Hari kugeragezwa uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bw'akuma bazajya bamarana imyaka ibiri

Ubuzima - 03/06/2025 7:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Hari kugeragezwa uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bw'akuma bazajya bamarana imyaka ibiri

Ikigo cyitwa Contraline cyatangaje uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bukoresha akuma gashyirwa mu miyoboro y’intanga, kabuza ko intanga zihuza n’amasohoro. Ubu buryo, bwiswe "Adam", bwakorewe igerageza ku bantu, bigaragaza ko bushobora kumara imyaka ibiri budahinduka kandi butarimo imisemburo.

Iri gerageza ry’icyiciro cya mbere ryerekanye ko akuma ka Adam kabujije burundu gusohora intanga ku bagabo babiri bageze ku gihe cy’igerageza cya nyuma. Muri bo, nta ntanga zigeze ziboneka mu masohoro mu gihe cy’amezi 24. Nta ngaruka zikomeye ku buzima zigeze zitangazwa.

Nk’uko Kevin Eisenfrats, washinze akaba anayobora Contraline, yabitangaje, intego yabo kuva na mbere kwari ugutanga uburyo bwizewe kandi bw’igihe kirekire bwo kuboneza urubyaro ku bagabo. Yagize ati: “Ibi ni iby’ingenzi cyane kuko bigaragaza ko ubundi buryo bwifuzwaga cyane, ubwo kumara imyaka ibiri ariko bushobora no gukurwaho igihe umuntu abishatse.”

Aka kuma ka Adam gashyirwa mu mubiri hifashishijwe uburyo butabangamye, bifata iminota 10 gusa, umubyeyi agasigara ameze neza nta kibazo na kimwe afite. Abahanga bavuga ko hari ibyiringiro ko nyuma y’igihe cyagenwe, akuma kavanwamo, bigasubiza umuntu ubushobozi bwo kubyara.

Icyakora, inzobere nka Prof. Richard Anderson n’abandi baracyasaba ko haboneka ibimenyetso bifatika byerekana uburyo uburumbuke busubira ku murongo nyuma yo gukuramo ako kuma, ndetse no kumenya niba nta ngaruka z’igihe kirekire zishobora kubangamira intanga.

Contraline yitegura gutangiza igerageza ryo mu cyiciro cya kabiri muri Australia rigomba kwitabirwa n’abagabo hagati ya 30 na 50.

Ibi bitangajwe mu gihe kuboneza urubyaro bigifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, aho uretse agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu byasaga nk’ibidashoboka.


Hari kugeragezwa uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...