Hari gushakishwa uzasimbura Nyonyozi! Abakobwa 10 baheruka kwegukana ikamba rya Miss Uganda - AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/08/2025 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Hari gushakishwa uzasimbura Nyonyozi! Abakobwa 10 baheruka kwegukana ikamba rya Miss Uganda - AMAFOTO

Irushanwa rya Nyampinga wa Uganda (Miss Uganda) ryatangijwe mu mwaka wa 1967, aho umukobwa wegukanye iri kamba yahitaga anahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World. Nubwo kuva icyo gihe kugeza ubu abakobwa benshi bitabiriye, inshuro imwe gusa nibwo Nyampinga wa Uganda yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa rikomeye ku isi.

Ikigaragara gitandukanya Uganda n’ibihugu byinshi, ni uko Minisiteri y’Ubuhinzi ari yo iyobora gahunda ya Miss Uganda. Intego nyamukuru ni ugushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi no kubumvisha ko ari umusingi w’iterambere ry’igihugu.

Mu mwaka wa 2014, General Salim Saleh yatangaje ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Miss Uganda Foundation n’umushinga Wealth Creation Program ayobora. Icyo gihe yaragize ati: “Turimo kurangiza gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na Miss Uganda Foundation, kugira ngo guhitamo Nyampinga bishyirwe mu ishingiro ry’ubuhinzi. Intego ni ugutera urubyiruko inyota yo kwinjira muri uru rwego.”

Kugeza ubu, hasigaye iminsi mike ngo hamenyekane Nyampinga mushya uzasimbura Natasha Nyonyozi, uheruka kwegukana ikamba rya Miss Uganda. Abakobwa 25 nibo bamaze gutangazwa ko bahatanye muri iri rushanwa, aho buri cyiciro kizagenda kigaragaza abahize abandi kugeza hasigaye umwe uzambikwa ikamba rya Miss Uganda 2026.

Mu gihe Afurika yose itegereje kumenya uzasimbura Natasha Nyonyozi, reka twibukiranye abakobwa 10 baheruka kwegukana ikamba rya Miss Uganda n'ibikorwa by'ingenzi byabaranze kuri manda zabo:

1.     Natasha Nyonyozi (2024/2025)

Natasha Nyonyozi yambitswe ikamba rya Miss Uganda ku wa 4 Kanama 2024 mu birori byabereye i Kampala. Ni umucungamari w’umwuga (accountant) akaba n’umushoramari ufite salon y’ubwiza yitwa Girl Hive.

Mu irushanwa rya Miss World 2025, yegukanye igihembo cya Beauty With A Purpose Overall Winner for Africa ku gitekerezo cye cyo gufasha abantu bafite indwara ya autism no guhangana n’imyumvire mibi abantu bakigaragaza. Yanditse igitabo 'Colours of the Spectrum' gisobanura ubuzima bw’abana bafite autism n’imiryango yabo, bityo aba umwe mu banyempano bashingira ku bikorwa bifatika kurusha gusa ubwiza bw’inyuma.

2.     Hannah Karema Tumukunde (2023/2024)


Hannah Karema Tumukunde yegukanye ikamba rya Miss Uganda ku wa 18 Werurwe 2023 muri UMA Multipurpose Hall i Kampala. Kuva yambitswe ikamba, yagaragaje ubudasa mu bikorwa bye byita ku iterambere ry’abaturage, by’umwihariko mu guteza imbere uburezi no gushishikariza urubyiruko gukorera hamwe. Yashoboye gutangiza ibikorwa byo kubaka amashuri ndetse akurikirana gahunda z'iterambere mu murenge akomokamo, harimo n’umuhanda w’icyubahiro witiriwe izina rye.

3.     Elizabeth Bagaya (2020/2021)


Elizabeth Bagaya yegukanye ikamba rya Miss Uganda mu mwaka wa 2020, akomeza kugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubwiza n’imideli. Ni nyiri Glam by Liz, inzu y’ubwiza yamufashije kwigarurira imitima y'abakobwa benshi mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Yashoboye gukoresha ikamba rye mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi no kuba intangarugero ku rubyiruko rw’abakobwa bashaka kwihangira imirimo.

4.     Oliver Nakakande (2019/2020)


Oliver Nakakande yabaye Miss Uganda mu 2019, akaba yaritabiriye cyane ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije guhangana n’ubushomeri bukomeje kwibasira urubyiruko rwa Uganda. Mu gihe cye nk’umwamikazi w’ubwiza, yagaragaye mu biganiro bitandukanye aharanira gushyigikira uburezi, ubukungu n’ubushobozi bw’abakobwa n’abagore.

5.     Quiin Abenakyo (2018/2019)

Quiin Abenakyo ni umwe mu bakobwa bageze ku rwego mpuzamahanga bahesha ishema igihugu cya Uganda. Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Uganda mu 2018, yahagarariye igihugu muri Miss World, agera mu bakobwa 5 ba mbere ndetse ahabwa ikamba rya Miss World Africa. Yabaye umuntu wa mbere uvuye muri Uganda ugeze ku rwego rwo hejuru muri iri rushanwa, bityo aba ishema ry’igihugu no ku mugabane wose wa Afurika.

6.     Leah Kagasa (2016/2018)


Leah Kagasa yambitswe ikamba mu 2016, arimarana imyaka ibiri. Yagaragaye cyane mu bikorwa byo guteza imbere isuku, kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko ndetse no gushyigikira uburezi bw’abakobwa. Yabaye n’umwamikazi wa Miss Popularity ku rwego rwa Miss World, ahesha igihugu cya Uganda izina rikomeye.

7.     Zahara Nakiyaga (2015)

  Zahara Nakiyaga yegukanye ikamba rya Miss Uganda mu 2015, icyo gihe yari akiri umunyeshuri. Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yahisemo kuba umujyanama mu bijyanye n’ubwiza no gukora ibikorwa bigamije guteza imbere abakobwa n’abagore. Ubu atuye muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akomeje kuba intangarugero mu buzima bw’imiryango no mu mwuga we.

8.     Leah Kalanguka (2014)

   Leah Kalanguka yabaye Miss Uganda mu 2014, ubwo yari umunyeshuri wiga Computer Engineering muri Kaminuza ya Makerere. Yitabiriye irushanwa rya Miss World 2014 ryabereye mu Bwongereza, ahagararira igihugu cye mu buryo buteye ishema. Yakomeje kuba intangarugero mu guteza imbere uburezi no guha agaciro ubushobozi bw’abakobwa mu byiciro byose.

9.     Stellah Nantumbwe (2013)

Stellah Nantumbwe yegukanye ikamba rya Miss Uganda mu 2013. Nyuma y’iri rushanwa, yinjiye mu ruganda rwa filime no mu marushanwa mpuzamahanga nka Big Brother Africa. Yashinze fondasiyo ifasha mu bikorwa by’urukundo no guteza imbere imyidagaduro. Ubu ni umwe mu banyamuziki n’abakinnyi ba filime b’abagore bubatse izina rikomeye mu karere.

10.Sylvia Namutebi (2011)

   Sylvia Namutebi yambitswe ikamba mu 2011, aba ari umwe mu bakobwa babayeho b’icyitegererezo mu buzima bwa Miss Uganda. Nyuma yo kurangiza manda ye, yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga arimo Miss Global 2014 na Mrs World 2021. Yitabiriye cyane ibikorwa bigamije guteza imbere ubusizi, imbyino n’umuco, kandi akomeje gufatwa nk’umwe mu banyabigwi ba Miss Uganda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...