Iri
gerageza ry’icyiciro cya mbere ryerekanye ko akuma ka Adam kabujije burundu
gusohora intanga ku bagabo babiri bageze ku gihe cy’igerageza cya nyuma. Muri
bo, nta ntanga zigeze ziboneka mu masohoro mu gihe cy’amezi 24. Nta ngaruka
zikomeye ku buzima zigeze zitangazwa.
Nk’uko
Kevin Eisenfrats, washinze akaba anayobora Contraline, yabitangaje, intego yabo
kuva na mbere kwari ugutanga uburyo bwizewe kandi bw’igihe kirekire bwo
kuboneza urubyaro ku bagabo. Yagize ati: “Ibi
ni iby’ingenzi cyane kuko bigaragaza ko ubundi buryo bwifuzwaga cyane, ubwo
kumara imyaka ibiri ariko bushobora no gukurwaho igihe umuntu
abishatse.”
Aka kuma ka Adam gashyirwa mu mubiri hifashishijwe uburyo butabangamye, bifata
iminota 10 gusa, umubyeyi agasigara ameze neza nta kibazo na kimwe afite. Abahanga bavuga ko hari
ibyiringiro ko nyuma y’igihe cyagenwe, akuma kavanwamo, bigasubiza umuntu
ubushobozi bwo kubyara.
Icyakora,
inzobere nka Prof. Richard Anderson n’abandi baracyasaba ko haboneka
ibimenyetso bifatika byerekana uburyo uburumbuke busubira ku murongo nyuma yo gukuramo ako
kuma, ndetse no kumenya niba nta ngaruka z’igihe kirekire zishobora kubangamira intanga.
Contraline yitegura gutangiza igerageza ryo mu cyiciro cya kabiri muri Australia rigomba kwitabirwa n’abagabo hagati ya 30 na 50.
Ibi bitangajwe mu gihe kuboneza
urubyaro bigifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, aho uretse
agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu
byasaga nk’ibidashoboka.