay Polly kuri Sun City muri studio yari irimo na MadeBeat, icyo gihe yumvise ibyo uyu mu producer yari ari gukora yumva ari byiza amubaza izina ndetse anamubwira ko Beat ari gukora ari nziza amusaba kuyimuha bakayikoramo indirimbo yitwa "Uramfite".

Nyuma yaho ni bwo Jay Polly yamusabye ko bakorana kuko yamubonyemo ubushobozi birangira bakoranye gutyo kugeza kuri iyi Album yari ari kumukorera ariko Jay Polly akaba yitabye Imana batarayishyira hanze. Yamukoreye indirimbo zitandukanye zirimo: "Inshuti nyazo", "Uramfite", irimo abahanzi bose bari muri The Mane, "ipapare", n'iyitwa "Nyirizina". Yavuze ko aherukana kubona imbonankubone Jay Polly ubwo bari baraye muri studio bakora indirimbo yitwa "Menyabawe".

REBA HANO UKO YABISOBANUYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...